• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bugesera FC yatsinze Rayon Sports 2-1, APR FC ifata umwanya wa mbere w’agateganyo wa Rwanda Premier League   |   21 May 2025

  • Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete   |   21 May 2025

  • I Bugesera hatashywe ikibuga cya Basketball cyubatswe ku bufatanye bwa NBA Africa na Opportunity International   |   20 May 2025

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52   |   17 May 2025

  • Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025   |   16 May 2025

  • Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho   |   14 May 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ntibikiri Ibanga Petero Nkurunziza Akorana Na RNC Ya Kayumba Nyamwasa

Ntibikiri Ibanga Petero Nkurunziza Akorana Na RNC Ya Kayumba Nyamwasa

Editorial 05 Jul 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Uwavuze ko nshuti yawe  ejo ishobora kuba umwanzi wawe  ngo ntiyabeshye, Uwabonye amafoto ya Petero Nkurunziza asekera Perezida  Paul  Kagame w’u Rwanda  mu myaka ishize, ntawari kwibaza ko  Nkurunziza ,ageze aho  asaba inkuba gukubita u Rwanda.

Iyo nkuba itagira amazi Petero Nkurunziza ariho aratongera ku baturanyi  biwe bahoze ari abavandimwe , abaturanyi basangiye  akabisi n’agahiye  n’ubwo itarakubita ngo yatamure, yatangiye kurabya.

Amakuru ava  mu nzego z’ubutasi za  Petero Nkurunziza, avuga ko  Nkurunziza ubwe , ariho arashakisha  icumu risongoye  cyane, risize ubumara, ryo gusogota ahica igihugu cy’u Rwanda, imyiteguro  ihari niyo gushyira hamwe imitwe ibiri irwanya Leta y’u Rwanda ariyo  FDLR na RNC ya Kayumba Nyamwasa.

Umugaba mukuru w’ingabo z’u Burundi Gen. Prime Niyongabo afatanije na Kayumba Nyamwasa mu bikorwa bya RNC

Ngo aho bigoraniye ni uko FDLR, idafitiye ikizere Kayumba Nyamwasa  nk’umuntu  wakoreye RPF-inkotanyi  igihe kinini akaba yaragize n’uruhare guhirika ubutegetsi bwa Habyarimana , bamwe muri FDLR bakaba bagihangayikishijwe nibyo Kayumba  Nyamwasa  yakoreye muri Congo aho ashinjwa na FDLR kwica impunzi z’abahutu bari bahungiye mu nkambi z’impunzi muri Congo,  kubwa FDLR bakabona ko nta Nyamwasa  nta na Leta y’u Rwanda ngo  bose ari bamwe, n’ubwo kubwiwe Kayumba  Nyamwasa,  yari yemeye ko Petero Nkurunziza yabahuza, bagakora umutwe umwe byaje kuba ikibazo cyo kunga  izo mpande ebyiri,  kugeza ubu bigisa nibyananiranye  ngo ntibyabujije ariko  Petero Nkurunziza  gukomeza  asaba izo mpande zombi kumufata mu mugongo, uruhande rwa Kayumba Nyamwasa  akaba arirwo ruriho ruriyerekana nk’urushoboye ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Perezida w’u Burundi Petero Nkurunziza

Amakuru  atangazwa n’umunyamakuru wacu uri I Bujumbura avuga ko ku wa gatanu,  tariki ya  29 Kamena 2018, habaye inama mu Burundi, yahuje  intumwa za Petero Nkurunziza n’iza Kayumba Nyamwasa, kugira ngo bumvikane uko ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’  u Rwanda  byakorwa , abo kwa Nyamwasa bakaba barasabye ko Petero Nkurunziza ko  abaha IMBONERAKURE zizewe zigera ku 250, zijyanwa mu gihugu cya Congo, guhabwa imyitozo  y’uko bogaba ibitero mu Rwanda bikomeye biruta ibimaze iminsi bikorwa.

