Iyo umuntu yumvise ko Perezida Kagame yagiye mu bufaransa yumva bidasanzwe .
Iyo Perezida Macron w’ubufaransa yamamaje Louise Mushikiwabo ngo ayobore Francophonie Umuryango w’ibihugu bivuga igifaransa ku isi ,Umuntu yumva bidasanzwe,
Burya mu buzima hari byinshyi bidasanzwe kuko hari n’abahamagara cyangwa abagera aho barira naba nyina ntibumve kumugani w’ikinyarwanda .
Mu bidasanzwe n’ umufaransa w’umuprofeseri w’umuganga witwa Jaques Maresceaux, akaba yaraminuje mu buganga ndetse atangiza ikigo cy’ubuvuzi kibaga Kanseri yo munda cyitwa IRCAD kigahugura abaganga babaga bageze kubihumbi bitandatu buri mwaka mu bufaransa gusa bakomoka mu bihugu ijana na makumyabiri ku isi yose murabyumva.
Uyu mu profeseri w’umuganga yabajijwe n’umunyamakuru w’umufaransa mugenzi we ati hari za IRCAD zingahe? ati hari ibigo bitanu kw’isi harimo nikigiye gutangira muri Afurica atari ahandi ni mu Rwanda gusa.
Abajijwe igituma yahisemo u Rwanda ati u Rwanda nahabwiwe n’umuhungu wanjye wahabaye imyaka cumi n’irindwi ahogeza no kuhashima cyane ati nanjye nanga kumubabaza nigirayo ngo mparebe .Ngeze mu Rwanda nasanze ari igihugu cyakataraboneka ,ati haba mu by’isuku haruta Ubusuwisi hakaruta Singapuru,ati kandi iterambere mu buvuzi n’Ikoranabuhanga ni igitangaza.
Uyu mu profeseri udasanzwe agereranya u Rwanda na Israeli gusa ati kuko mu myaka makumyabiri u Rwanda ruvuye muri Jenoside yakorewe abatutsi nkuko byabaye mu bayahudi b’abisirayeri,abanyarwanda bariyunze bubaka igihugu bagiteza imbere kubera Perezida Paul Kagame ureba kure cyane akaba imfura idasanzwe .Ati ariko uzi akaga n’ishyano n’amahano u Rwanda rwagushije abatutsi miliyoni bakicwa mu gihe cy’amezi atatu ,abana,abasaza,abagore,abagabo ariko Perezida Paul Kagame akaba yarabunze, akabomora, akaba abagejeje kuri biriya bitangaza?
Basomyi rero ,banyarwanda ati ntakidashoboka uko abantu bakoze indege n’ibyogajuru ni icyerekana ibidasanzwe mw’ikoranabuhanga u Rwanda rukaba narwo rukataje kuko ubu rufite n’utudege dutwara amaraso no mu misozi ihanamye tugerayo .Ngaho rero nanjye nti Uwiteka abarinde ariko cyane cyane aturindire Paul Kagame , twige ,twiteze imbere kuko uyu mugabo ntasanzwe koko kugera aho ibyamamare by’abafaransa bimukurira ingofero na Perezida wabo akamamaza umunyarwandakazi w’inkotanyi?Imana ishimwe ntibisanzwe koko ariko nanjye nk’umwana w’umutambyi w’umuswahili mbabaze nti ese igiswahili cyo abanyarwanda bakigeze he? Nizere ko mudategereje ko ari Perezida Kagame uzakigisha ngo mushobore no kuganira no guhahirana n’abaturanyi! Nimubishaka ariko muzampamagare nanjye nzitaba mbafashe kukiga,kugisoma ,kucyandika,kukivuga no kugiteza imbere kunyungu zacu twese nk’abanyarwanda n’abatuye aka karere muri rusange.
Uwiteka abamwenyurire .
Prof.Pacifique Malonga
Email: becos1@yahoo.fr
Umushakashatsi mu by’indimi akaba n’umunyamakuru wigenga.