• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Polisi y’u Rwanda yemeje ko abateye i Nyaruguru baturutse i Burundi

Polisi y’u Rwanda yemeje ko abateye i Nyaruguru baturutse i Burundi

Editorial 02 Jul 2018 INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abagabye igitero cyo gusahura abaturage mu Karere ka Nyaruguru baturutse mu Burundi, bakanyura mu ishyamba rya Nyungwe riri hagati y’ibihugu byombi, ari na yo nzira baciye basubira mu gihugu cyabo.

Mu ijoro ryacyeye ryo ku itariki 1 Nyakanga 2018 mu gihe cya saa 23h30 nibwo abagizi ba nabi bitwaje intwaro bateye mu Karere ka Nyaruguru, Umurenge wa Nyabimata, Akagari ka Ruhinga mu mudugudu wa Cyamuzi.

Bibye ibintu by’abaturage birimo amatungo n’ibiribwa, banarasa hejuru bagamije gutera ubwoba abaturage.

Mu itangazo Polisi y’u Rwanda yashyize ahagaragara, yavuze ko banashimuse bamwe mu baturage ngo babatwaze ibyo bibye, baza kubarekura bamaze kotswa igitutu n’abashinzwe umutekano bahise batabara.

Yakomeje igira iti “Abo bagizi ba nabi bateye baturutse mu gihugu cy’u Burundi banyuze mu ishyamba rya Nyungwe, ari nayo nzira banyuze basubirayo. Ibi bikaba bibaye nta n’ibyumweru bibiri bishize mu karere kamwe habaye igitero nk’iki.”

Polisi y’u Rwanda yavuze ko inzego z’ibanze n’izishinzwe umutekano bakoranye inama n’abaturage bakabahumuriza.

Yakomeje igira iti “Turasaba abaturage gukomeza gufatanya n’inzego z’umutekano, bahana amakuru kugira ngo abo bagizi ba nabi bamenyekane.”

Mu ijoro ryo ku wa 19 Kamena 2018, abantu bataramenyekana bitwaje imbunda bwo bishe barashe abantu babiri muri aka Karere ka Nyaruguru, bakomeretsa batandatu barimo n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata, Nsengiyumva Vincent, batwika n’imodoka ye na moto y’umuturage.

Mbere yaho tariki ya 10 Kamena 2018, amabandi yitwaje intwaro gakondo n’imbunda yateye abaturage bo mu Murenge wa Ngera muri Nyaruguru arabakomeretsa, abatwara n’imitungo irimo amafaranga, televiziyo, inkweto n’ibindi.

 

Abagabye iki gitero banyuze mu ishyamba rya Nyungwe bava, banasubira i Burundi

 

2018-07-02
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Museveni arashinja umutwe wa ADF kuba ari wo wishe AIGP Andrew Kaweesi n’umushinjacyaha Kagezi

Perezida Museveni arashinja umutwe wa ADF kuba ari wo wishe AIGP Andrew Kaweesi n’umushinjacyaha Kagezi

Editorial 07 Jun 2018
USA: Umunyarwanda yasanzwe muri hotel yapfuye

USA: Umunyarwanda yasanzwe muri hotel yapfuye

Editorial 22 Jun 2019
Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro ikomeje guhata imyanya abatarifuje gufatanya nayo

Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro ikomeje guhata imyanya abatarifuje gufatanya nayo

Editorial 11 May 2018
Tumenye abarwanya Leta y’u Rwanda ( Igice cya 6)

Tumenye abarwanya Leta y’u Rwanda ( Igice cya 6)

Editorial 19 Mar 2016

2 Ibitekerezo

  1. Intareyakanwa
    July 3, 20188:41 am -

    ndabona hagiye kugeragezwa nko kwa Mobutu

    Subiza
    • Sunday
      July 4, 20187:29 am -

      Igihe kirageze Kayumba atubohore. Ntimutinye nimubabona mubakire kandi mubereke aho umwanzi ari kuko urwanda bararugose

      Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umushinyaguzi wahohotewe na Mowzey Radio atarapfa yatanze ubuhamya bukomeye
HIRYA NO HINO

Umushinyaguzi wahohotewe na Mowzey Radio atarapfa yatanze ubuhamya bukomeye

Editorial 05 Feb 2018
Musanze: Umugabo w’imyaka 38 yasanzwe mu Ishyamba  yimanitse mu giti
ITOHOZA

Musanze: Umugabo w’imyaka 38 yasanzwe mu Ishyamba yimanitse mu giti

Editorial 13 May 2017
Ese ibyo  DONALD TRUMP yavuze yiyamamaza azabikora
ITOHOZA

Ese ibyo DONALD TRUMP yavuze yiyamamaza azabikora

Editorial 22 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru