Apôtre Dr Paul Gitwaza uyobora itorero rya Zion Temple yasabye abanyafurika guhaguruka bakagendera mu nzira z’Imana ikabaha guhishurirwa umuti wa SIDA na Maraliya kuko ibi byorezo bimaze kuzahaza uyu mugabane.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa 08 Nyakanga, ubwo yafunguraga igiterane ngarukamwaka kizwi nka “Afurika haguruka” cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye mu nzego za Leta n’amadini n’amatorero ndetse n’abashumba batandukanye baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika, no ku yindi migabane igize isi.
Iki giterane kirimo kubera i Kigali kikaba kibaye ku nshuro ya 19. Kuri iyi nshuro, kizamara icyumweru cyibanda ku nsanganyamatsiko igira iti: “Afurika haguruka urinde amarembo yawe.”
Ibirenge by’Abanyafurika birarwaye….
Apôtre Dr Gitwaza yavuze ko ibirenge ari kimwe mu bice by’ingenzi umurinzi akoresha arinda amarembo kuko ari byo bimufasha guhagarara no gutambuka yihuta, gusa ngo we iyo arebye asanga ibirenge by’abanyafurika birwaye bikaba ayo mpamvu bitabasha kurinda amarembo y’uyu mugabane.
Yagize ati: “Umurinzi ntiyabaho adafite ibirenge, ibirenge ni ngombwa kuko birahagarara, ikirenge kirwaye ntiwakora uburinzi, rero ibirenge by’abakobwa n’abahungu b’abanyafurika birarwaye, hari imyuka yabiteye, ndashaka kubabwira imyuka 6 yateye ibirenge by’abanyafurika bigatuma badahagarara mu marembo yabo.”
Agaruka kuri iyo myuka yatumye ibirenge by’anyafurika birwara, yavuze ko umwuka wa mbere ari umwuka wo ‘guheezwa’. Aha yabisobanuye avuga ko uburyo idatumirwa mu nama zikomeye zifata ibyemezo bireba isi ahubwo igahezwa ntimenye imyanzuro ikomeye ifatwa umunsi ku wundi.
Ati: “Izo nama zibamo Abanyamerika, Abanyaburaya, Abashinwa n’Abarusiya ariko Abanyafurika ntitugerayo, kandi abo nibo batekerereza imyaka izaza ariko Afurika irahezwa, ibirenge byacu babyigizayo kugirango tutajya mu nama zabo ngo tutamenya imyanzuro ikomeye bafata.”
‘Gushakira ibisubizo aho bitari’ na wo ngo ni umwuka mubi wateye abanyafurika. Ati: “Dushakisha ubufasha hanze aho gushakishaka Imana ngo iduhe ibisubizo, uku gushakira ibisubizo ahatari ho mu rurimi rw’umwuka ni byo bisobanura kurwara kw’ibirenge.”
‘Guta inshingano’ na byo ngo ni kimwe mubirwaje ibirenge by’abanyafurika bigatuma batarinda amarembo y’umugabane wabo. Aha yagarutse ku rubyiruko rushiriye muri Mediterane rujya i Buraya gushakayo ubuzima, abakobwa b’Abanyafurika bagurishwa bagakoreshwa imirimo mibi mu bihugu by’Abarabu,….
Umwuka wo gutegwa imitego na wo ngo uzengereje Umugabane wa Afurika kuko usanga kuva mu gihe cy’abakoloni, Abayobozi baragiye basinya amasezerano akomeye, aho usanga ubukungu bw’ibihugu bya Afurika bwarazahajwe n’amasezerano ibihugu byasinye kuva cyera.
Umwuka wo ‘kurangazwa no kugushwa neza’ na wo ngo wangije ibirenge by’abarinzi b’amarembo ya Afurika. Uyu ngo ni umwuka wo kurya ruswa. ”Abafata ibyemezo benshi bagushwa neza hanyuma bagasinya amasezerano azashyira mu kaga abuzukuru n’abuzukuruza babo.”
Umwuka wo ‘kuba ntibindeba’ ni wo Gitwaza yarangirijeho aho yavuze ko Abanyafurika babona ibintu bikorwa nabi ntibagire icyo babikoraho batinya ingaruka zabageraho baramutse berekanye abica ibintu.
Iyi myuka abanyafurika bazayitsinda bate?
Kwicara iburyo bw’Imana abanyafurika bakagirana ubusabane n’Imana, bakagendera mu mbaraga, ubutegetsi n’ubwiza by’Imana ngo ni byo bizatuma Afurika itsinda iyi myuka mibi ituma idatera imbere.
Ati: “Kwicarana n’Imana ni byo bizabuza Abanyamerika n’Abarusiya badakomeza kudutegeka. Imana irabarusha imbaraga izabadutsindira. Nitwicara iburyo bw’Imana abanzi bacu bazicara munsi y’ibirenge byacu.”
Indi nzira yo gutsinda imyuka mibi yazahaje Afurika ngo ni ukubyuka kw’itorero rigatanga icyerekezo. “Itorero nirigira icyerekezo rizakandagira mu bibazo bya Afurika bikemuke.”
Icyiyongera kuri ibi ngo ni ‘ukugendera mu ndangagaciro z’Imana’. Ibi ngo Bibiliya ibyita kugendera mu nzira z’Imana. “Nitugendera mu nzira z’Imana tuzamenagura izo ngoyi zituboshye, tuzamenagura agasuzuguro ka Satani n’abamukorera kicaye kuri Afurika, tuzamenagura imyuka y’ubucakara n’ubukoroni yicaye kuri Afurika.”
Afurika igomba kuvumbura umuti wa SIDA…
Apôtre Dr Paul Gitwaza yavuze ko SIDA yugarije Afurika kurusha indi migabane, bityo ngo Abanyafurika ni bo bakwiye kwegera Imana ikabahishurira umuti w’icyo cyorezo gikomeje kwisasira ubuzima bwabo.
Ati: “Imana yacu ihishura ibihishwe n’ibiri mu mwijima ikabizana, tugomba kwinjira mu buvumbuzi, Abanyafurika tukavumbura, tugacukumbura, Imana yacu ikabiduha, izo ni inzira z’Imana…..
…Afurika igomba kubona umuti wa SIDA kuko irayirembeje, ntitugomba gutegereza ibihugu bitarwaye SIDA ngo ari byo bidushakira umuti wa SIDA, Imana yacu itanga guhishurirwa, izaduha guhishurirwa tumenye umuti ukiza SIDA.”
Apôtre Dr Paul Gitwaza yanavuze ko umuti wa Maraliya na wo ugomba kuvumburwa n’abanyafurika.
Ati: “…Afurika igomba kuvumbura umuti wa Maraliya,….abana b’abanyafurika bagomba kuvumbura umuti wa Maraliya kandi Imana yiteguye gukorana na bo ikabaha guhishurirwa.”
Ibi ngo bizashoboka gusa ari uko abanyafurika bagendeye mu mahame y’Imana bakaguma mu nzira zayo.