Umunsi nk’uyu ni bwo uwari Perezida w’inzibacyuho, Sindikubwabo Théodore yandikiye Perezida w’u Bufaransa, François Mitterrand, amushimira inkunga atahwemye guha u Rwanda ndetse amusaba ko yakomeza gutanga ubwo bufasha.
Icyo gihe ni bwo Guverinoma y’inzibacyuho yaguze na Misiri gerenadi 40,000 n’amasasu 300,000 byose bifite agaciro k’Amadolari y’Amerika 765,000.
Kuri uwo munsi kandi ni bwo uwari uhagarariye FPR Inkotanyi yatangaje ko amasezerano yo guhagarika intambara atarimo kubahirizwa kuko Guverinoma ikomeje kwica.
Ibyo wamenya kuri Perezida Mitterrand n’uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Perezida François Mitterrand yakunze gushyirwa mu majwi ku miyoborere idahwitse yateje ibibazo hirya no hino ku Isi, cyane cyane muri politiki ya Afurika, agaca agahigo mu ruhare akekwaho kuba yaragize mu gutererana Abatutsi bazize Jenoside yabakorewe mu Rwanda.
Manda ya nyuma ya Perezida Mitterand ni yo yahuriranye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, icyo gihe amakuru akanavuga ko yari atorohewe n’uburwayi.
Imyifatire ya Perezida Mitterand n’ubucuti bukomeye yari afitanye na Perezida Juvenal Habyarimana, bwatumye agira uruhare rufatika kandi rugaragara mu gufasha leta ye gushyira mu bikorwa umugambi mubisha wo gutsemba Abatutsi.
Leta ya Mitterand yatanze intwaro zakoreshejwe muri Jenoside
Umuryango Survie (uharanira gusubiza u Burafaransa ku murongo, ukanarwanya ipfobya rya Jenoside) ugaragaza ko Capt Paul Barril wahoze ari umujandarume w’u Bufaransa, yari mu bikorwa bya politiki mu Rwanda.
Kuva mu mwaka wa 1989, uyu Capt Barril yakoranaga n’abayobozi bakuru b’u Rwanda, akagira umufatanyabikorwa wa hafi François de Grossouvre wari inkoramutima ya Perezida w’u Bufaransa, François Mitterrand (mu bijyanye na Politiki).
Paul Barril ashinjwa ko ku wa 28 Gicurasi 1994 yasinyanye na Guverinoma y’Abatabazi yari ihagarariwe na Minisitiri w’Intebe Jean Kambanda, amasezerano yo gutanga intwaro no gutoza ingabo zakoze Jenoside.
Muri ayo masezerano bivugwa ko Guverinoma y’u Rwanda yariho icyo gihe yemeye kuzishyura u Bufaransa miliyoni 3 z’amadolari .
Abafaransa mu bwicanyi mu Bisesero
Nyuma ya Jenoside, ingabo z’u Bufaransa zashinjwe gutererana Abatutsi bicwaga mu bice bitandukanye by’igihugu, ndetse haboneka inyandiko zimenyekanisha ko Abacanshuro benshi b’Abafaransa bagaragaye mu misozi ya Bisesero hagati muri Gicurasi 1994, aho bari bagiye gushishikariza kumara Abatutsi bagera mu bihumbi 50 bari bahahuriye ndetse banagerageje kwirwanaho ariko biba iby’ubusa.
Zone Turquoise
Mu gihe ingabo z’Abafaransa zari zafashe uduce twa Cyangugu, Kibuye na Gikongoro nk’ututaraberagamo ubwicanyi, nta cyakozwe kugira ngo zikumire ubwicanyi ku Batutsi bahahungiraga.
Ndetse n’ubwo Radio RTLM yageraga muri ako gace kagenzurwaga n’Abafaransa, ntacyo izo ngabo zakoze ngo ziyikumire kandi yarakomeje gushishikashikariza Abahutu kwica Abatutsi.
Abafaransa kandi ntibabashije gufata abari bagize guverinoma yakoze Jenoside bahungaga igihugu banyuze muri icyo gice cyiswe “Zone Turquoise” berekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ubwo yasabwaga gusobanura mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa icyo gihe yavuze ko izo ngabo nta bubasha zari zarahawe bwo gukora iperereza no gufata abanyabyaha.
Uruhare rw’ingabo z’Abafaransa mu Rwanda rwanenzwe kenshi bitewe n’uburyo bitwaye mu gihugu, nyamara Perezida François Mitterand ntiyahwemye kuzishimagiza, avuga ko zarokoye ubuzima bw’ibihumbi by’Abanyarwanda.