Mugihe hizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurengera Ibidukikije taliki ya 5 Kamena 2018, Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije m’u Rwanda, rinejejwe no kwibutsa abanyarwanda n’abatuye isi ko kurengera ibidukikije ari ingirakamaro kuko ntakintu na kimwe cyagerwaho mu mibereho ya buri munsi ndetse no mw’iterambere ry’abatuye isi birengagije ndetse ntibarengere ibidukikije. Kubwiyo mpamvu;
Ishyaka DGPR rirasaba Leta y’u Rwanda nabo bireba bose gusuzuma ndetse no guhagarika abakora ibikorwa bigira ingaruka mbi kubidukikije, muri ibyo harimo ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri bukorwa mu kajagari hamwe na hamwe mu gihugu kubera ko bubangamiye ibidukikije ndetse bikaba bikorwa nabi ugasanga haraho bamena imicanga, ibyondo n’ibitaka byavuye aho bacukuye muburyo butanoze cyangwa hadakwiriye noneho imvura yagwa ikabisuka mu mazi cyangwa mu migezi ibyo bikagira ingaruka zirimo ibura ry’amazi n’ingufu z’amashanyarazi.
Ishyaka DGPR rirasaba Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kurengera Ibidukikije (REMA), gukurikirana aho ibikorwa by’itemwa ry’ibiti byo gucana n’ibyo kubakisha kugira ngo bihagarare ndetse hashakwe ubundi buryo bworohera abaturage harimo gukoresha ibyuma mukwubaka ndetse n’igiciro cya GAZ kigabanuke kugira ngo ikoreshwa ry’ibiti riveho burundu ndetse n’abubaka amagorofa bakoresha ibiti ku bikwa ahakagombye gukoreshwa ibyuma, ibyo bikagira ingaruka y’igabanuka n’icyendera ry’ibiti n’ibinyabuzima bimwe na bimwe n’iyangirika ry’umutungo kamere ndetse n’ihumanywa ry’ikirere.
Turasaba kandi Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire, gusuzuma ikibazo cy’imiturire itatanye mu byaro n’isatagurwa rikabije ry’amasambu tutirengagije n’imyubakire y’akajagari hamwe na hamwe mu mijyi kuko iyo bidakozwe neza bigira ingaruka zikomeye harimo n’impfu nkuko byabaye guhera muri Mutarama kugeza muri Gicurasi uyu mwaka aho imvura yabaye nyinshi noneho amazi akamanuka adafite inzira yayo maze agahitana ubuzima bwa benshi.
Ishyaka DGPR kandi rirakangurira abanyarwanda muri rusange gushishikarira gufata amazi y’imvura ndetse no kwirinda kujugunya imyanda aho biboneye kuko bigira ingaruka mugukamya ibiyaga, inzuzi n’ibishanga kubera isuri n’imyanda byoherezwamo.