• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

 
You are at :Home»IMIKINO»Muri Rayon Sport Byakomeye, amafaranga aratera intambara

Muri Rayon Sport Byakomeye, amafaranga aratera intambara

Ubwanditsi 21 May 2018 IMIKINO

Abakinnyi, abayobozi n’abatoza muri Rayon Sports bacitse ururondogoro nyuma yo kutishimira uko bagabanyijwe amadorali batsindiye ubwo bajyaga mu mikino y’amatsinda ya CAF Confederation Cup. 

Muri rusange Rayon Sports ikimara kubona itike yo gukomeza mu matsinda ya CAF Confederation Cup yahise yemererwa kuzahabwa ibihumbi 290 by’amadolari y’Amerika akabakaba 252,160,800 mu manyarwanda.

Bivugwa ko aya madorali yagabanyijwe mu busumbune kuko hari abakinnyi bahawe menshi abandi bagahabwa macye ndetse bamwe bakanayabura.

Bivugwa ko abakinnyi bakinnye imikino myinshi ngo bahawe amadorali 1,500 ngo abatarakinaga cyane bahabwa 1,000 gusa naho abandi batasohokaga ngo bo ntananumiya babonye.

Bivugwa ko abakinnyi 14 babonye 1,500 ari Ndayishimiye Eric Bakame, Rutanga Eric, Nyandwi Saddam, Usengimana Faustin, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Mugabo Gabriel, Mukunzi Yannick, Kevin Muhire, Djabel Manishimwe, Kwizera Pierrot, Ismaila Diarra, Shaban Husein Tcbabalala, na Christ Mbondi.

Gusa Mbondi ngo yakaswe amadorali 250 kuko ngo ku mukino ubanza wa Costa do Sol atawukinnye wose uko wakabaye.

Naho abakinnyi ngo batakunze gukina cyane bahawe igihumbi ngo ni Nahimana Shassir, Niyonzima Olivier Sefu, Ndayisenga Cassim, Mugume Yassin, Bimeynimana Bofils Caleb na Mugisha Francois Master.

Irambona Eric nawe yari guhabwa 1,000 cy’amadorali ariko ngo bakimwimye kubera ko ngo umukino wo kwishyura wa Casta do Sol yivanye muri Local.

Abandi bakinnyi barimo Rwatubyaye Abdul, Nova Bayama, Nzayisenga Jean D’Amour Meya, Mwisemeza Djamal n’abandi batakinnye umukino n’umwe nta kintu bigeze bahawa.

Icyateje umwuka mubi kurushaho ngo ni uko umutoza mukuru yahawe ibihumbi 8 by’amadorali abamwungirije bose barimo Romami Marcel, Witakenge Jeanot, Nkunzingoma Lamazhan, Corneil ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi ukongeraho abaganga bose ndetse n’abashinzwe ibikoresho na Adriel ushinzwe ibikorwa by’iyi kipe bose ngo bahawe amadorali 200 gusa.

Ibi ngo byarakaje aba batoza n’abaganga ndetse ngo bamwe muribo bakaba babwiye Rayon Sports ko ayo madorali 200 batayafata ahubwo yayigumanira.

Umunyamabanga w’iyi kipe King Bernard nawe ngo yahawe ibihumbi 2,000 by’amadorali, ikintu cyarakaje abakinnyi kuko ngo uyu munyamabanga nta kintu yigeze akora nyamara abakoze bagahabwa macye abandi ntibahabwe na macyeya.

Gusa Muvunyi Paul Perezida w’iyi kipe yavuze ko ari abakinnyi babyihitiyemo, ati: ”Nibyo ni uko byagenze ariko ni abakinnyi ubwabo babyihitiyemo”.

Umunyamakuru amubajije impamvu y’ibi byose, yasubije ati:”Ibyo ariko ni iby’imbere mu ikipe nta n’ubwo bireba abanyamakuru”.

Muvunyi yahakanye ko ibi bintu nta kibazo byateje ahubwo ko ababibwiye itangazamakuru baza bakabimwibwirira akabikemura ngo kuko we bitaramugeraho.

Kuva Rayon Sports ikimara gutsindira aya madorali byaravuzwe ko bashobora kuzayapfa nkuko byakunze kuvugwa n’abakunzi ba APR FC mukeba wabo none koko birabaye.

2018-05-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Areruya Joseph ni we wegukanye agace ka Rubavu- Musanze

Areruya Joseph ni we wegukanye agace ka Rubavu- Musanze

Ubwanditsi 15 Nov 2017
Zambia U20 izakina n’Amavubi yageze i Kigali itari kumwe na Mwiya ukina mu Bwongereza

Zambia U20 izakina n’Amavubi yageze i Kigali itari kumwe na Mwiya ukina mu Bwongereza

Ubwanditsi 10 May 2018
APR FC yanyagiye Gicumbi FC iyisiga mu mazi abira

APR FC yanyagiye Gicumbi FC iyisiga mu mazi abira

Ubwanditsi 29 Mar 2018
Rayon Sports yemerewe gusinyisha abakinnyi bashya, yatsinze Musanze FC 4-1 ifata umwanya wa Kabiri

Rayon Sports yemerewe gusinyisha abakinnyi bashya, yatsinze Musanze FC 4-1 ifata umwanya wa Kabiri

Ubwanditsi 25 Jan 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RPF : Gen Kabarebe yakomoje ku ibanga ry’Urugamba rw’Inkotanyi n’urupfu rwa Fred Rwigema
INKURU NYAMUKURU

RPF : Gen Kabarebe yakomoje ku ibanga ry’Urugamba rw’Inkotanyi n’urupfu rwa Fred Rwigema

Ubwanditsi 26 Nov 2017
Imyanzuro 12 y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 17
INKURU NYAMUKURU

Imyanzuro 12 y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 17

Ubwanditsi 25 Dec 2019
Corneille Nangaa: RDC Irashaka kwagurira Intambara mu karere kose
Amakuru

Corneille Nangaa: RDC Irashaka kwagurira Intambara mu karere kose

RUSHYASHYA 11 Mar 2026

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru