• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Nta biganiro biri hagati ya Angola n’u Rwanda kuri Congo cyangwa ubugambanyi – Amb. Georges Chikoti

Nta biganiro biri hagati ya Angola n’u Rwanda kuri Congo cyangwa ubugambanyi – Amb. Georges Chikoti

Ubwanditsi 04 Jun 2018 HIRYA NO HINO, INKURU NYAMUKURU

“Nta biganiro biri hagati ya Angola n’u Rwanda kuri Congo cyangwa ubugambanyi”, ibi ni ibyatangajwe n’umudipolomate wo muri Angola nyuma y’aho igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo cyari cyatangaje ko u Bufaransa, Angola n’u Rwanda biri kukigambanira ubwo abakuru b’ibi bihugu uko ari bitatu baheruka guhurira I Paris mu kwezi gushize.

Nyuma yo guhurira I Paris, perezida wa Angola, Joao Lourenco na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame bagiye kongera guhurira I Buruseli mu Bubiligi muri iki cyumweru, ariko nta ruzinduko na rumwe ruhuye n’urundi nubwo kubonana kw’aba bakuru b’ibihugu n’u Bubiligi kutazaburamo kuvuga ku bibazo bya Congo nk’uko RFI dukesha iyi nkuru ivuga.

I Buruseli abakuru b’ibihugu byombi bazakirwa n’Umwami w’u Bubiligi.

Ambasaderi wa Angola I Buruseli, Georges Chikoti, yemeje ko ikizaba kijyanye perezida Lourenco cyane cyane ari ibiganiro ku ishoramari. Nyuma yo kubonana n’Umwami w’u Bubiligi, Joao Lourenco ngo araza kubonana na ba rwiyemezamirimo 60 b’Ababiligi kuri uyu wa Mbere, itariki, 04 Kamena, naho kuri uyu wa Kabiri akazaba ari Anvers aho azabonanira n’abacuruzi ba za diamants ndetse asure icyambu.

Ku ruhande rwa perezida Kagame watumiwe mu Bubiligi mu Nama ngarukamwaka yiga ku iterambere ry’u Burayi (Journées européennes de développement), utegerejwe kuri uyu wa Mbere, nawe azakirwa n’Umwami w’u Bubiligi.

Biravugwa ko igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kiri mu bizaganirwaho. Iki kibazo kikaba gihangayikishije ibihugu bya Angola n’u Rwanda nk’abaturanyi ba Congo, aho Ambasaderi wa Angola avuga ko bagiye kwibutsa iki gihugu kubaha ibyo Abanyekongo bemeje nko gutegura amatora bitarenze uyu mwaka.

Uyu mudipolomate yongeyeho ko nta kindi bateganya kirenze kuri ibyo asobanura ko nta bugambanyi buri gukorerwa Congo nk’uko abategetsi bayo babitangaje.

Yagize ati: “Nta biganiro biri kuba hagati ya Angola n’u Rwanda kuri Congo cyangwa ubugambanyi”, aha akaba yari akomoje ku burakari bwagaragajwe na Congo ubwo perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yatangazaga ko igihugu cye kizashyigikira umugambi w’akarere, uzazanwa na Afurika Yunze Ubumwe ku bufatanye bwa Angola, wo gushakira umuti ibibazo bya Congo.

Iyi nkuru ikaba isoza ivuga ko kumva ibintu kimwe kw’u Bufaransa, Angola n’u Rwanda noneho hakiyongeraho u Bubiligi, bihangayikishije Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo na cyane ko u Rwanda ngo rwagiye rushinjwa gusahura umutungo kamere w’iki gihugu kikaba kibona kiri kugambanirwa.

2018-06-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umutekamutwe Kasinge Nadine yongeye gutuburira abamukurikira bujiji.

Umutekamutwe Kasinge Nadine yongeye gutuburira abamukurikira bujiji.

Ubwanditsi 26 Nov 2023
Emmanuel Cyemayire Yashimuswe na CMI  i Mbarara

Emmanuel Cyemayire Yashimuswe na CMI i Mbarara

Ubwanditsi 07 Jan 2018
Nyagatare: Uko yubatse inzu ya miliyoni 35Frw abikesha FPR

Nyagatare: Uko yubatse inzu ya miliyoni 35Frw abikesha FPR

Ubwanditsi 15 Aug 2018
Amagare yahinduye ubuzima bwa benshi muri Afurika” – Perezida Kagame

Amagare yahinduye ubuzima bwa benshi muri Afurika” – Perezida Kagame

Ubwanditsi 25 Sep 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Minisitiri w’Intebe Wungirije wa Kongo, yemera ko intambara iyogoza igihugu cye ifite inkomoko ku kuba cyaracumbikiye abajenosideri imyaka 28 yose!
Amakuru

Minisitiri w’Intebe Wungirije wa Kongo, yemera ko intambara iyogoza igihugu cye ifite inkomoko ku kuba cyaracumbikiye abajenosideri imyaka 28 yose!

Ubwanditsi 31 May 2022
Ronald Koeman watozaga ikipe ya FC Barcelona yirukanywe nyuma yo gutsindwa na Rayo Vallecano mu mukino wa shampiyona yo muri Esipanye
Amakuru

Ronald Koeman watozaga ikipe ya FC Barcelona yirukanywe nyuma yo gutsindwa na Rayo Vallecano mu mukino wa shampiyona yo muri Esipanye

Ubwanditsi 28 Oct 2021
2017-2018: Manchester City yakoze ibyasaga n’inzozi mu Bwongereza, Arsene Wenger asezerwaho nk’intwari
IMIKINO

2017-2018: Manchester City yakoze ibyasaga n’inzozi mu Bwongereza, Arsene Wenger asezerwaho nk’intwari

Ubwanditsi 14 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru