• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Gen Jean-Claude LaFourcade wari uyoboye Operation Turquoise ngo ntiyari azi abakoraga jenoside mu 1994

Gen Jean-Claude LaFourcade wari uyoboye Operation Turquoise ngo ntiyari azi abakoraga jenoside mu 1994

Ubwanditsi 27 Jun 2018 ITOHOZA

“Twari hariya tugamije intambara. Twari hafi yo gukubita inyeshyamba za FPR, intwaro zazaga ku birindiro zaduhaga imbaraga muri ubwo buryo,” ibyo ni ibikubiye mu buhamya bw’undi musirikare w’Umufaransa wabaye muri Operation Turquoise wemeza ko ingabo z’u Bufaransa zari zigamije guhagarika FPR nk’uko byanemejwe na mugenzi we, Guillaume Ancel. Ni mu gihe Gen Lafourcade wamagana ubu buhamya yemeza ko atari azi abari bari gukora jenoside hagati ya guverinoma n’inyeshyamba.

Uyu abaye umusirikare wa kabiri w’u Bufaransa wagize uruhare muri Operation Turquoise muri kamena 1994 mu Rwanda watangaje ko ingabo z’u Bufaransa zari ziteguye guhashya inyeshyamba za FPR aho kuba zari zije mu bikorwa by’ubutabazi nk’uko Loni yari yabisabye.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru La Croix kuri uyu wa Mbere, itariki 25 Kamena, uyu musirikare utifuje ko amazina ye ajya ahagaragara, imyaka yose yamaze mu gisirikare yabarizwaga mu gisirikare cyo mu kirere.

Mugenzi we wabanje kuvuga mu by’ukuri icyari kizanye ingabo z’u Bufaransa mu Rwanda, Guillaume Ancel, watangaje ko zari zoherejwe guhagarika FPR yari mu rugamba rwo guhagarika jenoside, uyu nawe yashimangiye ko ibyo avuga ari ukuri akurikije ibyo yabonye muri Operation Turquoise akaba ari nayo mpamvu yafashe icyemezo nawe cyo gutanga ubuhamya.

Uyu avuga ko yari mu birindiro by’ingabo z’u Bufaransa muri Afurika, akaza kugera I Kisangani muri Congo ari kumwe na bagenzi be ba mbere barwanira mu kirere bitegura kurwana mu Rwanda.

Abajijwe niba hari amabwiriza bahawe yo kurwana kuri Kigali, yagize ati: “Oya. Ariko kuri twe twari hariya tugamije intambara. Twari hafi yo gukubita inyeshyamba za FPR …intwaro zazaga ku birindiro zaduhaga imbaraga muri ubwo buryo.”

Avuga ko abatwara indege babwiwe mu ijoro ryo kuwa 30 Kamena 1994 ko bagiye gutabara mu gitondo cya kare bagiye guhagarika inyeshyamba kubera ko igitutu cyari gikomeje kwiyongera ku rugamba.

 Ngo ku itariki ya 01 Nyakanga, indege 2 za mbere zo mu bwoko bwa Jaguar zahagurutse zerekeza ahaberaga imirwano. Ati: “zari zigurutse zigiye gukora akazi kazoo; gufasha ingabo zacu ku butaka zikubita inyeshyamba.” Yongeyeho ko ariko amaherezo uburenganzira butatanzwe mission ikaburizwamo za jaguar zigasubira ku birindiro.

 Yasobanuye ko icyatumye iyi mission iburizwamo ku munota wa nyuma ari uko bwagaragaraga mu maso y’abagombaga gutanga amabwiriza nko kunyuranya n’ubutumwa Loni yahaye Operation Turquoise.

Agira icyo atangaza kuri aya makuru mu kiganiro na la Croix, Gen Jean-Claude Lafourcade, wari uyoboye Operation Turquoise, yavuze ko ubu buhamya kimwe n’ubwa Guillaume Ancel ari ubugoryi, asobanura ko uyu wa nyuma ashingira ku magambo ye gusa ariko nta nyandiko zibishyigikira, amabwiriza, cyangwa ibindi bimenyetso ashingiraho.

Gen Lafourcade yavuze ko bataje muri Operation Turquoise bazanywe no guhagarika FPR no kugumisha ku butegetsi guverinoma y’agateganyo yari ihari I Kigali nk’uko bivugwa.

Abajijwe niba yari yarabwiwe, uhereye mu ntangiriro za Operation Turquoise, kugeza mu mpera za Kamena ko guverinoma y’inzibacyuho mu Rwanda yari irimo gukora jenoside, yasubije agira ati: “Oya, simbizi (…) ubwo natabaraga narinzi ko jenoside irimo kuba, ariko ntazi ninde, muri Guverinoma, imitwe ya FAR n’inyeshyamba uwayikoraga”.

Yakomeje agira ati: “Mbere yo kugenda, ahari baba baratubwiye: mwitonde, ni guverinoma y’abajenosideri! Ariko nta muntu wabitubwiye. Yaba Loni cyangwa Umuryango Mpuzamahanga.”

 Gen Jean-Claude Lafourcade yari umuyobozi w’ikirenga w’ingabo z’abafaransa zari muri Turquoise kuva tariki 22 Kamena kugeza 22 Kanama 1994. Ari ku rutonde rw’abasirikare 22 b’u Bufaransa u Rwanda rushinja kuba mu mugambi wa jenoside yakorewe Abatutsi. N’ubu uyu mu Jenerali  aracyahanyanyaza ngo arebe ko yagurura k’ubutegetsi abicanyi yakingiye ikibaba kuko agaruka kenshi mu mibonano y’ibanga na FDLR, ubuyobozi bwa Uganda na RNC.

2018-06-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abandi Banyarwanda babiri bashimutiwe muri Uganda

Abandi Banyarwanda babiri bashimutiwe muri Uganda

Ubwanditsi 27 May 2019
Rujugiro Ayabatwa Tribert yahawe amahirwe yanyuma

Rujugiro Ayabatwa Tribert yahawe amahirwe yanyuma

Ubwanditsi 15 Jun 2017
New- RNC yashyize hanze itangazo ripfobya rikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

New- RNC yashyize hanze itangazo ripfobya rikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 19 Sep 2016
Uganda: Min. uherutse kurusimbuka afungishijwe ijisho

Uganda: Min. uherutse kurusimbuka afungishijwe ijisho

Ubwanditsi 31 Mar 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangiye iperereza ku ruhare rw’Abafaransa 20 muri Jenoside
Mu Mahanga

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangiye iperereza ku ruhare rw’Abafaransa 20 muri Jenoside

Ubwanditsi 03 Dec 2016
Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo
Amakuru

Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo

RUSHYASHYA 11 Sep 2026
Nyampinga wa Iraq wirukanwe mu gihugu n’umuryango we kubera selfie yifotoje ari kumwe na nyampinga wa Israel,yongeye kwifotozanya nawe
SHOWBIZ

Nyampinga wa Iraq wirukanwe mu gihugu n’umuryango we kubera selfie yifotoje ari kumwe na nyampinga wa Israel,yongeye kwifotozanya nawe

Ubwanditsi 15 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru