• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibaruwa ifunguye yandikiwe Ingabire Victoire   |   08 Jul 2025

  • Police VC yegukanye igikombe cyo Kwibohora 2025 mu byiciro byombi, itsinze APR VC ku mukino wa nyuma   |   07 Jul 2025

  • Perezida Kagame yavuze ko FDLR nidasenywa u Rwanda ruzakomeza guhangana n’iki kibazo rukoresheje uburyo rusanzwe rukoresha   |   04 Jul 2025

  • Police FC yatangaje ubuyobozi bwayo bushya buyobowe na CP Yahaya na Ben Mussa nk’umutoza mukuru   |   03 Jul 2025

  • Menya neza uwiyita Intumwa “Isidore Mbayahaga” wimuriye ubwonko mu gifu!   |   03 Jul 2025

  • Ubwigenge bwabaye igikoresho cy’ivangura: Uko Kamarampaka ya 1959 yazanye Repubulika ariko ntizane ubwigenge nyabwo   |   02 Jul 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Abaturage ba Ruheru muri Nyaruguru bati: Nibyo koko Imvugo ni yo ngiro

Abaturage ba Ruheru muri Nyaruguru bati: Nibyo koko Imvugo ni yo ngiro

Editorial 06 Aug 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Aya ni amagambo yavuzwe n’abaturage bo mu murenge wa Ruheru taliki ya 31Nyakanga 2018, bishimira imiyoborere myiza ya Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida w’u Rwanda mu gihe hatangizwaga ku mugaragaro umushinga ‘Mudasomwa Pico Hydro project’, wubaka urugomero ruzatanga KW 34 z’amashanyarazi zizacanira ingo zisaga 300 bigeze.

Ubusanzwe abaturage bo muri uyu Murenge bari bamaze igihe bategerezanyije icyizere kuzahabwa amashanyarazi kuko ngo bari barabisezeraniwe na Nyakubahwa Perezida wa Repuburika y’u Rwanda nk’uko babyivugira.

Umwe mu baturage baturiye uru rugomero, Ahishakiye Florida utuye mu Kagali ka Remera mu mudugudu wa Cyivugiza, yagize ati “Ubu tutarabona umuriro ugenda uzunguza igishirira, urumva ko ubu tukiri mu icuraburindi. Ntabwo twatekerezaga ko twabona umuriro, ariko twagiye kureba Perezida Kagame ubwo yiyamamazaga muri Cyahinda, atwemerera umuriro. Ejo bundi Minisitiri yaraje ati imvugo niyo ngiro!”

Uyu mushinga watangijwe ku mugaragaro taliki ya 31 Nyakanga, uri kubakwa ku nkunga y’Ikigega cya Guverinoma ya Suède gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (SIDA), binyuze mu mushinga Energy4Impact ndetse ukagirwamo uruhare n’abaturage kuko bishimiye iki gikorwa bavuga ko kizasohoza inzozi zabo.

Abaturage bishimiye uyu mu shinga kuko ngo uzabafasha mu bikorwa by’ubucuruzi, imyigire y’abana babo cyane ko uzacanira ibigo by’amashuri bihegereye ukanabakura mu icuraburindi bari bamaze mo igihe

Uru rugomero ruzuzura rutwaye miliyoni 107Frw, mushinga Energy4Impact ukaba waramaze gusinyana inkunga ingana na 50%, naho inkunga y’abaturage ikaba ingana na miliyoni zirindwi z’amafanga y’u Rwanda, ikindi gice gisigaye kikazatangwa n’abafatanyabikorwa.

Uyu mushinga n’indi myinshi iteganyijwe ije mu gihe hamaze iminsi hari ikinyoma n’ igihuha gikwirakwizwa n’abahunze u Rwanda kubera ibyaha bitandukanye ahanini bishingihe ku nda nini n’ingengabitekerezo ya jenoside bamaze iminsi babeshya ngo bafashe Nyaruguru.

Abaturage n’abayobozi ahari kubakwa urugomero

Rushyashya yegereye umwe mu baturage bo mu Murenge wa Ruheru ishaka kumenya uko bafata ibyo bihuha maze asubiza ko abahunze igihugu cyabo bakarorongotanira mu mahanga no mu mashyamba bazagwa ishyanga abanyarwanda binywera inshyushyu.

Yagize ati “twe turi mu muvuduko w’iterambere naho abirirwa bavugira kuli za whatsapp ko bifuza gufata Nyaruguru cyangwa ngo bafashe agace ka Nyaruguru, nibakomeze bibeshye bireme agatima,  twe dukomeze dukore twiteze imbere twiyubakire igihugu cyacu, hanyuma bo bakomeze bavugeee  kugeza bananiwe.”

Ibi bikorwa ntibyakorwa ahantu haba hari umutekano muke nkuko ababyifuza bashaka kugaragaza. Kandi bigaragara ko abaturage basobanukiwe ntawabashobora kubashuka cyangwa ngo abatere ubwoba ku bw’ikizere bafitiye ubuyobozi bw’igihugu.

2018-08-06
Editorial

IZINDI NKURU

Gen Emmy Ruvusha niwe muyobozi mushya w’ingabo za RDF ziri muri Mozambique

Gen Emmy Ruvusha niwe muyobozi mushya w’ingabo za RDF ziri muri Mozambique

Editorial 21 Aug 2024
Uganda: Abanyarwanda 2 barakekwaho uruhare mu kwica umuturage

Uganda: Abanyarwanda 2 barakekwaho uruhare mu kwica umuturage

Editorial 03 Jun 2018
Kongo irambirije ku muryango « SADC » nawo utishoboye

Kongo irambirije ku muryango « SADC » nawo utishoboye

Editorial 21 Feb 2023
Icyizere cya Museveni cyashegeshwe n’Abanyarwanda, ibyahishuwe na William Pike mu gitabo cye- Museveni arakekwa amababa mu rupfu rwa Fred Rwigema 

Icyizere cya Museveni cyashegeshwe n’Abanyarwanda, ibyahishuwe na William Pike mu gitabo cye- Museveni arakekwa amababa mu rupfu rwa Fred Rwigema 

Editorial 06 Aug 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru