Perezida w’Umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu (IBUKA), Prof. Dusingizemungu Jean Pierre, yasabye ko hitabazwa amategeko ku magambo Umushumba wa Diyosize ya Kabgayi, Musenyeri Smaragde Mbonyintege, aherutse kuvuga ku ruhare rwa Kiliziya Gatolika mu mateka mabi y’u Rwanda.
Ku wa 02 Kamena 2018 ubwo hibukwaga Abatutsi biciwe i Kabgayi n’abahavanywe bakajya kwicirwa kuri Nyabarongo n’ahandi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Jean Damascène Bizimana, yavuze ko abayobozi ba Kiliziya Gatolika by’umwihariko i Kabgayi bagize uruhare mu gushishikariza abahutu kwanga abatutsi kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
By’umwihariko Bizimana yagarutse ku ruhare rwa Musenyeri André Perraudin wayoboye Diyosezi ya Kabgayi kuva mu 1959 kugeza mu 1989, avuga ko yafashije cyane Grégoire Kayibanda mu bikorwa birimo gushishikariza abahutu kwanga abatutsi biciye mu nyandiko zirimo Manifesto y’Abahutu.
Yagize ati “Gutandukanya ingengabitekerezo ya Jenoside yakwiriye u Rwanda na Kabgayi ntibishoboka kuko niho yatangiriye itangijwe n’aba nababwiye. Kayibanda […] yagize uruhare mu kuyikwiza akoresheje imyanya yagiye abona.”
Nyuma Musenyeri Mbonyintege yatangarije Radio BBC ko hari bimwe mu byavuzwe na Bizimana bitari ukuri. Yavuze ko nta na kimwe kigaragaza ko Musenyeri Perraudin yafashije Kayibanda kwandika inyandiko zishishikariza abahutu kwanga abatutsi, icyakora avuga ko agaya kuba ntacyo yakoze ku byaberaga mu gihugu.
Ati “Nta kigaragaza na kimwe ko Perraudin ari we wanditse manifeste ya Parmehutu kuko Kayibanda yamurushaga kwandika kandi Perraudin yahoraga afite ubwigengesere ko atumva umuco wa Kinyarwanda. Gusa icyo wenda ntashima ni uko atigeze agaragaza ko atabishyigikiye.”
Musenyeri Mbonyintege yavuze ko hari abandi bihayimana batajya bibukwa kandi baragaragaje ubutwari bwo kurokora abo bari bashinzwe bakanabizira.
Kuri iki Cyumweru tariki 24 Kamena 2018 ubwo hashyingurwaga imibiri 359 y’abatutsi bajugunywe mu myobo ine i Ndera, Perezida wa Ibuka, Prof Dusingizemungu Jean Pierre, yavuze ko ibyavuzwe na Musenyeri Smaragde ari ukugoreka amateka.
Yagize ati “Reka ngaruke kuri Dr Bizimana. Ejo bundi wigeze gukoma rutenderi, induru ziba ziravuze. Ibyo wavugaga ku mateka i Kabgayi, udusobanurira neza, ubereka ubushakashatsi wakoze, ibimenyetso bigaragara wakoreye ubushakashatsi kuri Musenyeri Perraudin.”
“Umaze kubivuga n’uburyo yafashije Parmehutu kubaka iriya ngengabitekerezo yagejeje no kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, barakwanjamye rero, mu binyamakuru, ku maradiyo mpuzamahanga […] Hari abantu bakomeye bwakwandagaje kugira ngo uko kuri ufite uguceceke.”
Prof Dusingizemungu yavuze ko abarwanya uruhare rwa Kiliziya Gatolika mu mateka mabi y’u Rwanda ari abashaka kuyagoreka.
Kuri iki kibazo, yavuze ko hakwiye kwitabazwa amategeko ku bahakanye ibyavuzwe na Dr Bizimana i Kabgayi.
Ati “Muri uko gutekereza uburyo inzira y’ubumwe n’ubwiyunge yakomeza kwiyubaka n’abakubuza kuvuga ukuri nabo baba bakwiye kwegerwa noneho abazi amategeko bakanabereka uko amategeko yanditse.”
