Nyuma y’uko ku munsi w’ejo tariki ya 30 Gicurasi 2018 bitangajwe ko nyobozi y’akarere Nyagatare yeguye yose ku buyobozi, iyi nkundura yakomereje no mu ntara y’Amajyepfo.
Amakuru agera kuri Rushyashya, avuga ko kugeza ubu, kuri uyu wa 31 Gicurasi 2018, Meya w’akarere ka Huye, Muzuka Eugene ndetse n’abamwungirije bunze barimo Mutwarasibo Cyprien wari Umuyobozi bw’Akarere Wungirije ushinzwe ubukunga na Niwemugeni Christine wari ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.mu rya bagenzi babo bakarekura ku bushake.
Amakuru avuga ko muri iki gitondo ari bwo nyanama yateranye isaba aba bayobozi gutanga ubusobanuro ku ku bibazo bigaragara muri za raporo zabo bananirwa kwisobanura ari bwo bahise bavuga ko basezeye.
Gusa ngo aba bayobozi nta bushake bari bagize bwo kwegura mbere, ahubwo basezeye ku mirimo nyuma y’uko njyanama itangaje ko ibatakarije icyizere.
bimwe mu byo aba bayobozi bashinjwa na njyanama kudashyira mu bikorwa, harimo raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ihora igaruka ku bintu bimwe kandi bagahora babigaragarizwa ariko ntibabikemure, ibijyanye n’imishinga minini idindira, gutekinika kugaragara mu mibare, kutagira gahunda ifatika igamije gukura abaturage mu bukene n’ibindi.