Mu rwego rw gukomeza gukumbuza abantu umuziki we Kakoza Nkuriza Charles cyangwa se KNC nkuko yamamaye muri muzika magingo aya yamaze gushyira hanze indirimbo eshatu icyarimwe, izi ndirimbo nkuko yabitangaje ngo ni izo abakunzi ba muzika baba bumva kugira ngo batangire no kujya mu mwuka w’igitaramo nyiri izina ndetse banumve ko umuntu uzagura Album ye atazaba aguze indirimbo za baringa ahubwo ari indirimbo zicurangitse ndetse ziririmbitse.
Igitaramo cyo kumurika Album nshya ya KNC
Izi ndirimbo nshya KNC yashyize hanze ni; Impamvu, Ijoro ryiza, ndetse na Hari igihe indirimbo zose nubusanzwe zizaba ziri kuri Album ye nshya ‘Heart Desire’ ndetse izi zikaba zimwe mu ndirimbo uyu muhanzi ashobora kuzaba aririmba mu gitaramo azaba amurikiramo Album ye nshya ‘Heart Desire’. Twibukiranye ko izi ndirimbo zigiye hanze mu gihe nyamara hari hashize igihe gito uyu muhanzi ashyize hanze ‘Heart Desire’ indirimbo yitiriye Album ye nshya.
Ku kijyanye n’iki gitaramo KNC ari gutegura ibijyanye n’ibiciro byo kwinjira ni 20000frw mu myanya isanzwe mu gihe imyanya y’icyubahiro izaba ari 30000frw icyakora umuntu uzaba ushaka kugura amatike mbere akaba yakaturirwa dore ko ubu abari kuzigura bari kuzigura ku 15000frw mu myanya isanzwe mu gihe imyanya y’icyubahiro ari 25000frw gusa ariko abantu umunani bazaba bishyize hamwe bakazishyura 400000frw bagahabwamo icyo kunywa ndetse no kurya.
KANDA HANO WUMVE ‘IJORO RYIZA’ INDIRIMBO NSHYA YA KNC
KANDA HANO WUMVE ‘IMPAMVU’ YA KNC