Umwunganizi mu mategeko w’Umufaransa, Juan Branco, yirukanwe muri Centrafrica inkubagahu nyuma yo gushinja ubwicanyi ingabo z’u Rwanda ziri mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri iki gihugu.
Juan Branco, impuguke mu mategeko mpuzamahanga, yari yahawe akazi n’Umuryango w’Abibumbye nk’impuguke yigenga ngo akorane n’umushinjacyaha udasanzwe w’urukiko mpanabyaha rudasanzwe, Minusca ikaba yahise isesa amasezerano yari afitanye nawe azira amagambo aherutse gutangaza.
Iyi nkuru dukesha RFI ivuga ko Juan Branco wari wahawe akazi yagombaga gufatanya n’abandi gushyiraho uburyo bwo guperereza ibyaha bikabije byakorewe muri Centrafrica kuva mu 2003 kubw’umushinjacyaha udasanzwe, yirukanwe mu gihe uru rukiko rudasanzwe mpanabyaha (Cour pénale spéciale) rwendaga gutangira imirimo yarwo.
Biravugwa ko uyu mugabo aherutse kunyuza kuri twitter ye ubutumwa bushinja ingabo z’u Rwanda muri Minusca, kuba zarishe abaturage 30 kuwa 10 Mata mu gace ka PK5 I Bangui ndetse no kuba yarashidikanyaga ku kuba uru rukiko ruzakora iperereza ku byaha byakozwe n’ingabo za Loni.
Umuvugizi wa Minusca, Vladimir Monteiro, yatangaje ko ibyo yanditse kuri twitter kandi bijyanye n’akazi ke byashoboraga gushyira mu kaga umutekano we ubwe, umutekano w’itsinda bagombaga gukorana ndetse n’uw’ubutumwa bwa Loni muri Centrafrica, akaba ari yo mpamvu bafashe icyemezo cyo kumwirukana.
Ku ruhande rwe ariko, Juan Branco aravuga ko iri yirukanwa rye ari ikimenyetso cy’uko uru rukiko mpanabyaha rudasanzwe rutazaba rwigenga.
RUGENDO
JUAN BRANCO ni docteur ntacyo bimubwiye ntabwo azabura akazi!!!
Peres
None se yarabeshyeee???
muti
atabeshya se wowe waruhari? ziriya mbwa zarashwe nabanyarwanda nabarwanyi ntabwo ari abaturage.ikimenyimenyi bashatsemo abana nabagore barabura.icyakabiri nibo bateye ingabo zurwanda.ceceka rero ibitakureba ureba hejuru kandi ntugashyanuke mubyo utazi
Juru
Akabaye icwende NgO ntikoga
rwaka
ariko kuki batajya muri siria ku ruhande bashyigikiye ngo twumve uko bavuga ? iy’ahaguma ! naho ibindi abamushyigikiye muguseby’ingabo z’uRwanda bavuga turabamenyereye, gusa abafaransa har’igihe bazamenya ko burya atari buno,kdi L’ONI irabizi niyo mpamvu yamucyuye, naho uvuga ngo ni Dr ntazabur’akazi ubanza nawe mu mutwe ?????? ibaze Dr wirukanwa na l’oni ukumva ari ntakibazo ? hhhh