Iyangirika ry’umuhanda uhuza u Rwanda na Uganda ryabangamiye urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, aho ikigo cy’igihugu gishinzwe imihanda muri Uganda (UNRA) cyahagaritse ingendo ku muhanda Katuna-Rwanda nyuma y’aho umuhanda w’ibirometero 3 ujya mu Rwanda usenyukiye bitewe n’imvura ikabije.
Umuyobozi wa UNRA, Allen Kagina kuri uyu wa Gatandatu ushize nimugoroba yasohoye amabwiriza abuza ikoreshwa ry’uyu muhanda nyuma yo kubarura ibyangiritse. Uyu uyobozi kimwe na komanda wa polisi mu Karere ka Kabale bakaba batangaje ko uyu muhanda ushobora guteza ibyago abawukoresha batwaye ibinyabiziga.
Kagina akaba yagize ati: “Kuri ubu urujya n’uruza kuri uyu muhanda rwahagaritswe. Nta binyabiziga byemerwe kuri uyu muhanda kubera ko udafite umutekano. Abakoresha ibinyabiziga baragirwa inama yo gukoresha umuhanda Ntungamo-Mirama Hills- Katuna. Turi gukorana na polisi kuyobora abakoresha ibinyabiziga ku mihanda yateganyijwe.”
Nk’uko iyi nkuru dukesha The Nation ikomeza ivuga, Kagina yasobanuye ko umuhanda wangiritse mu ijoro ryo kuwa gatanu, bikaba bishobora kuba byaratewe n’impinduka z’ikirere by’umwihariko imvura ikabije yaguye igatwara ubutaka.
Isenyuka ry’uyu muhanda kandi rikaba ryaragize ingaruka no ku Banyarwanda bakoreshaga uyu muhanda bavana ibicuruzwa muri Uganda babyinjiza mu Rwanda, aho bivugwa ryatumye amagana y’abantu bawukoresha bahera mu nzira.