Guverinoma y’u Burundi iramagana icyo yise kuvogera ku mugaragaro amasezerano mpuzamahanga kwa Canada nyuma y’aho minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’iki gihugu cyo ku mugabane wa Amerika iburije Abarundi bagituyemo kwitabira amatora ya referandumu yakozwe kuri uyu wa Kane, itariki 17 Gicurasi 2018, mu Burundi ndetse no mu bindi bihugu bufitemo ambasade.
Nk’uko bigaragara mu nyandiko yagenewe ambasade y’u Burundi muri Ottawa, Stéphane Henry, umuyobozi muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Canada, yasobanuye ko hagendewe kuri politiki ya Canada ku matora y’amahanga ku butaka bwayo, Leta y’u Burundi idashobora gufungura ibiro by’itora muri Canada.
Iyi nyandiko ikaba yasubizaga ubusabe bwa ambasade y’u Burundi muri Ottawa yasabaga gufungura ibiro by’itora mu nyubako za ambasade muri Ottawa mu rwego rwo kwitabira amatora ya referandumu ku itegeko nshinga yari ateganyijwe kuri uyu wa 17 Gicurasi.
Agira icyo avuga kuri iyi nyandiko ya Canada, umuvugizi wa Guverinoma y’u Burundi, Philippe Nzobonariba, yatangarije Radio y’igihugu, RTNB, ko ibyo Canada yakoze ari uguhonyora amasezerano mpuzamahanga ku mugaragaro.
Miliyoni zigera kuri 5 z’Abarundi bemerewe gutora kuri uyu wa kane zitabiriye amatora ya referandumu ataravuzweho rumwe n’ubutegetsi n’abatavuga rumwe nabwo.
Nubwo mbere y’amatora kuwa gatatu hagaragaraga igisa nk’umwuka w’icyoba bitewe n’ibitero n’ibindi bikorwa bigamije guhungabanya amatora byagaragaye mu minsi ishize, amatora yatangiye mu mutuzo kuri uyu wa Kane arangira neza nubwo Atari hose kuko nko muri Muramvya havugwa abayoboke b’Amizero y’Abarundi batawe muri yombi.
Igihugu cy’u Burundi kuva mu 2015 kikaba gikomeje kuvugwamo ibibazo bya politiki n’umutekano mukeya byatangiye ubwo perezida Pierre Nkurunziza yafataga icyemezo cyo kwiyamamariza gukomeza kuyobora u Burundi nyuma ya manda yari yemerewe n’itegeko nshinga riri mu nzira yo kuvugururwa dore ko hatitezwe ko hari icyabihagarika.
MAOMBI jOHN
NONESE KWANGA KWABO BA KOLONI KWATANZE IKI? AMATORA NTIYABAYE ISI YOSE IBONA BAKAMWARA?? NIMWE KWA KAGAME MUGITEZE IBIGANZA ABAKORONI MAZE NGO MWARATEYE IMBERE!!! HAHAHAHAH AKUMIRO NI AMAVUNJA PE!!!
ABARUNDI BARABATAYE KURE MURI DEMOKARASI NA INDEPANDANCE, MWE NUKWIRIRWA MWIRATA GUSA! MWISHWE NO GUTUNGWA NIBISABIRANO NO GUKOMBA IBIRENGE BYABAZUNGU!!