• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Leta 17 zajyanye Trump mu nkiko kubera politiki itandukanya imiryango y’abimukira

Leta 17 zajyanye Trump mu nkiko kubera politiki itandukanya imiryango y’abimukira

Editorial 27 Jun 2018 POLITIKI

Leta 17 ziri mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zajyanye mu nkiko ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump, kubera politiki yo gutandukanya imiryango y’abimukira binjira muri iki gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ibikorwa bise iby’ubunyamaswa.

Intumwa Nkuru za Leta zitandukanye zirimo iya Washington, New York na California nizo zajyanye iki kirego mu nkiko, zigaragaza ko zidashyigikiye gukumira abifuza ubuhungiro banyura ku mupaka wa Amerika na Méxique.

Mu kirego cyashyikirijwe urukiko rwa Seattle, Leta ya Washington yagaragaje ko iteka rya Perezida Trump ryashyizweho umukono ku wa 20 Kamena, ridatanga amabwiriza yo gushyira iherezo ku gutandukanya imiryango, ndetse ritagaragaza neza uburyo abamaze gutandukanywa bazasubirana. Iri teka rivuga ko imiryango ifatwa igafungirwa hamwe.

Nk’uko BBC yabyanditse, izi leta zifuza ko politiki yemezwa nk’inyuranyije n’Itegeko Nshinga, kuko uku gutandukanya imiryango byagize ingaruka ku baturage bazo kandi binyuranyije n’amabwiriza arebana no kwita ku bana no gusigasira umubano wabo n’ababyeyi.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, Intumwa Nkuru ya leta ya New York, Barbara Underwood, yavuze ko uku gutandukanya imiryango bimaze gutera bariya bana ihungabana, kandi bitesha agaciro iby’ibanze iyi leta ishyiramo imbaraga mu guharanira ko bagira ubuzima bwiza n’umutekano.

Izi leta zijyanye ikirego mu nkiko, mu gihe umucamanza wo muri Leta ya California yanzuye ko imiryango y’abimukira batagira ibyangombwa yatandukanyirijwe ku mupaka wa Amerika igomba kongera guhuzwa bitarenze iminsi 30.

Umucamanza Dana Sabraw yavuze ko kandi abana bafite munsi y’imyaka itanu bagomba gusubizwa ababyeyi babo bitarenze iminsi 14. Ibi yabyanzuye mu kirego cyari cyaratanzwe n’Umuryango American Civil Liberties Union, wari wagaragaje ibibazo by’ababyeyi batazi aho abana babo baherereye.

Ku rundi ruhande kandi abagize Inteko Ishinga Amategeko bagera ku 100 basinye inyandiko isaba Umunyabanga ushinzwe umutekano, Kirstjen Nielsen na Alex Azar ushinzwe ubuzima kugaragaza amafaranga akomeje gutakazwa muri iyi politiki yo gutandukanya imiryango y’abimukira ku mupaka w’iki gihugu na Méxique.

Ibiro bishinzwe impunzi muri Amerika (ORR), byagaragaje ko kugeza ubu bikomeje kwita ku bana 2047 batarabasha kubonana n’imiryango yabo.

ORR yanze gutangaza niba icyakira abimukira, yanemeje ko mu gihugu cyose habarurwa abana 11 800 icumbikiye, biganjemo abatarageza imyaka y’ubukure bafatiwe ku mipaka batari kumwe n’ababyeyi babo cyangwa abandi bantu bakuru bashinzwe ku bitaho.

2018-06-27
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Ndayishimiye Yahisemo Gushyira imbere ubushyamirane mu baturanyi aho gukemura ibibazo by’imbere mu gihugu

Editorial 30 Jul 2025
U Rwanda ntiruzashyira igitutu kuri Zambia ngo icyure Abanyarwanda bahahungiye – Perezida Kagame

U Rwanda ntiruzashyira igitutu kuri Zambia ngo icyure Abanyarwanda bahahungiye – Perezida Kagame

Editorial 23 Feb 2018
New York : Perezida Kagame yitabiriye  inteko rusange ya 71 y’Umuryango w’Abibumbye

New York : Perezida Kagame yitabiriye inteko rusange ya 71 y’Umuryango w’Abibumbye

Editorial 20 Sep 2016
Minisitiri w’Intebe wa Autriche yageze mu Rwanda

Minisitiri w’Intebe wa Autriche yageze mu Rwanda

Editorial 07 Dec 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abayobozi barindwi batawe muri yombi
ITOHOZA

Abayobozi barindwi batawe muri yombi

Editorial 27 Apr 2017
Safi avuga ko Humble na Nizzo ari bo bashatse gusezera muri Urban Boyz mbere ye
SHOWBIZ

Safi avuga ko Humble na Nizzo ari bo bashatse gusezera muri Urban Boyz mbere ye

Editorial 29 Nov 2017
Rwanda-Uganda: Ukuri guca mu ziko ntigushye
ITOHOZA

Rwanda-Uganda: Ukuri guca mu ziko ntigushye

Editorial 08 Mar 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru