• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

You are at :Home»UBUKUNGU»Umusaruro mbumbe w’igihugu wiyongereye ku kigero cya 8.6% mu 2018

Umusaruro mbumbe w’igihugu wiyongereye ku kigero cya 8.6% mu 2018

Ubwanditsi 18 Mar 2019 UBUKUNGU

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, cyatangaje ko mu 2018, umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP) wiyongereye ku rugero rwa 8.6 %, ugereranyije n’umwaka wabanje ukava kuri miliyari 7,597 Frw ukagera miliyari 8189 Frw.

Mu mibare yatangajwe kuri uyu wa Gatanu, Umuyobozi wa NISR, Yusufu Murangwa, yavuze ko mu mwaka ushize umusaruro w’ubuhinzi wazamutse ku rugero rwa 6%, uw’inganda uzamuka ku rugero rwa 10% naho uwa serivisi uzamuka ku rugero rwa 9%.

Yakomeje ati “Izamuka rya 8.6% rishingiye ku musaruro wagiye uboneka uko ibihembwe bikurikirana, aho wazamutse ku rugero rwa 10.4% mu gihembwe cya mbere, 6.8% mu gihembwe cya kabiri na 7.7% mu gihembwe cya gatatu. Mu gihembwe cya kane umusaruro mbumbe wazamutse ku rugero rwa 9.6%.”

Mu byiciro by’ubukungu umusaruro mbumbe w’igihembwe cya kane wazamutse ku buryo umusaruro w’ubuhinzi wari kuri 4%, uw’inganda wari 12% na serivisi kuri 11%.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yagize ati “Ngira ngo muzi gahunda ya Made in Rwanda no korohereza ibikorwa bikorerwa mu Rwanda, biragenda rero bitanga umusaruro, umusaruro w’inganda urazamuka cyane, mu gihembwe cya kane mu 2018, urwego rw’inganda rwazamutseho 12%.”

Minisitiri Ndagijimana yavuze ko aho harimo ibikorwa by’ubwubatsi byaba imihanda n’inganda, gusa ngo urebye ibikorwa by’ubwubatsi byazamutseho 20%, mu nganda zitunganya ibintu bitandukanye cyazamutseho kuri 13%, umusaruro w’inganda zitunganya ibiryo ni 10%, izitunganya imyenda ni 26% na 38% ku musaruro w’inganda zikora ibikoresho bikoze mu byuma.

Ibikorwa by’ubwubatsi byagize uruhare mu kuzamura umusaruro mbumbe w’igihugu

Mu 2018, Umusaruro mbumbe w’Igihugu (GDP) wiyongereye ku rugero rwa 8.6 % ugereranyije n’umwaka wabanje

Mu 2018 mu bice bitandukanye by’igihugu hazamutse ibikorwa remezo bishya

Gahunda ya Made in Rwanda ni imwe mu zafashije kuzamura umusaruro mbumbe w’igihugu.
Inkuru ya IGIHE

2019-03-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Haracyari impungenge ku ihererekanywa ry’amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga

Haracyari impungenge ku ihererekanywa ry’amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga

Ubwanditsi 22 Jun 2018
U Rwanda rwemerewe inguzanyo ya miliyari 235 Frw azarufasha gukwirakwiza amashanyarazi

U Rwanda rwemerewe inguzanyo ya miliyari 235 Frw azarufasha gukwirakwiza amashanyarazi

Ubwanditsi 02 Oct 2018
Perezida Kagame yabwiye abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi icyatumye u Rwanda rushora imari mu ikoranabuhanga

Perezida Kagame yabwiye abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi icyatumye u Rwanda rushora imari mu ikoranabuhanga

Ubwanditsi 12 Jul 2018
BNR yashyize kuri 5% inyungu fatizo banki z’ubucuruzi ziherwaho inguzanyo

BNR yashyize kuri 5% inyungu fatizo banki z’ubucuruzi ziherwaho inguzanyo

Ubwanditsi 07 May 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
Amakuru

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 08 Dec 2022
Sena yemeje abakozi batatu basabiwe imirimo n’inama y’abaminisitiri
Mu Mahanga

Sena yemeje abakozi batatu basabiwe imirimo n’inama y’abaminisitiri

Ubwanditsi 19 Dec 2016
Madame Jeannette Kagame yasobanuye aho ubumwe bw’Abanyarwanda bwavuye
POLITIKI

Madame Jeannette Kagame yasobanuye aho ubumwe bw’Abanyarwanda bwavuye

Ubwanditsi 23 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru