• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame araza gusangira na Mark Zuckerberg washinze Facebook nyuma yo kwakirwa na Macron muri Champs-Elysée

Perezida Kagame araza gusangira na Mark Zuckerberg washinze Facebook nyuma yo kwakirwa na Macron muri Champs-Elysée

Editorial 23 May 2018 INKURU NYAMUKURU

Nyuma y’imyaka 3 atagera mu Bufaransa, perezida w’u Rwanda, Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu, itariki 23 Gicurasi 2018 ategerejwe I Paris mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi 2, aho kuri uyu wa kane azitabira inama mpuzamahanga y’abanyamibare ya Viva Technologies. Uru ruzinduko rukaba rwitezweho gutsura umubano w’ibihugu byombi wakomeje kugaragaramo igitotsi kuva mu myaka isaga 20 ishize, ndetse perezida Kagame akaza kubonana na Mark Zuckerberg washinze Facebook.

Mbere yo kwitabira iyi nama, perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu arakirwa na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron muri Champs-Elysée, basangire ku meza n’abanyamibare, nyuma abakuru b’ibihugu byombi bagirane ibiganiro.

Nyuma y’aho nk’uko RFI ikomeza ivuga, abakuru b’ibihugu byombi baragirana ikiganiro n’itangazamakuru. Ibihugu byombi bikaba bigerageza kubyutsa umubano wangiritse kuva mu 1994 bitewe na Jenoside yakorewe Abatutsi u Rwanda rukomeje gushinja u Bufaransa kugiramo uruhare bufasha abayikoze.

Kuba iyi nama ya Viva technologies muri uyu mwaka izibanda kuri Afurika, ngo birasobanura impamvu perezida kagame agomba kuyitabira nk’uko byemezwa n’abegereye perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron. Ngo ni ukubera ko perezida Kagame ari umwe mu bayoboye impinduka ku mugabane wa Afurika zigamije guhanga udushya.

Muri urwo rwego, perezida Kagame kuri uyu wa Gatatu nyuma ya saa sita arasangira na benshi mu bafite aho bahuriye n’ikoreshwa ry’imibare mu ikoranabuhanga barimo Mark Zuckerberg, umuyobozi wa Facebook.

Iyi nkuru ariko iravuga ko atari ikibazo cyo guhanga udushya gusa kijyanye perezida Kagame mu Bufaransa kuko ngo agomba no kubonana na mugenzi we w’u Bufaransa bakagirana ibiganiro imbonankubone. Ngo ni ikimenyetso gikomeye kuko ibiganiro bibera muri Elysée, bivugwa ko ari bwo bwa mbere perezida Kagame ari bube ahakandagije ikirenge kuva muri Nzeri 2011.

Abakuru b’ibihugu byombi kandi ngo baraganira kuri Afurika Yunze Ubumwe, perezida Kagame abereye umuyobozi muri iki gihe kuva muri Mutarama, aho ayoboye impinduka 2 z’ingenzi ku gushaka inkunga zo gushyigikira ibikorwa by’ingabo zishinzwe kubungabunga amahoro no kuri Afurika Yunze ubumwe u Bufaransa bwifuza gukorana nayo bya hafi.

Indi ngingo iri buganirweho ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu ni kandidatire ya Louise Mushikiwabo, minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, ku buyobozi bw’Umuryango Mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF).

Iyi kandidatire ngo u Bufaransa bukaba buyireba neza kandi bwiteze ko bwayifashisha mu kugarura u Rwanda mu ruhando rw’ibihugu bikoresha Igifaransa u Rwanda rusa nk’urwateye umugongo rukibanda ku ikoreshwa ry’Icyongereza.

 

2018-05-23
Editorial

IZINDI NKURU

New York: Perezida Kagame yashimye intambwe imaze guterwa mu kurwanya Jenoside n’abayihakana

New York: Perezida Kagame yashimye intambwe imaze guterwa mu kurwanya Jenoside n’abayihakana

Editorial 13 Apr 2019
BBC yafunze burundu ibiro byayo mu Burundi

BBC yafunze burundu ibiro byayo mu Burundi

Editorial 17 Jul 2019
Kayumba Nyamwasa ucumbikiwe nk’impunzi muri Afurika y’epfo akomeje ingendo nyinshi muri Congo aho inyeshyamba afasha zitoreza

Kayumba Nyamwasa ucumbikiwe nk’impunzi muri Afurika y’epfo akomeje ingendo nyinshi muri Congo aho inyeshyamba afasha zitoreza

Editorial 02 Jan 2019
“Akanama ka Loni gashinzwe Amahoro ntigashyira mu gaciro, Icyemezo byako ni icyuka.-Antonio Guterres

“Akanama ka Loni gashinzwe Amahoro ntigashyira mu gaciro, Icyemezo byako ni icyuka.-Antonio Guterres

Editorial 22 Feb 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umusaruro mbumbe w’igihugu wiyongereye ku kigero cya 8.6% mu 2018
UBUKUNGU

Umusaruro mbumbe w’igihugu wiyongereye ku kigero cya 8.6% mu 2018

Editorial 18 Mar 2019
Polisi y’u Rwanda yatangije icyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda
Mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda yatangije icyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda

Editorial 14 Nov 2017
GICUMBI: Umusore ucyekwaho kwica nyina yafashwe
Mu Mahanga

GICUMBI: Umusore ucyekwaho kwica nyina yafashwe

Editorial 12 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru