Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abagabye igitero cyo gusahura abaturage mu Karere ka Nyaruguru baturutse mu Burundi, bakanyura mu ishyamba rya Nyungwe riri hagati y’ibihugu byombi, ari na yo nzira baciye basubira mu gihugu cyabo.
Mu ijoro ryacyeye ryo ku itariki 1 Nyakanga 2018 mu gihe cya saa 23h30 nibwo abagizi ba nabi bitwaje intwaro bateye mu Karere ka Nyaruguru, Umurenge wa Nyabimata, Akagari ka Ruhinga mu mudugudu wa Cyamuzi.
Bibye ibintu by’abaturage birimo amatungo n’ibiribwa, banarasa hejuru bagamije gutera ubwoba abaturage.
Mu itangazo Polisi y’u Rwanda yashyize ahagaragara, yavuze ko banashimuse bamwe mu baturage ngo babatwaze ibyo bibye, baza kubarekura bamaze kotswa igitutu n’abashinzwe umutekano bahise batabara.
Yakomeje igira iti “Abo bagizi ba nabi bateye baturutse mu gihugu cy’u Burundi banyuze mu ishyamba rya Nyungwe, ari nayo nzira banyuze basubirayo. Ibi bikaba bibaye nta n’ibyumweru bibiri bishize mu karere kamwe habaye igitero nk’iki.”
Polisi y’u Rwanda yavuze ko inzego z’ibanze n’izishinzwe umutekano bakoranye inama n’abaturage bakabahumuriza.
Yakomeje igira iti “Turasaba abaturage gukomeza gufatanya n’inzego z’umutekano, bahana amakuru kugira ngo abo bagizi ba nabi bamenyekane.”
Mu ijoro ryo ku wa 19 Kamena 2018, abantu bataramenyekana bitwaje imbunda bwo bishe barashe abantu babiri muri aka Karere ka Nyaruguru, bakomeretsa batandatu barimo n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata, Nsengiyumva Vincent, batwika n’imodoka ye na moto y’umuturage.
Mbere yaho tariki ya 10 Kamena 2018, amabandi yitwaje intwaro gakondo n’imbunda yateye abaturage bo mu Murenge wa Ngera muri Nyaruguru arabakomeretsa, abatwara n’imitungo irimo amafaranga, televiziyo, inkweto n’ibindi.
Intareyakanwa
ndabona hagiye kugeragezwa nko kwa Mobutu
Sunday
Igihe kirageze Kayumba atubohore. Ntimutinye nimubabona mubakire kandi mubereke aho umwanzi ari kuko urwanda bararugose