Ibimenyetso  dufite, dukura mu baduhaye  aya makuru, bari muri iyi nama y’abo kwa Kayumba Nyamwasa  n’abo kwa Petero Nkurunziza  na FDLR ,yabaye ku musi wa gatanu, bavuganye ikibazo kijyanye n’abanyarwanda bakunze gufatirwa mu Burundi  bakicwa , abo kwa Nyamwasa bakaba batarabyishimiye kuko haba harimo aba maneko babo, ubwo rero iyo babishe, baba babiciye abatanga  amakuru,  nyuma baje kumvikana ko kuva ubu, abarundi bafashe umunyarwanda atari uguhita bamwica, ahubwo bakwiye kubanza gutohoza imvo n’imvano byiwe, bibaye ngobwa bakabaza n’abo kwa Nyamwasa ko bataba bamuzi, Kugira ngo badakomeza kwikora mu nda.

FDLR mu Burundi

Muri iri tohoza ry’umunyamakuru wacu yabashije kubona  andi makuru y’  imyiteguro igaragaza ko hari abantu bakomeje kuva mu gihugu cya  Uganda, bagaca muri Tanzania, binjira mu Burundi, bakajya mu birindiro  by’ Interahamwe  na RNC biri muri CIBITOKE, komine BUKINANYANA, zone ya NDORA, abandi bakava mu gihugu cya Congo  mu maboko  y’uwitwa Nyamusaraba, bakajya muri Komine BUKINANYANA bakakirwa na Gen. Gervais Ndirakobuca bita Ndakugarika, arikumwe n’abandi bakozi bakomeye bo mw’iperereza ry’u Burundi, abo bategetsi bagahita  baha ibikoresho by’ibanze izo ngabo zabo, zigahita zerekeza  aho zishingira ibirindiro mw’ishyamba rya Nyungwe , aho bivugwa ko bazajya bava bagatera mu turere two mu gihugu cy’u Rwanda.

Gen. Gervais Ndirakobuca alias Ndakugarika

Nk’uko bimaze  imisi bivugwa mu itangazamakuru  ko  hari uturere tumwe na tumwe  two mu Ntara y’amajyepfo mu Rwanda , tumaze iminsi duterwa n’abantu  bitwaje intwaro bavuye mu Burundi, ubwambere  bateye  mu gace ka Nyabimata  mu Karere ka Nyaruguru , mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu tariki 20 Kamena 2018, bitwaje intwaro bagabye igitero mu kagari ka Nyabimata mu murenge wa Nyabimata, barasa abantu babiri barapfa bakomeretsa Umuyobozi w’Umurenge, n’abandi benshi banashimuta abandi bantu benshi barimo abanyerondo.  Ibi kandi bikaba byarongeye mu ijoro  ryo ku itariki 1 Nyakanga 2018 mu gihe cya saa 23h30 nibwo  aba bagizi ba nabi bitwaje intwaro bateye mu Umurenge wa Nyabimata, Akagari ka Ruhinga mu mudugudu wa Cyamuzi.

Abatera, ntibishe abantu ahubwo bagenda bibye ibyo kurya n’amatungo y’abaturage  kandi  bakagenda babyikoreje abo baturage baho, bakabarekura ari uko igisirikare cy’u Rwanda gitabaye.

Izo ncuro zose bateye, biruka bahunga basubira  mu Burundi bikoreye n’ ibyo bibye.

Aya makuru  ava mu nzego za maneko za Petero Nkurunziza uyu mu nyamakuru  yabashije kubona  avuga ko kuva aho bitangarijwe n’igipolisi cy’u Rwanda ko abateye mu Rwanda, bagiye bava mu Burundi, kandi bakavuga ikirundi, ikinyarawanda n’igiswahiri gike gike, banava muri ibyo bikorwa by’ubugizi bwanabi  bakinjira mu Burundi, hari amakenga kwa Petero Nkurunziza ko ashobora gutahurwa , niyo mpamvu hari gutegurwa  itangazo rya Leta y’u Burundi , aho bashaka kuzimanganya  ibimenyetso , bakavuga ko ibyo bitero biriho bivugwa mu gihugu cy’u Rwanda mu bice bihana  imbibe n’u Burundi, atari ibitero by’abantu baba bavuye inyuma y’igihugu, ahubwo ari ibitero  bya Leta y’u Rwanda, kugira ngo ibone ibirego irega Leta y’u Burundi.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Umutekano mu Burundi,  Ntahiraja Terence avuga ko ibyo u Rwanda rutangaza ko abaruteye ariho baturutse, ari ibinyoma.