“Ejo bundi nasomye amategeko nasanze abantu batanze ikirego cyakwakirwa ariko kuri kwa kugendera ku magi hari igihe abantu bavuga bati ariko, urabizi n’ibindi, dore uko ibintu biba bimeze […] izo za dore rero nazo ni uburyo bwo kugendera ku magi ugasanga rimwe na rimwe bidafasha muri uru rugendo ari naho nsaba ko habaho uburyo bwo kongera gutekereza ku buryo dukoresha hato ngo tudakoma rutenderi kandi wenda bitwicira muri uru rugendo.”
Mu gitabo Padiri Rudakemwa Fortunatus yise ‘L’Evangilisation du Rwanda (1900-1959)’ kivuga ku ruhare rwa Kiliziya mu mateka y’u Rwanda, yavuzemo ko ubwo Umwami Mutara III Rudahigwa yatangaga, Musenyeri Perraudin yabyishimiye, akanatangaza amagambo aryanisha amoko.
Igitabo kivuga ko yagize ati “Kayibanda ni Dawidi w’i Kabgayi naho umwami Rudahigwa ni Goliyati w’i Nyanza”.
Muri Werurwe 2017, Perezida Paul Kagame yahuye na Papa Francis i Vatikani, Papa asaba imbabazi ku bw’abayoboke n’abakozi ba Kiliziya Gatolika bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Gruec
Ni Ibuka se cyangwa ni hagati ya Prof. DUSINGIZEMUNGU Jean Pierre ubwe na Musenyeri? Nibasigeho kudusubiza inyuma mu mateka. I buka bayishyire kuruhande , ubundi tubahe ingabo za ba se.
Oswald Ruakshaza
Ibi ntibyari bikwiye kuturangaza yuko ari urucabana! Mgr Mbonyintege yakurikiranye ibyabaye mu Rwanda naho abandi nka Bizimana baravuga ngo ibyo bashakishije! Umuti mbona aruko inyungu z’abacitsekwicumu zakurikiranywa n’abacikacumu bazi amateka yabo, ntibabareke abaje kubasopanya biyita abashakashatsi!
Intareyakanwa
Njye uko mbona iki kibazo , si ikibazo cya Ibuka ahubwo ni ikibazo( bifu) iri hagati y’umuyobozi wa Ibuka( DUSINGIZEMUNGU Jean Damascene ubwe ku giti cye) na Mgr Mbonyintege .
Ikindi mbona ni muri iyi netruro” “Kayibanda ni Dawidi w’i Kabgayi naho umwami Rudahigwa ni Goliyati w’i Nyanza”.Aha twakwibaza niba iyo havugwaga KAYIBANDA Gregoire harumvikanaga Ubwoko bw’abahutu cg havugwa Umwami Rudahigwa hakumvikana abatutsi?
Ikindi rwose tuzi twese neza ko ibyitwaga bya SHIKU ndetse n’ibindi byakorerwaga abanyarwanda bose ntawuvanguye bitarakorwaga n’abami akaba ari naho wasanga Mgr Peraudin yakuriye avuga atyo.
Njyewe njya ndeba nkanibaza aho iyi nkundura ndetse no kuryanisha abanyarwanda ikomeza kugenda yiyongera bikorwa na bamwe biyita abanyabwenge,mu byukuri ari abo kubiba no kubika inzigo n’inzangano mu banyarwanda , bityo nkaba nsanga aba bose ntacyo bamariye sosiyeti nyarwanda ndetse n’abo byitwa ko barebera inyungu zabo kuko akenshi usanga 95% zibyo bavuga ko baharanira ari inyungu zabo bwite.
niyogihozo
Ariko dusingizemungu yumva ikibazo ari Peraudin wanapfuye? Ikibazo numva kuri we cyakabaye abacitse ku icumu babayeho bate? Ubutabera ku bazize jenocide byo… mbona ari () kuko ababacocaguje imipanga n’impiri ubu barabyinira ku mva zabo…. ni ukubuharira Imana. Abantu badufashe bagabanye amagambo no gushakira ibibazo aho bitari. Ubundi se Perraudin azazuka ahanwe cyangwa yikosore?