Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda yasohoye intangazo none ko Perezida wa Republika akaba n’Umugaba w’Ingabo w’ikirenga yazamuye mu ntera, akanakora impinduka mu gisirikare mu by’ubutasi.
Ishami rizwi nka J2 [ DMI ] ryahinduwe ishami rishinzwe iby’ubutasi bwa gisirikare CDI [Chief of Defence Intelligence].
Defence Intelligence Department yasimbuye J2 izagira imikorere mishya itari isanzwe mu ngabo ku buryo izakora bijyanye n’igihe inagire n’amashami ayishamikiyeho.
Lieutenant Colonel Andrew NYAMVUMBA yazamuwe ku ipeti rya Colonel anashingwa kuba umuyobozi w’iri shami rishinzwe ubutasi mu gisirikare.
Mu mpinduka zakozwe n’inama y’Abaminisitiri mu kwa kabiri umwaka ushize Lt Col Andrew Nyamvumba yari yashyizwe muri Strategy and Policy Unit mu biro by’Umukuru w’igihugu asimbuyeyo Clare Akamanzi wari umaze kugirwa umuyobozi mukuru wa RDB.
Naho Inama y’Abainisitiri yo muri Gashyantare 2016 yari yavanye Maj Gen Richard RUTATINA ku buyobozi bw’Ishami rishinzwe ubutasi bwa Gisirikare (J2).
Iri shami rya J2 mbere ryayoborwaga by’agateganyo na Col. Jeannot Ruhunga uherutse kugirwa umuyobozi w’Urwego rw’iperereza ku byaha mu Rwanda (Rwanda Investigation Bureau).