Polisi y’u Rwanda yagize iti “Abo bagizi ba nabi bateye baturutse mu gihugu cy’u Burundi banyuze mu ishyamba rya Nyungwe, ari nayo nzira banyuze basubirayo. Ibi bikaba bibaye nta n’ibyumweru bibiri bishize mu karere kamwe habaye igitero nk’iki.

Bibye ibintu by’abaturage birimo amatungo n’ibiribwa, banarasa hejuru bagamije  gutera ubwoba abaturage. Bashimuse bamwe mu baturage babatwaza ibyo bibye, baza kubarekura bamaze kotswa igitutu n’abashinzwe umutekano bahise batabara,…

Ntahiraja Terence

Ntahiraja Terence avuga ko nta gitero cyagabwe mu Rwanda giturutse mu Burundi, ati “Twebwe mu Burundi bwacu hari amahoro n’umutekano, ntibwigera butera ingorane igihugu bihana imbibi,… ni ukuri n’Imana yo mu ijuru niyo izatubera umuhamya”.

Umunyamakuru wa BBC amubajije niba nta mujura cyangwa undi wese witwaje intwaro waba yaraturutse ku butaka bw’u Burundi akajya mu Rwanda; yabiteye utwatsi.

Ati “ Reka daaaaaaa!!! Ahubwo inkuru nshyashya twababwira ni uko Abarundi birirwa birukanwa bangirwa kuba impunzi,… niyo nkuru nshyashya tuzi, naho ngo aho uburundi bwaba buteza ibibazo, ibyo ni iremekanya, ni ikinyoma cyambaye ubusa”.

Tuzakomeza kubagezaho aya makuru…

 

2018-07-05
Editorial

IZINDI NKURU

Kayumba Nyamwasa arabazwa Ben Rutabana aho kuvuga uruhare rwe akigira umuvugizi wa Uganda

Kayumba Nyamwasa arabazwa Ben Rutabana aho kuvuga uruhare rwe akigira umuvugizi wa Uganda

Editorial 03 Jul 2020
RDC: Abaturage bahunze imirwano ya FDLR

RDC: Abaturage bahunze imirwano ya FDLR

Editorial 01 Oct 2018
Leta y’Afrika y’Epfo ifite nyungu ki mu gusuzugura Jenoside yakorewe Abatutsi?

Leta y’Afrika y’Epfo ifite nyungu ki mu gusuzugura Jenoside yakorewe Abatutsi?

Editorial 18 Dec 2024
Umubano hagati ya Kampala na Kigali ururushaho kujya I rudubi- Andre Mwenda

Umubano hagati ya Kampala na Kigali ururushaho kujya I rudubi- Andre Mwenda

Editorial 05 Sep 2018
Kayumba Nyamwasa arabazwa Ben Rutabana aho kuvuga uruhare rwe akigira umuvugizi wa Uganda

Kayumba Nyamwasa arabazwa Ben Rutabana aho kuvuga uruhare rwe akigira umuvugizi wa Uganda

Editorial 03 Jul 2020
RDC: Abaturage bahunze imirwano ya FDLR

RDC: Abaturage bahunze imirwano ya FDLR

Editorial 01 Oct 2018
Leta y’Afrika y’Epfo ifite nyungu ki mu gusuzugura Jenoside yakorewe Abatutsi?

Leta y’Afrika y’Epfo ifite nyungu ki mu gusuzugura Jenoside yakorewe Abatutsi?

