Perezida Paul Kagame yavuze ko ibihugu bikwiye gukorana mu kurengera ibidukikije, kuko ukwangirika kwabyo kuri kuzana ingaruka ku mihindagurikire y’ibihe, zirimo kuba miliyoni z’abantu bava mu byabo bajya gushaka ahandi batura.
Perezida Kagame yabivugiye muri Canada aho yitabiriye inama y’ibihugu birindwi bifite ubukungu bukomeye ku Isi, G7, yabaye kuri uyu wa 9 Kamena, yagarutse ku ngingo zireba ibi bihugu zirimo ubucuruzi na politiki, hakabaho n’umwanya wo kuganira no ku ihindagurika ry’ibihe.
Perezida Kagame yavuze ko inyanja zimaze guhungabanywa n’ihindagurika ry’ibihe, kandi hamwe na hamwe ugasanga bigirwamo uruhare n’ibikorwa bya muntu, bityo hakaba hakenewe kugira igikorwa.
Yakomeje agira ati “Nta gihugu na kimwe ku Isi kitari kugerwaho n’ingaruka. Kandi nta n’ushobora kugira icyo abikoraho wenyine. Twatinze kugira icyo dukora kandi byihutirwa ariko turacyafite umwanya n’ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka tugakumira ko byaba bibi kurushaho.”
Perezida Kagame yatanze ingero zishobora kugenderwaho mu gushaka icyakorwa, ashingira ku buryo u Rwanda rwaciye amashashi ya plastique mu myaka icumi ishize kandi hari inyungu ikomeye byagize ku bidukikije.
Perezida Kagame yavuze ko gahunda yo guca aya mashashi yajyanye no kwigisha abaturage inyungu yabyo, bifata imyaka ine kugira ngo guca amashashi bijye mu mategeko, ariko nyuma byatanze umusaruro mu kurengera ibidukikije.
Yagize ati “Iyo abaturage bumva igikorwa gihari n’uburyo uruhare rwabo rwagira uruhare mu mpinduka, bagira umwanya munini mu gushaka igisubizo. Gutuma babigiramo uruhare no kuzamura imyumvire byubatse umusingi noneho wo gutangira guca plastique zikoreshwa inshuro imwe zikajugunywa.”
Mu mwaka wa 2008 nibwo u Rwanda rwahagaritse itumizwa, ikorwa, icuruzwa n’ikoreshwa ry’amasashi ya plastique. Guharika ikoreshwa ryayo, byafashije mu byerekeye isuku kandi byongera amahirwe y’ishoramari n’iterambere, cyane cyane mu bijyanye no gukora ibikoresho bipfunyikwamo bitangiza ibidukikije.
Buri mwaka mu Isi hakorwa miliyoni z’amatoni ya plastique, inyinshi muri zo ntizivugururwa ngo zikorwemo ibindi bikoresho. Izi plastique iyo zimaze gukoreshwa zijugunywa mu bimpoteri, imigezi, ibiyaga, inyanja cyangwa mu miyoboro y’amazi aho zishobora gucikagurikamo uduce duto cyane tukabyara ibinyabutabire bihumanya bigenda bikajya mu biribwa no mu mazi.
Perezida Kagame yavuze ko leta y’u Rwanda yafatanyije n’abakora ubucuruzi mu gushakisha igishobora gusimbura izi plastique igihe zaba zidakomeje gukoreshwa.
Yakomeje agira ati “Kwinjiza abikorera muri uru rugendo rwo gushakisha igisubizo, ntabwo bigabanya ukutemera impinduka gusa, binagira uruhare mu guhanga imirimo mishya bikabyara n’isoko nshya y’amafaranga. Ibyo bigatuma ibidukikije bisugira maze abaturarwanda na ba mukerarugendo bakabyishimira.”
Perezida Kagame yavuze ko uburyo nk’ubwo buhawe agaciro bwafasha mu guca burundu imyanda ya plastique ikomeje kugira ingaruka ku nyanja zitandukanye, ikangiza ubutaka ndetse ikagira ingaruka ku musaruro w’ibiribwa.
Yashimangiye ko Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe uzirikana neza ko ubukungu burengera ubidukikije ari ingenzi mu iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage, kandi ushishikajwe no kurengera izi nyanja. Gusa ngo akazi gahari karakomeye, n’imbaraga zishyirwamo zigomba kuba nyinshi.
Yavuze ko ikoranabuhanga ryo hambere ariryo ryatumye habaho ihindagurika ry’ibihe kandi guhanga udushya aribyo byagabanya izi ngaruka n’ibyangirika bikagabanyuka cyane.
Ibikorwa bihari ngo bigamije ko agace ka Arctique kari mu majyaruguru y’Isi kongera gukonja, inyanja zongera kuba ubururu ndetse Antarctique yatangiye gushonga kubera ubushyuhe igasubirana, ibi bikaba byarazamuye ingano y’amazi mu nyanja.
Perezida Kagame yavuze ko ibitekerezo uyu munsi byumvikana nk’ibihambaye mu bijyanye n’ubumenyi, rimwe na rimwe usanga bishoboka cyane kandi bihendutse kurusha uko bigaragara.
Yavuze ko mu myaka itarenze itatu ishize ibihugu 190 byemereje i Paris guhagarika kuzamuka kw’igipimo cy’ubushyuhe bw’Isi, uyu munsi na G7 n’abafatanyabikorwa bayo ikaba ifite amahirwe n’inshingano yo guhindura ubu bushake bwa politiki mu bikorwa bifatika, mbere y’uko igihe kirengerana.