Umukobwa w’imyaka 20 witwa Dorine Niyizomburanira, mu gihugu cy’u Burundi, mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere ushize, itariki 18 Kamena yakomerekejwe bikomeye mu maso, ku kaboko no mu mutwe nyuma yo gutemagurwa n’umuntu bikekwa ko ari umugabo wamuteye inda.
Ni icyaha cyakozwe ahagana saa 20:00 z’ijoro ku gasozi ka Nyamiyaga, muri Zone Muriza, yo muri Komini Butanganzwa, ho mu Ntara ya Ruyigi. Umuntu wa mbere ukekwaho iki cyaha ni uwitwa Apollinaire Niyorugira, akaba ari umwarimu.
Uyu mugabo anakekwaho kuba yarateye inda uyu mukobwa wari umunyeshuri mbere y’uko arivamo mu minsi ishize. Apollinaire kandi ngo akaba ari n’umugabo w’umugore witwa Jeannette bivugwa ko baba barafatanyije mu gucura umugambi wo kwivugana Dorine.
Nk’uko bitangazwa na Radio na Televiziyo by’u Burundi, RTNB, ngo amakuru ava ahabereye ibi bintu no muri polisi avuga ko Dorine yahamagawe kuri telephone n’uyu mugabo ukekwa ngo amusange ahantu, yahagera akakirizwa imipanga ariko akabasha gucika akiruka kugera ku rugo rw’uwitwa Gahitira ari naho yahise agwira igihumure.
Muri ako gace ka Nyamiyaga kandi nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga, mu rutoki rwa se w’uyu mugabo ushinjwa hasanzwe icyobo bivugwa ko cyari cyateguriwe gushyinguramo uwo mukobwa, aho ngo muri cyo bahasanze ibintu byinshi bya Dorine birimo ibitenge byuzuyeho amaraso, inkweto ndetse na telephone ye yari yangiritse.
Uyu mukobwa wari ugiye kwicwa akaba yajyanywe ku bitaro ngo akurikiranwe, mu gihe ukekwaho iki cyaha yatawe muri yombi n’igipolisi cyo muri Ruyigi.