Igisirikare cya repubulika iharanira Demokarasi ya Congo cyakajije umutekano mu burasirazuba nyuma y’aho umugore w’umwe mu bayobozi b’umutwe wa M23 aterewe muri yombi agasanganwa icyo abayobozi bise ikarita y’urugamba rwa Congo.
Uyu mugore wafashwe witwa Beatrice Safari, akaba ari umugore wa Desire Rwigema bivugwa ko ari umuyobozi mu nyeshyamba za M23, aherutse gutabwa muri yombi n’inzego z’ubutasi za Congo ubwo yambukaga umupaka w’u Rwanda ava ku Gisenyi yinjira muri Goma.
Igisirikare cya Congo kikaba kivuga ko madamu Safari yari afite ikarita y’intambara ya M23 mu isakoshi ye, aho iyi nkuru ya Chimpreports ivuga ko yafashwe n’umukozi ushinzwe umutekano wari urimo gusaka abagenzi. Uyu mugore akaba yarahise yurizwa indege ajyanwa I Kinshasa ngo ajye guhatwa ibibazo.
Umuyobozi wa M23, Bertrand Bisiimwa, yemeje aya makuru y’itabwa muri yombi rya Safari, ariko ahakana ko yari afite ikarita y’intambara y’uyu mutwe wigeze kubiza icyuya Leta ya Congo muri za 2012.
Mu kiganiro yagiranye na Chimpreports yagize ati: “Madamu Safari ni umugore uzira ubusa, umugore usanzwe wo mu rugo utarigeze amenya ibara rya politiki ariko ikintu kibi yakoze kikaba umugore wemewe n’amategeko wa Desire Rwigema.”
Yakomeje avuga ko kuva intambara ya M23 yarangira mu Ugushyingo 2013, uyu mutwe utigeze ukenera kwifashisha ikarita nk’iyo bivugwa ko yafashwe mu kugaba ibitero kuri Congo, kubera ko ngo iteka bakoreshaga inzira zizwi mu kuvugana kuri gahunda zabo.
Yongeyeho ko iyo umugambi uza kuba uhari nta cyari gutuma bashyira mu kaga umugore w’inzirakarengane ngo atware iyo karita mu isakoshi ye anyure ku mupaka ucunzwe cyane. Yashimangiye ko iyo Safari amenya ko atwaye ikintu nk’icyo akabona abantu bari imbere ye barimo gusakwa, aba yarasubiye inyuma.
Ikarita y’intambara ya Congo
Nubwo bivugwa gutya, uruhande rwa Congo ruvuga ko Safari yari afite ikarita y’intambara abandi barwanyi n’abanyapolitiki muri Congo ngo bagombaga kubanza gusoma bakayiha umugisha.
Ibi rero bikaba byazamuye icyoba cy’uko M23 yaba irimo gutegura indi mirwano mishya muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nubwo uyu mutwe ubihakana wivuye inyuma.
Umuyobozi wa gisirikare w’uyu mutwe, Maj. Gen Sultan Makenga, mu mwaka ushize yatorotse muri Uganda asubira muri Congo. Umutwe wa M23 icyo gihe ukaba waravuzweho guhanura kajugujugu 2 z’igisirikare cya Congo zari zirimo kuzenguruka hejuru y’ibice vyakekwagamo M23.
Raporo z’Umuryango w’Abibumbye nazo zikaba zaravuze ko abarwanyi ba M23 bari bari gukorana bya hafi n’abarwanyi ba ADF, umutwe ufatwa nk’uw’iterabwoba ukomeje kugerageza gukura ku butegetsi perezida wa Uganda, Museveni.
Ibi nabyo M23 ikaba yarabihakanye yivuye inyuma ivuga ko nta shingiro bifite.
Nubwo ibihakana ariko, icyemezo abarwanyi ba M23 bahungiye muri Uganda mu 2013 bafashe cyo kuva mu nkambi bari bacumbikiwemo , nacyo cyatumye aba barwanyi bakekwaho kuba barimo gutegura kubura imirwano.
M23
Uburasirazuba bwa Congo kandi bukomeje guhangayikisha benshi barimo n’u Rwanda ruvuga ko muri iki gice haba hari abarwanyi ba kayumba Nyamwasa barimo kuhitoreza bagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Kubera gutinya ko u Rwanda rushobora gufata icyemezo cya gisirikare kubera umutekano warwo, ngo abanyekongo bakaba bacunze umupaka cyane ari ko bagenzura urujya n’uruza rwa M23 mu karere.
Bertrand Bisiimwa afata ifatwa rya Safari Beatrice nk’igikorwa cy’ubunyamaswa kandi cy’ubugwari avuga ko inzego z’umutekano za Congo zamukojeje isoni mu ruhame.
Guverinoma ya Congo ikaba ivuga ko nyuma yo gutsindwa mu 2013, umutwe wa M23 kuri ubu urimo gukoresha uburyo bwo kohererezanya ubutumwa n’indi mitwe ngo wongere wubake ubufatanye nayo bakure ku butegetsi perezida Kabila.
Bertrand Bisiimwa akavuga ko iyo biba ngombwa ko bohereza iyo karita I Goma hari izindi nzira bari kuyinyuzamo kandi bwizewe. Yongeyeho ko iyo inzego z’umutekano ziba zifite ikimenyetso gifatika Safari yari kohererezwa inkiko.
Bisiimwa yongeyeho ko Safari yimwe uburenganzira bwo kubonana n’umwunganizi mu mategeko we uba I Goma, nyuma yo kwanga gusinya inyandikomvugo yahawe n’inzego z’ubutasi mu gisirikare.
Umugabo wa Safari ari we Rwigema, yabaye umuhuzabikorwa wa M23 wari ushinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro yasinywe hagati ya M23 na Guverinoma ya Congo mu 2016.