Leta 17 ziri mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zajyanye mu nkiko ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump, kubera politiki yo gutandukanya imiryango y’abimukira binjira muri iki gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ibikorwa bise iby’ubunyamaswa.
Intumwa Nkuru za Leta zitandukanye zirimo iya Washington, New York na California nizo zajyanye iki kirego mu nkiko, zigaragaza ko zidashyigikiye gukumira abifuza ubuhungiro banyura ku mupaka wa Amerika na Méxique.
Mu kirego cyashyikirijwe urukiko rwa Seattle, Leta ya Washington yagaragaje ko iteka rya Perezida Trump ryashyizweho umukono ku wa 20 Kamena, ridatanga amabwiriza yo gushyira iherezo ku gutandukanya imiryango, ndetse ritagaragaza neza uburyo abamaze gutandukanywa bazasubirana. Iri teka rivuga ko imiryango ifatwa igafungirwa hamwe.
Nk’uko BBC yabyanditse, izi leta zifuza ko politiki yemezwa nk’inyuranyije n’Itegeko Nshinga, kuko uku gutandukanya imiryango byagize ingaruka ku baturage bazo kandi binyuranyije n’amabwiriza arebana no kwita ku bana no gusigasira umubano wabo n’ababyeyi.
Mu itangazo yashyize ahagaragara, Intumwa Nkuru ya leta ya New York, Barbara Underwood, yavuze ko uku gutandukanya imiryango bimaze gutera bariya bana ihungabana, kandi bitesha agaciro iby’ibanze iyi leta ishyiramo imbaraga mu guharanira ko bagira ubuzima bwiza n’umutekano.
Izi leta zijyanye ikirego mu nkiko, mu gihe umucamanza wo muri Leta ya California yanzuye ko imiryango y’abimukira batagira ibyangombwa yatandukanyirijwe ku mupaka wa Amerika igomba kongera guhuzwa bitarenze iminsi 30.
Umucamanza Dana Sabraw yavuze ko kandi abana bafite munsi y’imyaka itanu bagomba gusubizwa ababyeyi babo bitarenze iminsi 14. Ibi yabyanzuye mu kirego cyari cyaratanzwe n’Umuryango American Civil Liberties Union, wari wagaragaje ibibazo by’ababyeyi batazi aho abana babo baherereye.
Ku rundi ruhande kandi abagize Inteko Ishinga Amategeko bagera ku 100 basinye inyandiko isaba Umunyabanga ushinzwe umutekano, Kirstjen Nielsen na Alex Azar ushinzwe ubuzima kugaragaza amafaranga akomeje gutakazwa muri iyi politiki yo gutandukanya imiryango y’abimukira ku mupaka w’iki gihugu na Méxique.
Ibiro bishinzwe impunzi muri Amerika (ORR), byagaragaje ko kugeza ubu bikomeje kwita ku bana 2047 batarabasha kubonana n’imiryango yabo.
ORR yanze gutangaza niba icyakira abimukira, yanemeje ko mu gihugu cyose habarurwa abana 11 800 icumbikiye, biganjemo abatarageza imyaka y’ubukure bafatiwe ku mipaka batari kumwe n’ababyeyi babo cyangwa abandi bantu bakuru bashinzwe ku bitaho.