• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amafoto: Rayon Sports yasinyishije myugariro w’i Bumoso, Musore Prince wakiniraga Vitalo’O FC y’i Burundi   |   07 Jun 2025

  • Imyaka 20 y’ubutegetsi bwa CNDD FDD yoretse u Burundi mu manga ikomeye   |   06 Jun 2025

  • Ibyo Urubyiruko Rugomba Kumenya kuri Ingabire Victoire   |   04 Jun 2025

  • Ibihugu Umunani byo ku migabane itandukanye, bigiye guhurira mu Rwanda mu irushanwa ryo Kwibuka ku ncuro ya 31 Genocide yakorewe Abatutsi 1994   |   03 Jun 2025

  • Minisitiri Bizimana yakurugutuye Gustave Mbonyumutwa washakaga “kugira abatagatifu” abajenosideri barimo se Shingiro Mbonyumutwa na Ngirumpatse   |   03 Jun 2025

  • Amavubi yatangiye umwiherero muri Algeria, Manishimwe Djabel yangiwe kwinjira mu gihugu , Rafael York ntiyatanze impamvu yo kutitabira umwihero   |   02 Jun 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame yashimangiye gahunda y’u Rwanda yo guca plastique zikoreshwa rimwe

Perezida Kagame yashimangiye gahunda y’u Rwanda yo guca plastique zikoreshwa rimwe

Editorial 10 Jun 2018 INKURU NYAMUKURU

Perezida Paul Kagame yavuze ko ibihugu bikwiye gukorana mu kurengera ibidukikije, kuko ukwangirika kwabyo kuri kuzana ingaruka ku mihindagurikire y’ibihe, zirimo kuba miliyoni z’abantu bava mu byabo bajya gushaka ahandi batura.

Perezida Kagame yabivugiye muri Canada aho yitabiriye inama y’ibihugu birindwi bifite ubukungu bukomeye ku Isi, G7, yabaye kuri uyu wa 9 Kamena, yagarutse ku ngingo zireba ibi bihugu zirimo ubucuruzi na politiki, hakabaho n’umwanya wo kuganira no ku ihindagurika ry’ibihe.

Perezida Kagame yavuze ko inyanja zimaze guhungabanywa n’ihindagurika ry’ibihe, kandi hamwe na hamwe ugasanga bigirwamo uruhare n’ibikorwa bya muntu, bityo hakaba hakenewe kugira igikorwa.

Yakomeje agira ati “Nta gihugu na kimwe ku Isi kitari kugerwaho n’ingaruka. Kandi nta n’ushobora kugira icyo abikoraho wenyine. Twatinze kugira icyo dukora kandi byihutirwa ariko turacyafite umwanya n’ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka tugakumira ko byaba bibi kurushaho.”

Perezida Kagame yatanze ingero zishobora kugenderwaho mu gushaka icyakorwa, ashingira ku buryo u Rwanda rwaciye amashashi ya plastique mu myaka icumi ishize kandi hari inyungu ikomeye byagize ku bidukikije.

Perezida Kagame yavuze ko gahunda yo guca aya mashashi yajyanye no kwigisha abaturage inyungu yabyo, bifata imyaka ine kugira ngo guca amashashi bijye mu mategeko, ariko nyuma byatanze umusaruro mu kurengera ibidukikije.

Yagize ati “Iyo abaturage bumva igikorwa gihari n’uburyo uruhare rwabo rwagira uruhare mu mpinduka, bagira umwanya munini mu gushaka igisubizo. Gutuma babigiramo uruhare no kuzamura imyumvire byubatse umusingi noneho wo gutangira guca plastique zikoreshwa inshuro imwe zikajugunywa.”

Mu mwaka wa 2008 nibwo u Rwanda rwahagaritse itumizwa, ikorwa, icuruzwa n’ikoreshwa ry’amasashi ya plastique. Guharika ikoreshwa ryayo, byafashije mu byerekeye isuku kandi byongera amahirwe y’ishoramari n’iterambere, cyane cyane mu bijyanye no gukora ibikoresho bipfunyikwamo bitangiza ibidukikije.

Buri mwaka mu Isi hakorwa miliyoni z’amatoni ya plastique, inyinshi muri zo ntizivugururwa ngo zikorwemo ibindi bikoresho. Izi plastique iyo zimaze gukoreshwa zijugunywa mu bimpoteri, imigezi, ibiyaga, inyanja cyangwa mu miyoboro y’amazi aho zishobora gucikagurikamo uduce duto cyane tukabyara ibinyabutabire bihumanya bigenda bikajya mu biribwa no mu mazi.

Perezida Kagame yavuze ko leta y’u Rwanda yafatanyije n’abakora ubucuruzi mu gushakisha igishobora gusimbura izi plastique igihe zaba zidakomeje gukoreshwa.

Yakomeje agira ati “Kwinjiza abikorera muri uru rugendo rwo gushakisha igisubizo, ntabwo bigabanya ukutemera impinduka gusa, binagira uruhare mu guhanga imirimo mishya bikabyara n’isoko nshya y’amafaranga. Ibyo bigatuma ibidukikije bisugira maze abaturarwanda na ba mukerarugendo bakabyishimira.”

Perezida Kagame yavuze ko uburyo nk’ubwo buhawe agaciro bwafasha mu guca burundu imyanda ya plastique ikomeje kugira ingaruka ku nyanja zitandukanye, ikangiza ubutaka ndetse ikagira ingaruka ku musaruro w’ibiribwa.

Yashimangiye ko Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe uzirikana neza ko ubukungu burengera ubidukikije ari ingenzi mu iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage, kandi ushishikajwe no kurengera izi nyanja. Gusa ngo akazi gahari karakomeye, n’imbaraga zishyirwamo zigomba kuba nyinshi.

Yavuze ko ikoranabuhanga ryo hambere ariryo ryatumye habaho ihindagurika ry’ibihe kandi guhanga udushya aribyo byagabanya izi ngaruka n’ibyangirika bikagabanyuka cyane.

Ibikorwa bihari ngo bigamije ko agace ka Arctique kari mu majyaruguru y’Isi kongera gukonja, inyanja zongera kuba ubururu ndetse Antarctique yatangiye gushonga kubera ubushyuhe igasubirana, ibi bikaba byarazamuye ingano y’amazi mu nyanja.

Perezida Kagame yavuze ko ibitekerezo uyu munsi byumvikana nk’ibihambaye mu bijyanye n’ubumenyi, rimwe na rimwe usanga bishoboka cyane kandi bihendutse kurusha uko bigaragara.

Yavuze ko mu myaka itarenze itatu ishize ibihugu 190 byemereje i Paris guhagarika kuzamuka kw’igipimo cy’ubushyuhe bw’Isi, uyu munsi na G7 n’abafatanyabikorwa bayo ikaba ifite amahirwe n’inshingano yo guhindura ubu bushake bwa politiki mu bikorwa bifatika, mbere y’uko igihe kirengerana.

Amafoto: Village Urugwiro

2018-06-10
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Nkurunziza  ntiyakandagije ikirenge mu Nteko rusange ya  [ AU ] yarimo gusengera ibishyimbo

Perezida Nkurunziza ntiyakandagije ikirenge mu Nteko rusange ya [ AU ] yarimo gusengera ibishyimbo

Editorial 29 Jan 2018
Ku busabe bwa Kayumba Nyamwasa, Deo Nyirigira yitabye CMI gusobanura uburyo yiyunze na Jean Paul Turayishimye 

Ku busabe bwa Kayumba Nyamwasa, Deo Nyirigira yitabye CMI gusobanura uburyo yiyunze na Jean Paul Turayishimye 

Editorial 29 Jul 2020
Perezida Emmanuel Macron yabaze Tshisededi nta kinya.

Perezida Emmanuel Macron yabaze Tshisededi nta kinya.

Editorial 06 Mar 2023
Ikibazo cya kongo ntikizarangizwa n’intambara nk’uko Tanzaniya n’abandi babyibwira

Ikibazo cya kongo ntikizarangizwa n’intambara nk’uko Tanzaniya n’abandi babyibwira

Editorial 13 Feb 2024

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru