Umuryango mpuzamahanga ushinzwe imicungire n’imikorere y’iby’indege za gizivire, ICAO (International Civil Aviation Organization) washyikirije igihembo u Rwanda kuko rwitwaye neza mu bijyanye n’umutekano w’indege za gisiviri.
Umuyobozi w’uwo muryango Dr Olumuyiwa Benard Aliu, avuga ko ari igihembo kigenewe Umukuru w’Igihugu cyakiriwe na Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb. Gatete Claver, bitewe nuko u Rwanda rwitwaye neza mu birebana n’umutekano mu by’indege za gisiviri.
Dr Olumuyiwa yavuze ko ubufatanye hagati y’ibihugu by’Afurika mu birebana no gutwara neza abagenzi mu mutekano nta kindi bisaba uretse ubufatanye n’imikoranire hagati y’abashinzwe ibyo gutwara abantu ndetse n’inzego zishinzwe gufata ibyemezo kugira ngo gutwara abantu mu kirere bikorwe mu mutekano mu bihugu by’Afurika.
Akomeza asobanura iby’igihembo u Rwanda rwahawe, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo wacyakiriye, avuga ko u Rwanda rwishimiye kwakira icyo gihembo rwahawe na ICAO, asanga kigiye kongera umurava n’imikorere myiza yari isanzwe mu byerekeranye no gukomeza kunoza umutekano mu byo gutwara abantu hakoreshejwe inzira yo mu kirere
Iki cyemezo kizwi nka ‘Council President Cartificate’, u Rwanda rwagihawe ku wa 22 Gicurasi 2018, ubwo hatangizwaga i Kigali inama y’iminsi ine yiga ku micungire y’umutekano w’indege by’umwihariko muri Afurika.
Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Amb. Claver Gatete, niwe wakiriye iki cyemezo agishyikirijwe na Perezida w’Inama ya ICAO, Dr. Olumuyiwa Benard Aliu.
Minisitiri Gatete yibukije ibihugu by’Afurika ko amasezerano yo gusangira ikirere kimwe ibihugu biherutse gusinya, hamwe n’isoko rusange ari imwe mu mishinga migari y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe AU, izafasha ibihugu kugera ku kerekezo k’intego 2063 ibihugu byiyemeje.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara Abantu n’Ibintu muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Uwihanganye Jean de Dieu,kuri uyu wa mbere yagize ati” iki cyemezo gihabwa igihugu cyateye intambwe igaragara mu micungire y’umutekano w’indege (Aviation Safety Compliance).
Yakomeje avuga ko Mu igenzura ryari ryakozwe na ICAO mu 2012 u Rwanda rwabonye 44% mu birebana n’imicungire y’umutekano w’indege. Mu mwaka wa 2017 u Rwanda rwageze kuri 73.7%, hari intambwe nini igera 30%. “
Ibi byitezweho gutuma Sosiyete Nyarwanda itwara abantu n’ibintu mu ndege, RwandAir, yoroherwa no gukora ingendo ku mugabane w’u Burayi na Amerika kuko akubiyemo ibisabwa n’ibigo bigenzura indege za gisivili kuri iyi migabane.
Imibare itangwa n’Ishyirahamwe mpuzamahanga rishinzwe ingendo z’indege (IATA), igaragaza ko nubwo nta mpanuka z’indege zikomeye ziheruka kubera muri Afurika, mu 2016 uyu mugabane wahombye miliyoni zisaga 800 z’amadolari kubera ikirere gifunze. Ni mu gihe nyamara u Burayi bwabonye inyungu igera kuri miliyari 35.6 z’amadolari
Col. Silas Udahemuka uyobora ibibuga by’indege za gisiviri (CAA: Civil Aviation Authority), yagize ati “ u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu by’Afurika bidakora ku nyanja, ni kimwe mu byatuma izo nzitizi zivanwaho ari uguteza imbere urwego rwo gutwara abantu mu ndege mu mutekano mwiza”.
Nkundiye Eric Bertrand