• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26   |   31 May 2026

  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Agapfa kaburiwe ni impongo; Abagura Indaya bahawe imbuzi   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

You are at :Home»IMIKINO»U Bubiligi bwihimuye k’u Bwongereza bwegukana umwanya wa gatatu mu gikombe cy’Isi

U Bubiligi bwihimuye k’u Bwongereza bwegukana umwanya wa gatatu mu gikombe cy’Isi

Ubwanditsi 15 Jul 2018 IMIKINO

Ikipe y’igihugu y’u Bubiligi yegukanye umwanya wa gatatu mu gikombe cy’Isi itsinze u Bwongereza ibitego bibiri ku busa bya Thomas Meunier na Eden Hazard.

U Bubiligi bwahabwaga amahirwe menshi yo kujya ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi nyuma yo gusezerera Brazil muri ¼ ariko bukaza guhagarikwa n’u Bufaransa, bwihimuye ku Bwongereza mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu kuri uyu wa Gatandatu.

Kuri stade ya Saint Petersburg imbere y’abafana basaga ibihumbi 64, u Bubiligi bwatangiye umukino butsinda igitego cya kare cya Thomas Meunier ku munota wa kane.

Mu guhererekanya umupira, u Bwongereza bwabaga buri imbere ariko kubyaza umusaruro amahirwe bubonye ba rutahizamu bayobowe na Harry Kane na Raheem Sterling ntibabukoreshe neza igice cya mbere kirangira butabashije kwishyura.

Mu gice cya kabiri umutoza Gareth Southgate yakoze impinduka akuramo Sterling yinjiza Marcus Rashford anasimbuza Danny Rose wakoze amakosa yavuyemo igitego cy’u Bubiligi yinjiza Jesse Lingard ariko ntibyagira icyo bitanga kuko kwishyura byakomeje kuba inzozi.

Umukino ugana ku musozo, kapiteni w’u Bubiligi Eden Hazard yatsinze igitego cya kabiri ku mupira yari ahawe na Kevin De Bruyne, bihesha igihugu cyabo kurangiza ari icya gatatu muri iri rushanwa ryari ryitabiriwe n’amakipe 32.

Kuri iki Cyumweru saa 17h00 hateganyijwe umukino ukomeye cyane uzagaragaza ikipe yegukana iki gikombe hagati ya Croatia n’u Bufaransa uzabera kuri Luzhniki stadium ishobora kwakira abafana ibihumbi 81.

U Bubiligi bwegukanye umwanya wa gatatu mu gikombe cy’Isi

Harry Kane na bagenzi be bacyuye umwanya wa Kane

Eden Hazard yatsinze igitego cya kabiri cy’u Bubiligi

2018-07-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

RUSHYASHYA 31 May 2026
Micho na Uganda basezeye irushanwa batageze i Kigali

Micho na Uganda basezeye irushanwa batageze i Kigali

Ubwanditsi 28 Jan 2016
Mugwiza Desire yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWABA, Ibyagezweho, imbogamizi n’ibiteganywa gukorwa kuri manda ye

Mugwiza Desire yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWABA, Ibyagezweho, imbogamizi n’ibiteganywa gukorwa kuri manda ye

Ubwanditsi 20 Dec 2024
Amafoto y’imidari olimpike mu mateka

Amafoto y’imidari olimpike mu mateka

Ubwanditsi 15 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urubyiruko rw’abakorerabushake rwiyemeje kugira uruhare mu bikorwa by’icyumweru cya Polisi
Mu Rwanda

Urubyiruko rw’abakorerabushake rwiyemeje kugira uruhare mu bikorwa by’icyumweru cya Polisi

Ubwanditsi 28 Apr 2017
Umugande wakekwagaho kwica murumuna we agahungira mu Rwanda yasubijwe iwabo
Mu Mahanga

Umugande wakekwagaho kwica murumuna we agahungira mu Rwanda yasubijwe iwabo

Ubwanditsi 16 Jun 2016
Bashir bamujyanye kumufungira muri Gereza ya Kabar i Khartoum.
POLITIKI

Bashir bamujyanye kumufungira muri Gereza ya Kabar i Khartoum.

Ubwanditsi 17 Apr 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru