Ibirori byo kwizihiza Umunsi wa Afurika (Africa Day) bibera muri Ethiopia kuri uyu wa 25 Gicurasi 2018 biragirwamo uruhare na perezida wa repubulika, Paul Kagame, uri bufate ijambo rifungura umunsi nka perezida wa Afurika Yunze Ubumwe ndetse mu bandi bafata ijambo harimo minisitiri w’intebe wa Ethiopia na perezida Ramamphosa wa Afurika y’Epfo.
Aba bayobozi bakaba baza gufata ijambo na none bari kumwe na Moussa Faki mahamat, umuyobozi wa Komisiyo nyafurika, muri uyu munsi , aho insanganyamatsiko y’uyu mwaka ari “Ukurwanya ruswa”.
Umunsi wa Afurika wizihizwa buri mwaka kuwa 25 Gicurasi ndetse akaba ari nayo yasubukuru y’ubwigenge bwa Afurika mu 1963 yatumye habaho Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika wasimbuwe na Afurika Yunze Ubumwe. AU ikaba ivuga ko ari igihe cyo gusubiza amaso inyuma harebwa urugamba Afurika yanyuzemo rwo kurwanya ubukoloni n’ivanguraruhu, no kureba iterambere ry’umugabane harebwa imbogamizi rusange.
Mu gihe Umunsi wa Afurika wizihizwa n’ibihugu bigize Afurika Yunze Ubumwe, hari bimwe nk’ibihugu 4 byo mu majyaruguru ya Afurika ndetse n’igihugu cya Nigeria bitajya byizihiza uyu munsi.
Hibanzwe ku bumwe bw’Abanyafurika cyangwa se Pan-african unity mu cyongereza, Umunsi wa Afurika muri uyu mwaka uje uhurirana n’uko umugabane urimo guharanira gushyira umukono ku masezerano yemeza isoko rimwe rusange, agamije gufungura isoko rihuriweho no gufungurira imipaka y’ibihugu urujya n’uruza mu bwisanzure bw’abantu n’ibicuruzwa.
Aya masezerano akaba yarashyizweho umukono muri Werurwe I Kigali mu Rwanda ku rugero rwa 80% rw’ibihugu byose bigize A.U.