Editorial 18 Dec 2024
Umubano hagati ya Kampala na Kigali ururushaho kujya I rudubi- Andre Mwenda

Umubano hagati ya Kampala na Kigali ururushaho kujya I rudubi- Andre Mwenda

Editorial 05 Sep 2018
Kayumba Nyamwasa arabazwa Ben Rutabana aho kuvuga uruhare rwe akigira umuvugizi wa Uganda

Kayumba Nyamwasa arabazwa Ben Rutabana aho kuvuga uruhare rwe akigira umuvugizi wa Uganda

Editorial 03 Jul 2020
RDC: Abaturage bahunze imirwano ya FDLR

RDC: Abaturage bahunze imirwano ya FDLR

Editorial 01 Oct 2018
prev
next

10 Ibitekerezo

  1. gikundiro
    July 5, 201810:19 am -

    Hhahhahah! Rushyashya rwose namwe rwose musigaye mutangaza ibintu nkabana! uyumunsi muti Kayumba arakorana na Uganda ejo muti Kayumba akorana na Kabira none muti Kayumba arigukorana na nkurunziza?
    Ubwoba mufite nubwicyi????? ko musa nkabahahamutse?
    Musigaye mubishya amakuru yanyu rwose! puuuuuu!

    Subiza
  2. MAOMBI jOHN
    July 5, 20181:37 pm -

    BYENDA GUSETSA PE!!! MBE RUSHYASHYA NAKO ABAVUGIZI BA KAGAME KO MWAHIYE UBWOBA NI BITE? MWEBWE NTIMUHORA MUVUGAKO URWANDA RUKINZE UMWANZI ADASHOBORA KUBATERA? AKAGABO GAHINDA AKANDI KATARAZA REKA MUGIYE KUBONA AYO UMUSEGA WABONEYE KUMUGEZI KWA KWIBYIMBISHA NKIGIKERI NGO KINGANE NINKA MUGIYE GUTURIKA IMINSI YIGISAMBO NI 40!!! MWAKOJEJE AGATI MUNTOZI MUCOKOZA ABARUNDI BAGIYE NABO KUBEREKAKO MUTANGANA HAHAHAHAH!!!!1

    Subiza
    • mbarushe J.
      July 5, 20183:17 pm -

      Njye nzi gusoma Rushyashya. Songa mbere Rushyashya tuko pa moja.

      Ukwanga atiretse aravuga ngo turwane.

      Nubwo ntacyo barengera cyangwangirika ariko basigara inyuma nk’imyaka 30 baramutse batinyutse gutera U Rwanda.

      Subiza
    • Early green sam
      July 6, 201811:33 am -

      Burya ngo imbwa ntizifuza ko bucya kweri uburundi mwebwe mubona mufite ingufu kweri zo rwana nurwanda? cga nkurunziza arashaka ko bamukorera nkibya mubutu nimushake muzihuze mwese na RNC ndetse nizo nkora mahano za FDLR ntacyo mwageraho ariko nubundi baca umugini ngo ntakishuka nabi nkumutima

      Subiza
    • pio
      July 7, 20187:43 am -

      kayumba yakwamiye mubagore ntamusirikare umurimo waduterubwoba umusaza yavuzeko agereranywa nibisigazwa umuntu ajugunya igifukimazegukamura ibyingirakamaro
      ndunva ntankuru iraha ntiyadukerereza

      Subiza
  3. Salvator
    July 5, 20183:57 pm -

    Baca umugani mu Kinyarwanda ngo “inkubisi y’ama….. irayitarukiriza”. Niba Nkurunziza afite agatuza nakomeze namubwira iki….

    Subiza
  4. Bugesera
    July 5, 20186:46 pm -

    Halya Museveni yali yalijeje iki umubyeyi wu Rwanda Habyalimana?

    Subiza
  5. Shimon
    July 5, 20187:38 pm -

    Noneho Kayumba ari hose muri byose!! Ngaho reee

    Subiza
  6. Shimon
    July 5, 20188:08 pm -

    Apotre Rwandamura se ntabwo yasutse akanasiga amavuta ku mipaka yose y urwanda??? Yibagiwe iy iburundi se kandi? Abo baranyura he?Murimo kuducanga namwe!! Intambara yava he?Mu kirere se? Mu mazi se? Muri Demokarasi se? Ku mbunda se? Mumbwire namwe. Ingabo zacu ziri maso!!!!!!

    Subiza
  7. Ikibasumba
    July 8, 20185:26 pm -

    Inkotanyi nikimwe nawa mugabo uhora avuza induru ngonzi kurwana. Tegereza uzahura numwana wavutse ari inyeshyamba akaba amaze imyaka 24 ntakindi azi.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru