Nyuma y’imyaka 3 atagera mu Bufaransa, perezida w’u Rwanda, Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu, itariki 23 Gicurasi 2018 ategerejwe I Paris mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi 2, aho kuri uyu wa kane azitabira inama mpuzamahanga y’abanyamibare ya Viva Technologies. Uru ruzinduko rukaba rwitezweho gutsura umubano w’ibihugu byombi wakomeje kugaragaramo igitotsi kuva mu myaka isaga 20 ishize, ndetse perezida Kagame akaza kubonana na Mark Zuckerberg washinze Facebook.
Mbere yo kwitabira iyi nama, perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu arakirwa na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron muri Champs-Elysée, basangire ku meza n’abanyamibare, nyuma abakuru b’ibihugu byombi bagirane ibiganiro.
Nyuma y’aho nk’uko RFI ikomeza ivuga, abakuru b’ibihugu byombi baragirana ikiganiro n’itangazamakuru. Ibihugu byombi bikaba bigerageza kubyutsa umubano wangiritse kuva mu 1994 bitewe na Jenoside yakorewe Abatutsi u Rwanda rukomeje gushinja u Bufaransa kugiramo uruhare bufasha abayikoze.
Kuba iyi nama ya Viva technologies muri uyu mwaka izibanda kuri Afurika, ngo birasobanura impamvu perezida kagame agomba kuyitabira nk’uko byemezwa n’abegereye perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron. Ngo ni ukubera ko perezida Kagame ari umwe mu bayoboye impinduka ku mugabane wa Afurika zigamije guhanga udushya.
Muri urwo rwego, perezida Kagame kuri uyu wa Gatatu nyuma ya saa sita arasangira na benshi mu bafite aho bahuriye n’ikoreshwa ry’imibare mu ikoranabuhanga barimo Mark Zuckerberg, umuyobozi wa Facebook.
Iyi nkuru ariko iravuga ko atari ikibazo cyo guhanga udushya gusa kijyanye perezida Kagame mu Bufaransa kuko ngo agomba no kubonana na mugenzi we w’u Bufaransa bakagirana ibiganiro imbonankubone. Ngo ni ikimenyetso gikomeye kuko ibiganiro bibera muri Elysée, bivugwa ko ari bwo bwa mbere perezida Kagame ari bube ahakandagije ikirenge kuva muri Nzeri 2011.
Abakuru b’ibihugu byombi kandi ngo baraganira kuri Afurika Yunze Ubumwe, perezida Kagame abereye umuyobozi muri iki gihe kuva muri Mutarama, aho ayoboye impinduka 2 z’ingenzi ku gushaka inkunga zo gushyigikira ibikorwa by’ingabo zishinzwe kubungabunga amahoro no kuri Afurika Yunze ubumwe u Bufaransa bwifuza gukorana nayo bya hafi.
Indi ngingo iri buganirweho ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu ni kandidatire ya Louise Mushikiwabo, minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, ku buyobozi bw’Umuryango Mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF).
Iyi kandidatire ngo u Bufaransa bukaba buyireba neza kandi bwiteze ko bwayifashisha mu kugarura u Rwanda mu ruhando rw’ibihugu bikoresha Igifaransa u Rwanda rusa nk’urwateye umugongo rukibanda ku ikoreshwa ry’Icyongereza.