Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza, Three Lions, yabonye itike yo gukomeza mu cyiciro gikurikiraho mu mikino y’Igikombe cy’Iri iri kubera mu Burusiya, nyuma yo kunyagira i Panama ibitego 6-1 mu mukino wabereye kuri Nizhny Novgorod Stadium.
Ni umukino wanabaye intangiriro y’amateka mashya kuri rutahizamu Harry Kane winjije ibitego bitatu mu mukino umwe, ku nshuro ya mbere mu Gikombe cy’Isi.
Ibitego byatsinzwe na myugariro John Stones watsinze ibitego bibiri n’umutwe (ku minota ya 8, 40), Harry Kane atsinda penaliti ebyiri (ku minota ya 22, 45+1n’ikindi gitego ku wa 62), Jesse Lingard atsinda igitego cyiza n’ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’umuzamu (ku munota wa 36).
Igitego cya gatandatu cya Harry Kane cyatsinzwe nyuma y’uko abakinnyi b’u Bwongereza bari bamaze guhererekanya imipira inshuro 25 nta muntu n’umwe ubarogoye, ari nayo mipira myinshi ihererekanyijwe mbere y’igitego mu gikombe cy’Isi guhera mu 1996, aho barengeje umupira umwe wahererekanyijwe ugereranyije n’igitego Esteban Cambiasso yatsindiye Argentina mu 2006.
Igitego cy’impozamarira cya Panama cyatsinzwe na Felipe Baloy w’imyaka 37 ku munota wa 78, ari nacyo gitego cya mbere iki gihugu kibonye mu gikombe cy’Isi.
Muri iri tsinda G, kuri uyu wa Gatandatu u Bubiligi bwari bwagaragaje ko ari ikipe ikomeye ndetse bushobora kuyobora itsinda ubwo bwatsindaga Tunisia 5-2 ariko intsinzi y’u Bwongereza yabwicaje ku mwanya wa mbere.
Bivuze ko u Bwongereza bunganya amanota n’u Bubiligi kuko bombi bafite amanota atandatu, bakananganya ibitego bazigamye n’ibyo batsinze kandi bafitanye umukino kuwa Kane w’icyumweru gitaha.
Muri bitego uko ari bitandatu by’u Bwongereza, bitanu byagiyemo mu gice cya mbere cy’umukino. Kugeza ubu amakipe ane mu mateka y’Igikombe cy’Isi ni yo amaze gutsinda ibitego guhera kuri bitanu kuzamura mu gice cya mbere cy’umukino.
U Bwongereza bwabaye igihugu cya gatanu kibikoze, ibintu byaherukaga gukorwa n’u Budage ubwo bwanyagiranya Brazil mu 2014.
John Stones nawe yahise aba umukinnyi wa mbere wa Manchester City utsinze igitego mu Gikombe cy’Isi mu myaka ya vuba, ibintu byaherukaga gukorwa na Trevor Francis mu 1982.
Nyuma yo gutsinda ibitego bitatu kuri iki Cyumweru, Harry Kane yahise ayobora abamaze gutsinda ibitego byinshi muri iki gikombe cy’Isi kuko afite bitanu, akurikiwe na Cristiano Ronaldo na Romelu Lukaku bombi bafite ibitego bine.
Ababanjemo ku mpande zombi:
U Bwongereza: Pickford, Walker, Stones, Maguire, Trippier (Rose, 70), Loftus-Cheek, Henderson, Lingard (Delph, 63), Young, Sterling, Kane (Vardy, 62).
Umutoza: Gareth Southgate
PANAMA: Penedo, Murillo, R Torres, Escobar, Davis, J Rodriguez, Godoy, Gomez, Cooper (Baloy 69), Barcenes (Arroyo 69), Perez.
Umutoza: Hernan Dario Gomez