• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Croatia yageze muri ¼ isezereye Denmark kuri penaliti isangayo u Burusiya

Croatia yageze muri ¼ isezereye Denmark kuri penaliti isangayo u Burusiya

Editorial 02 Jul 2018 IMIKINO

Croatia yari yateye ubwoba amakipe mu mikino y’amatsinda yihaniza Argentine, habuze gato ngo isezererwe muri 1/8 kuri iki Cyumweru tariki 1 Nyakanga 2018 mu mukino wayihuzaga na Denmark, ikomeza kuri penaliti bigoranye.

Mu mikino y’amatsinda Croatia yatsinze amakipe nka Argentine, Nigeria na Iceland igaragaza urwego rwo hejuru byatumye itangira guhabwa amahirwe yo kugera kure muri iki Gikombe cy’Isi ariko Denmark, yazamutse bigoranye ari iya kabiri mu itsinda habuze gato ngo iyisezerere muri 1/8.

Uyu mukino watangiye saa 20h00, Denmark yandika amateka itsinda igitego ku munota wa mbere cya Mathias Jørgensen mu gihe abafana bakicyishimira, Croatia icyishyura nyuma y’iminota itatu gitsinzwe na Mario Mandžukić.

Amakipe yombi yatangiye kugaragaza gutinyana, agasatirana ariko arinda cyane amazamu yayo bituma iminota 90 irangira nta kindi gitego kibonetsemo.

Nk’uko amategeko abiteganya hitabajwe iminota 30 ya kamarampaka, habura iminota ine ngo irangire Croatia ibona penaliti nyuma y’aho Mathias Jørgensen, wari watsinze igitego cya Denmark yateze Ante Rebić mu rubuga rw’amahina.

Iyi penaliti yari guhita iha amahirwe Croatia yo kwerekeza muri ¼ yahawe kapiteni Luka Modrić ayiteye umunyezamu Kasper Schmeichel ayikuramo, hakinwa iminota ine yari isigaye ntiyagira icyo ihindura, umukino urangira ari igitego 1-1.

Hitabajwe penaliti, wabaye umwanya wo kwigaragaza kw’abanyezamu yaba Kasper Schmeichel usanzwe ukinira Leicester City mu Bwongereza wakuyemo ebyiri na Danijel Subašić wa AS Monaco nawe wakuyemo ebyiri indi Christian Eriksen ayitera igiti cy’izamu bituma Croatia ikomeza kuri penaliti 3-2.

Croatia igomba guhura n’u Burusiya muri ¼ bwabonye itike busezereye Espagne kuri penaliti 3-4 kuri iki Cyumweru nyuma yo kunganya igitego 1-1. Aya makipe yasanze u Bufaransa muri iki cyiciro yagezemo isezereye Argentine kimwe na Uruguay yabonye itike isezereye Portugal.

Kuri uyu wa Mbere hagomba kuboneka andi makipe abiri yerekeza muri ¼ hagati ya Brazil na Mexique zihura saa 16h00 n’u Bubiligi bukina n’u Buyapani saa 20h00.

Mathias Jorgensen yatsinze igitego cya Denmark mu mukino wabereye kuri Stade ya Nizhny Novgorod

Rutahizamu wa Juventus, Mario Mandžukić yateye ishoti ikomeye umunyezamu wa Denmark Kasper Schmeichel ntiyashobora kurihagarika

Kapiteni wa Croatia, Luka Modric na bagenzi be bishimira igitego cyo kwishyura

Mario Mandžukić yasazwe n’ibyishimo

Umukino ugana ku musozo, Ante Rebic yategewe mu rubuga rw’amahina na Jorgensen, Croatia ihabwa penaliti

Luka Modrić yateye penaliti mu biganza by’umunyezamu

Christian Dannemann Eriksen ukinira Tottenham Hotspur yo mu Bwongereza yarase penaliti

Umukinnyi wa Barcelona wa Croatia, Ivan Rakitic ni we watsinze penaliti ya nyuma yafashije ikipe ye gukomeza mu mikino ya 1/4

Danijel Subašić yabaye umwami wa Croatia nyuma yo gukuramo penaliti eshatu

2018-07-02
Editorial

IZINDI NKURU

Rayon Sports yerekanye imyambaro izakoresha umwaka utaha

Rayon Sports yerekanye imyambaro izakoresha umwaka utaha

Editorial 23 Aug 2018
Pistorius wivuganye umukunzi we yakatiwe gufungwa imyaka itandatu

Pistorius wivuganye umukunzi we yakatiwe gufungwa imyaka itandatu

Editorial 06 Jul 2016
Mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’intwari 2023, ku bufatanye na CHENO hateguwe amarushanwa mu magare ndetse no mu mukino wa Volleyball

Mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’intwari 2023, ku bufatanye na CHENO hateguwe amarushanwa mu magare ndetse no mu mukino wa Volleyball

Editorial 26 Jan 2023
FERWAFA yihanganishije abanya-Brazil kubw’impanuka y’indege yahitanye abakinnyi babo

FERWAFA yihanganishije abanya-Brazil kubw’impanuka y’indege yahitanye abakinnyi babo

Editorial 30 Nov 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Abasirikare bakubise umunyamakuru wa Reuters (Video)
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Abasirikare bakubise umunyamakuru wa Reuters (Video)

Editorial 22 Aug 2018
Urukiko rwateye utwatsi ubusabe bwa Uganda ku kirego gisaba ko Museveni atongera kwiyamamaza
POLITIKI

Urukiko rwateye utwatsi ubusabe bwa Uganda ku kirego gisaba ko Museveni atongera kwiyamamaza

Editorial 23 Feb 2020
Uganda: Abo Mu Muryango Wa Gen. Kayihura Baramagana Amakuru Y’uko Yaba Ashaka Kwiyahura
HIRYA NO HINO

Uganda: Abo Mu Muryango Wa Gen. Kayihura Baramagana Amakuru Y’uko Yaba Ashaka Kwiyahura

Editorial 31 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru