Croatia yari yateye ubwoba amakipe mu mikino y’amatsinda yihaniza Argentine, habuze gato ngo isezererwe muri 1/8 kuri iki Cyumweru tariki 1 Nyakanga 2018 mu mukino wayihuzaga na Denmark, ikomeza kuri penaliti bigoranye.
Mu mikino y’amatsinda Croatia yatsinze amakipe nka Argentine, Nigeria na Iceland igaragaza urwego rwo hejuru byatumye itangira guhabwa amahirwe yo kugera kure muri iki Gikombe cy’Isi ariko Denmark, yazamutse bigoranye ari iya kabiri mu itsinda habuze gato ngo iyisezerere muri 1/8.
Uyu mukino watangiye saa 20h00, Denmark yandika amateka itsinda igitego ku munota wa mbere cya Mathias Jørgensen mu gihe abafana bakicyishimira, Croatia icyishyura nyuma y’iminota itatu gitsinzwe na Mario Mandžukić.
Amakipe yombi yatangiye kugaragaza gutinyana, agasatirana ariko arinda cyane amazamu yayo bituma iminota 90 irangira nta kindi gitego kibonetsemo.
Nk’uko amategeko abiteganya hitabajwe iminota 30 ya kamarampaka, habura iminota ine ngo irangire Croatia ibona penaliti nyuma y’aho Mathias Jørgensen, wari watsinze igitego cya Denmark yateze Ante Rebić mu rubuga rw’amahina.
Iyi penaliti yari guhita iha amahirwe Croatia yo kwerekeza muri ¼ yahawe kapiteni Luka Modrić ayiteye umunyezamu Kasper Schmeichel ayikuramo, hakinwa iminota ine yari isigaye ntiyagira icyo ihindura, umukino urangira ari igitego 1-1.
Hitabajwe penaliti, wabaye umwanya wo kwigaragaza kw’abanyezamu yaba Kasper Schmeichel usanzwe ukinira Leicester City mu Bwongereza wakuyemo ebyiri na Danijel Subašić wa AS Monaco nawe wakuyemo ebyiri indi Christian Eriksen ayitera igiti cy’izamu bituma Croatia ikomeza kuri penaliti 3-2.
Croatia igomba guhura n’u Burusiya muri ¼ bwabonye itike busezereye Espagne kuri penaliti 3-4 kuri iki Cyumweru nyuma yo kunganya igitego 1-1. Aya makipe yasanze u Bufaransa muri iki cyiciro yagezemo isezereye Argentine kimwe na Uruguay yabonye itike isezereye Portugal.
Kuri uyu wa Mbere hagomba kuboneka andi makipe abiri yerekeza muri ¼ hagati ya Brazil na Mexique zihura saa 16h00 n’u Bubiligi bukina n’u Buyapani saa 20h00.