Minisitiri w’Ingabo, Gen. Kabarebe James, yavuze ko Inkotanyi zifata icyemezo cyo gutangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda zitigeze zihubuka na rimwe, ahubwo zari zifite intego nyayo yo kurwanya ubutegetsi bubi bwari bwaraciyemo ibice Abanyarwanda.
Mu muhango wo kwibuka urubyiruko rwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, wabaye mu mpera z’icyumweru gishize, Gen. Kabarebe yagarutse ku buryo urugamba rwatangiye, ingabo z’Inkotanyi ari nke ugereranyije n’iza leta, hakagira abapfira ku rugamba ariko ntibacike intege kuko bari bazi intego barwanira.
Icyo gihe ni bwo umuhanzi wamenyekanye mu kubiba urwango mu Banyarwanda abicishije mu ndirimbo, Bikindi Simeon, yaririmbaga ko Inkotanyi bazimaze.
Yavuze uburyo urugamba rutangira mu 1990, Bikindi yaririmbaga uburyo ingabo za leta ya Habyarimana zarashe Inkotanyi zikazimara ariko akibagirwa ko Inkotanyi zifite umugambi ukomeye ari na yo mpamvu zakomeje kurwana ntizisubire inyuma kugeza zihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati “Iyo guverinoma ibyo yakoraga byose yirengagizaga ko igitekerezo cyari mu mitwe y’Inkotanyi cyari gifite imbaraga nyinshi cyane kurusha uko bazibonaga barwana na zo. Babona ibitero bya mbere mu 1990, babona banyanyagiza Inkotanyi hariya muri parike mu Mutara, bazica hejuru bakibaza ngo batsinze urugamba. Ntabwo ushobora gutsinda urugamba utatsinze ikiri mu mutwe w’abo urwana na bo, ntabwo bishoboka.”
Urugamba rugitangira kandi ngo hari abana bavaga mu mashuri bakajya mu gisirikare, bagahabwa imyitozo, ariko na bo kubera igitekerezo cyiza cy’urugamba ntibigeze bahunga na gato.
Ati “Biriya Bikindi yavugaga mu ndirimbo ye sinzi ko muyizi avuga ngo ‘Nyamuhemura nabaguye gitumo ngo dore ko iyo noga ikirere ndusha iyo hejuru kubanguka’; ibyo byose ni byo, ibyo Bikindi yavugaga ni byo ijana ku ijana. Aho Nyamuhemura avuga hari ibihumbi bibiri cyangwa bitatu by’abana b’abanyeshuri, bari baje mu mahugurwa ya gisirikare, baza ari benshi tubashyira ku Akagera, dutangira kubatoza. Habyarima azana indege yiba ikirere cya Tanzania abasanga aho ngaho ku myitozo arabarasa. Bikindi ahita abishyira muri iyo ndirimbo.”
Gen. Kabarebe avuga ko icyo Bikindi atamenye ari uko Inkotanyi zitigeze zicika intege ngo zihunge ahubwo zakomeje umurego.
Ati “Icyo atashoboye kumenya ni uko abo bana barashishije indege ntawahunze n’umwe, bagumye ku rugamba, bararwana.”
Iyo ndirimbo ikomeza ivuga ngo ‘i Matimba yarabegeranyije arabatikura arabacucuma ngo Bunyenyezi na Bayingana biyambaje iyo hejuru ngo irabahakanira.’
Gen. Kabarebe ati “Ni byo i Matimba barahabiciye, ni ho Bunyenyezi ni ho Bayinga n’abandi; ariko barwanaga intambara yo kuvuga ngo narashe natsinze ariko bakibagirwa icyo barwanya ko badashobora gutsinda, icyo barwanyaga badashobora gutsinda ni igitekerezo gikomeye cyane, igitekerezo cyo kubohora u Rwanda no guhagarika jenoside ntabwo ari igitekerezo warwanya ngo utsinde n’ubwo wazana ibintu bingana iki.”
Yunzemo ati “Nubwo wazana Abazayirwa bazanye mu 1990, ukazana Abafaransa, ukazana bande bose, ukazana interahamwe zingana iki, igitekerezo cyo kubohora u Rwanda, cyo guhagarika jenoside ntabwo ushobora kugitsinda. Nta n’umwe wagitsinda. Nta n’ubwo gitsindwa n’imibare. Ni ikibazo cy’icyo abantu barwanira.”
Yashimangiye ko icyahagaritse jenoside ari igitekerezo kizima cyo kubaka u Rwanda kuko Inkotanyi zarwaniraga icyiza; avuga ko iyo umuntu arwanirira ikintu kibi, nubwo yaba afite imbaraga zingana gute atashobora gutsinda.
RPA ngo ijya guhagarika jenoside yari ibihumbi 13, leta ikaba yari ifite ingabo ibihumbi 80. Kabarebe avuga ko bitigeze biyibuza ko mu mezi atatu yitanga igahagarika jenoside.
Minisitiri w’Ingabo yavuze ko abakoze Jenoside bumvaga ko nta muntu uzabigobotora, ku buryo bari kwica igihe cyose bashakiye, ikaba ari yo mpamvu Inkotanyi zitangije urugamba bazise amazina mabi kugira ngo bayobye Abanyarwanda babereka ko abateye ntacyo bavuze.
Mu mpanuro yahaye urubyiruko rwari rwitabiriye umuhango wo kwibuka, yarusabye ko kwirinda imitego iyo ari yo yose yatuma u Rwanda rusubira mu icuraburindi rwanyuzemo, ahubwo rugaharanira kurubashisha gukataza mu iterambere.
Bikindi ari muri bamwe mu bagize uruhare mu gushishikariza abahutu kwica abatutsi yifashishije indirimbo ze, mu 2008 yakatiwe gufungwa imyaka 15 amaze guhamywa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yarangije igifungo ku wa 12 Kamena 2016.