• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

You are at :Home»POLITIKI»Inyeshyamba za FDLR zishinjwa gushimutira Abongereza babiri muri Pariki ya Virunga

Inyeshyamba za FDLR zishinjwa gushimutira Abongereza babiri muri Pariki ya Virunga

Ubwanditsi 18 May 2018 POLITIKI

Mu cyumweru gishize nibwo hari hatangajwe inkuru z’uko abakerarugendo babiri b’Abongereza bashimutiwe muri Pariki ya Virunga, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma yo kurekurwa, bitangazwa ko ari inyeshyamba za FDLR zari zabashimuse.

Ku wa 11 Gicurasi 2018, nibwo Abongereza babiri n’abashoferi bari babatwaye b’abanyecongo, bashimuswe, nyuma yo kurasanaho kwabaye hagati y’abashinzwe kurinda pariki n’izi nyeshyamba bitangazwa ko ari iza FDLR.

Ikinyamakuru Africa lalibre, gitangaza ko amakuru ava i Goma ahamya ko ari FDLR yari yashimuse aba bakerarugendo, nyuma iza kubarekura ariko baragize ihungabana.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bwongereza, Boris Johnson ndetse n’umuyobozi w’iyi pariki ya Virunga, batangaje ko abari bashimuswe barekuwe bahabwa ubufasha bwo guhumurizwa ndetse banakorerwa ubundi buvuzi,mbere y’uko bataha iwabo.

Umuyobozi mukuru w’ikigo cya Leta ya Congo gishinzwe kubungabunga ibidukikije, Cosma Wilungula, yashimye ikipe yabigizemo uruhare kugirango aba bakerarugendo barekurwe.

Yagize ati “Ndashima ikipe yacu y’umurava yagerageje gushaka igisubizo cyihuse ku kibazo cyari cyabaye ndetse no gusubiza umutekano abongereza babiri”.

Muri pariki ya Virunga ngo hasanzwe habamo imitwe y’inyeshyamba irenga 10, abantu benshi ngo bakaba bakunze guhuriramo n’ihohoterwa, bagashimutwa n’izo nyeshyamba, bamwe bakicwa abandi bakarekurwa nyuma bakorewe ihohoterwa cyangwa se bambuwe utwabo.

2018-05-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abaturage b’i Goma muri Kongo barishimira uburyo bakiriwe mu Rwanda ubwo bahahungiraga muri izi mpera z’icyumweru, ikirunga cya Nyiragongo kirimo kuruka. Baboneyeho kwamagana Martin Fayulu na Denis Mekwege bavuga ibinyoma ku Rwanda.

Ubwanditsi 23 May 2021
Ni byiza kuba Sudan yarinjizwe muri EAC

Ni byiza kuba Sudan yarinjizwe muri EAC

Ubwanditsi 06 Mar 2016
RDC: Abaturage baracyari mu rujijo ku hazaza ha Joseph Kabila

RDC: Abaturage baracyari mu rujijo ku hazaza ha Joseph Kabila

Ubwanditsi 06 Aug 2018
Amaherezo y’inzira ni mu nzu: Umujenosideri Ernest Rwamucyo arashyize agejejwe mu butabera

Amaherezo y’inzira ni mu nzu: Umujenosideri Ernest Rwamucyo arashyize agejejwe mu butabera

Ubwanditsi 01 Oct 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umwami Kigeli V Ndahindurwa  ashobora  gutabarizwa muri Amerika
ITOHOZA

Umwami Kigeli V Ndahindurwa ashobora gutabarizwa muri Amerika

Ubwanditsi 03 Nov 2016
Umuyobozi yatawe muri yombi akekwaho kwaka ruswa no guhishira abacuruza kanyanga
Mu Mahanga

Umuyobozi yatawe muri yombi akekwaho kwaka ruswa no guhishira abacuruza kanyanga

Ubwanditsi 07 Oct 2016
USA: Umubyinnyi Uwase Sacha uherutse kugwa mu mpanuka yashyinguwe
HIRYA NO HINO

USA: Umubyinnyi Uwase Sacha uherutse kugwa mu mpanuka yashyinguwe

Ubwanditsi 18 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru