Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye kuri uyu mugoroba yabwiye abanyamakuru ati “gucururiza imbunda mu Rwanda ni hafi ya ‘impossible’ ni nko gufata ingamiya ukinjiza mu izuru ry’urushinge.”
Ejo kuwa mbere Inteko yari yemeje umushinga w’itegeko rigendanye n’ikoreshwa ry’intwaro mu Rwanda.
Minisitiri Busingye yasobanuye ko icyemejwe atari itegeko rishya ngo icyakozwe ni ukwimura ibyaha n’ibihano byabaga mu gitabo cy’amategeko ahana.
Bikimurirwa mu itegeko ryihariye rigena uburyo bwo kubona,gutunga, gutwara, gucuruza no guha imbunda amasasu y’ubwoko bwose.
Iby’iri tegeko ubundi bikubiye mu Iteka rya Perezida wa Republika ryo mu 2011 rishyira mu bikorwa Itegeko ryo mu 2009 ryerekeye intwaro. Iri teka rya Perezida ryasohotse mu 2011 risobanura ibyo uwifuza gutunga intwaro ku giti cye n’ibisabwa uwifuza kuzicuruza.
Minisitiri Busingye yavuze ko nta munyarwanda ukwiye kugira impungenge z’uko mu maduka bagiye kujya bagurishayo imbunda.
Mu byo abadepite batoye harimo gukaza uburyo umuntu ku giti cye yabasha gutunga cyangwa gucuruza imbunda.
Busingye ati “Abanyarwanda nibahumure ntabwo muri za boutique hazajya hacururizwamo umunyu,isukari n’imbunda!”
Minisitiri Busingye yavuze ko itegeko rijyanye n’intwaro atari rishya kuko ngo rihera mu 1979, mu 2002 no mu 2009 riravugururwa. Kampanyi zishinzwe kurinda umutekano zifite imbunda ngo niryo risanzwe rizigenga.
Ati “ iri tegeko riramutse ridahari ugasanga umuntu wa INTERSEC afite imbunda yakwitwa militia.”
Avuga ko abanyarwanda batagomba kugira impungenge kuko ngo muri uku kuvugurura iri tegeko ngo hongewemo n’ingingo ituma bigorana cyane. Ngo hongewemo icyemezo cyo kuzicuruza ko gitangwa n’inama y’abaminisitiri.
Yavuze ko ko nubwo hariho amananiza akomeye cyane, ngo itegeko rigomba kubaho kugirango uwakora icyaha habe hari itegeko yaba yanyuranije naryo.
Minisitiri Busingye yavuze ko iyi gahunda yo kuvugurura amategeko itakorewe itegeko ry’intwaro gusa ahubwo ngo ryakozwe ku mategeko 24.
Avuga ko iri tegeko abantu baryibajijehocyane kuko imbunda atari ikintu gisanzwe abantu bakunze kugira.