• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Laurent Gbagbo yasabye ICC kumugira umwere

Laurent Gbagbo yasabye ICC kumugira umwere

Editorial 26 Jul 2018 POLITIKI

Laurent Gbagbo wahoze ari Perezida wa Côte d’Ivoire, yasabye Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, kumugira umwere no kumurekura kuko ubushinjacyaha bwananiwe kugaragaza ko koko yakoze ibyaha ashinjwa.

Mu ibaruwa bandikikiye ICC, abunganizi mu mategeko ba Gbagbo bavuze ko ibimenyetso byatanzwe n’umushinjacyaha bidahagije, bityo adakwiye gukomeza gukurikiranwaho ibyaha birimo ubwicanyi, gufata ku ngufu, guhana binyuranyije n’amategeko ndetse n’ibikorwa bibangamira uburenganzira bwa muntu, byatumye atabwa muri yombi nyuma y’imvururu zakurikiye amatora hagati ya 2010-2011.

Jeune Afrique ivuga ko Umwunganizi we Emmanuel Altit yavuze ko hacibwa urubanza rugamije kumugira umwere ndetse agahita arekurwa. Ubushinjacyaha bugomba kuba bwagize icyo buvuga ku byasabwe na Gbagbo n’umwunganizi we bitarenze tariki ya 10 Nzeri.

Urubanza kuri iki kibazo rutegerejwe tariki ya 1 Ukwakira, aho impande zombi zizumvwa, ariko ubushinjacyaha bukaba bushobora kuzatera utwatsi ibyo kuba yarekurwa.

Si ubwa mbere Laurent Gbagbo w’imyaka 73 agize icyizere cyo kuba yarekurwa muri uru rubanza rwatangijwe muri Mutarama 2016, ubushinjwacyaha bukifashisha abatangabuhamya 82 ndetse n’inyandiko n’amashusho atari make.
Muri Nyakanga 2017, abacamanza batanu bo mu rukiko rw’ubujurire basabye ko uru rubanza rwongera kwigwaho neza kugira ngo barebe niba yarekurwa cyangwa yaguma muri gereza, ubuzima n’imyaka afite nabyo bigahabwa agaciro.

Mu gihe ibi bigikorwa ariko aba bacamanza banze ko arekurwa ngo aburane ari hanze, kubera ko abamwunganira bananiwe kugaragaza niba nyuma yo gutaha azajya akomeza kwitaba urukiko.

Gbagbo ashinjwa ubwicanyi bwahitanye abarenga 3000 mu gihe cy’amezi atanu baguye mu mvururu zabaye muri Côte d’Ivoire ubwo yangaga kurekura ubutegetsi, nyuma yo gutsindwa mu matora y’Umukuru w’Igihugu na Alassane Ouattara mu 2010. Yashyikirijwe ICC tariki ya 30 Ugushyingo 2011.

2018-07-26
Editorial

IZINDI NKURU

Ibitaravuzwe ku ndunduro y’ubutegetsi bwa Perezida Mugabe

Ibitaravuzwe ku ndunduro y’ubutegetsi bwa Perezida Mugabe

Editorial 29 Nov 2017
Gutsinda urugamba rwo kwibohora bisaba kwima amatwi ba mpatsibihugu

Gutsinda urugamba rwo kwibohora bisaba kwima amatwi ba mpatsibihugu

Editorial 26 Oct 2024
Perezida Kagame na Madamu batangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Côte d’Ivoire

Perezida Kagame na Madamu batangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Côte d’Ivoire

Editorial 20 Dec 2018
Ibiganiro bya Uganda n’u Rwanda: Ikimwaro mu ruhame

Ibiganiro bya Uganda n’u Rwanda: Ikimwaro mu ruhame

Editorial 17 Dec 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

“Nshengurwa n’icyubahiro Kagame ahabwa mu ruhando mpuzamahanga” -Tshisekedi
Amakuru

“Nshengurwa n’icyubahiro Kagame ahabwa mu ruhando mpuzamahanga” -Tshisekedi

Editorial 31 Mar 2024
APR VC na RRA WVC zegukanye Nyerere İnternational Tournament ryaberaga Tanzania
Amakuru

APR VC na RRA WVC zegukanye Nyerere İnternational Tournament ryaberaga Tanzania

Editorial 16 Oct 2023
BNR yongeye kugabanya inyungu amabanki aherwaho inguzanyo
UBUKUNGU

BNR yongeye kugabanya inyungu amabanki aherwaho inguzanyo

Editorial 28 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru