Umunyarwanda uba mu Bubiligi Rutayisire Boniface yagize icyo avuga kubiyita ko barwanya ubutegetsi mu Rwanda yagize ati : Muri iyi minsi haravugwa abanyarugomo b’amashyaka arwanya leta y’u Rwanda baba hanze yarwo bafite ibyifuzo bishaka kubuza umutekano abanyarwanda.
Mbyise ibyifuzo kuko mungiro ibyo bavuga ko barwanya leta siko biri, kuko ntambaraga bafite zahungabanya leta n’umutekano w’igihugu.
Njye rero icyo nabwira buri munyarwanda uri imbere mugihugu cyangwa hanze, ndagirango nkubwire nti witega amatwi ibyo bigambo birwanya leta y’u Rwanda kuko bigirango bikurangaze bikubuze gahunda yo gukomeza kwiteza imbere.
Abavuga ibyo bose bitwa ko barwanya leta y’u Rwanda nta shingiro bafite.
He kugira uwo batesha igihe cyangwa ngo bamutere impungenge. He no kugira uwabashyiraho ikizere yibaza ko hari icyo bazamugezaho.
Kugeza ubu, nta shyaka na rimwe rya opposition riba hanze y’u Rwanda rifite ubushobozi bwo kuba ryabangamira umutekano w’ u Rwanda.
Ntihagire umuturage urangazwa n’amagambo y’abatavuga rumwe na leta y’u Rwanda kuko nta shingiro ryabo.
Njye inama naha buri munyarwanda, nuko buri wese yashyira imbere ubunyarwanda butavangura kandi butagira umupaka noneho tugasenya urukuta rubuza abanyarwanda gusabana, maze tukegera abo bahitamo gukomeza kurwanya leta y’u Rwanda, baba abo muturanye cyangwa muhurira mubindi by’ubuzima busanzwe cyangwa kuri za social media n’ibindi.
Nimureke tubegere tubigishe bayoboke inzira nziza. Uramutse ubihoreye nkaho waba uvuze ko bazakwiza urwo rwango rwabo noneho abo bamaze kurukwizamo bakagusanga aho uri . Ibyiza rero nuko wabasanga aho bari ukabigisha maze ibitekerezo bibi bikabavamo ntawe biranduza wundi.
Igihe ushyize imbere ubunyarwanda butavangura kandi butagira umupaka, nta n’umwe watinya kwegera kuko nibwo umuhanduramo bya bitekerezo bibi. Iyo uteye iyo ntambwe yo kubakuramo ibyo bitekerezo byanze bikunze bigira umusaruro kuribo cyangwa ababegereye.
Muri wa muco nyarwanda wacu wo gusabana, hari aho natashye ubukwe bw’umuturanyi, noneho hahubuka umuntu ufite ibitekerezo bya opposition mbisi cyane, igihe abantu bari barindiriye kwinjizwa mucyumba cy’ahabera ubukwe ati uziko leta y’u Rwanda muri iyi minsi yamaze abaturage, ngo ubu yatanze itegeko ryo gutsembaho abaturage, leta y’u Rwanda yirirwa ishonjesha abaturage irandura imyaka yabo, leta yashyizeho inzego z’akavuyo zo kubuza amahwemo abaturage, n’ibindi n’ibindi bidafite ishingiro.
Uwo muntu yari yarundanije abantu benshi bagwiriyemo urubyiruko rw’inkumi n’abasore.
Maze kumwumva aho nari hirya gato narabegereye mvugira hejuru nti wibeshya aba bantu njye niviriye mu Rwanda. Ati wavuyeyo ryari, nti navuyeyo mukwezi kwa gatandatu 2018. Ati se wasanze ibyo maze kuvuga atari ari ukuri ? Nti oya rwose ibyo uvuze si ukuri ni ibinyoma gusa gusa nta nakimwe kizima kirimo.
Abari bamukikije bose bahise bashishikarira kuntega amatwi. Narakomeje rero nti jye nasanze igihugu cy’u Rwanda cyacu gifite umutekano uhagije kuburyo ugenda amanywa n’ijoro nta mpungenge kandi buri muturage afite ubwisanzure buhagije.
Ati se noneho ibyinzego ziyoboye abaturage zikababuza umutekano n’ubwisanzure. Aho naho naramushubije nti nabyo urabeshye kuko ahubwo abayobozi baba bato cyangwa bakuru batinya kandi bakubaha abaturage. Nta muyobozi urenganya umuturage ngo bimugwe neza kuko umuturage ahaguruka muri Njyanama akabivugiraho noneho izindi nzego zigahita zifatira wa muyobozi ibyemezo.
Ndetse kugirango nanamwereke ko amakuru mfite y’inzego za leta y’u Rwanda rwacu zikora neza ariyo, naramubwiye nti ntabwo wasomye mubinyamakuru cyane cyane muri social media ko kwicara mu ntebe ya Meya basigaye babyita yigere uyimpe? Ati yego. Kubera iki bayita gutyo? Ati si mbizi. Nahise rero mubwira nti biterwa n’uko inzego zihagarariye abaturage zikora neza kuburyo iyo Meya akora nabi baterana bakamuvanaho. Nti kandi ibyo ntibyigeze bibaho kungoma ya Habyarimana.
Ubwo wawundi wiyitaga uri muri opposition wakwizaga ibinyoma, yatangiye kuvugishwa ngo eeeh ngo Meya abaturage bamuvanaho !! Nti yego rwose. Noneho abari batuzengurutse aho hanze bahita bamwanjama bati uheruka mu Rwanda ryari. Undi ati mbere ya 1994. Ba basore n’inkumi noneho bariyamirira bati ubwo rero wari utworosheho ikinyoma. Ubwo nawe kwivana mu isoni yaratangiye ngo harya wowe (yavugaga jye) uri umuyobozi w’ibiki muri leta yanyu. Nti ntabwo kuvuga ibyiza by’igihugu bigombera kuba umuyobozi.
Muguhindukira ntitwamenye aho anyuze. Kuva ubwo abandi bantu nka batatu bari aho bahuje imyumvire nawe ntawongeye kuzamura amagambo yo gucengeza urwango mu banyarwanda. Ndetse mbonye ukuntu bari bahahamutse batinya ko ibinyoma byabo bijya ahagaragara hari abo nagiye kwicara iruhande mbashishikariza gusura u Rwanda kugirango bahindure ibitekerezo bavuge amakuru y’ukuri adasebya leta y’u Rwanda.
Ubwo nabo noneho bahise batangira guhangana ubwabo bamwe babwirana ko koko bikwiye kurusura kuko hari byinshi bavuga basebya u Rwanda abaturage bakabaseka kuko bazi ukuri maze bakabahindura umuti w’amenyo cyane cyane ko byanze bikunze aho abanyarwanda bateraniye haba harimo abafite amakuru y’ukuri.
Igihe kandi wiyumvamo ubunyarwanda bwuzuye busabana na bose ndetse ukaba wiyizeyemo urukundo rw’igihigu cyawe na leta yawe, witinya kwegera wa munyarwanda w’ibitekerezo bibi ugamije kumwigisha kuko ni umunyarwanda.
Iyo utamwegereye uba umuhaye amahirwe yo gukomeza gukwiza ingengabitekerezo y’urwango no kwanduza abandi. Icyo gihe rero iyo utakoresheje ubunyarwanda bwawe ngo umusange aho ari umuvanemo bya bitekerezo, iyo akwije bya bitekerezo bikugiraho ingaruka zikagusanga aho uri. Kumusanga aho ari rero ukabimuvanamo nibyo biguze make. Nta kurambirwa kandi kuko kwigisha ni uguhozaho. Niyo abantu baba ari abantu bakuru, iyo utarambiwe bagera aho bakagororoka.
Witinya rero ngo baravuga ngo iki. Ahubwo gira uti kuki ntacyo ndimo gukora mukwigisha abandi ibyiza by’igihugu na leta yacu. Rwose witinya kuko iyo wakoze neza leta irabimenya nayo ifite amaso n’amatwi. Abanyarwanda rero mukunda igihugu mwaba abagisura cyangwa abakirimo hamwe n’abafite amakuru yacyo meza, aho muri hose nimuhaguruke muganirize abafite ibitekerezo bibi mubibakuremo kuko muzaba mukemuye byinshi mbere y’uko byigaragaza mubikorwa. Aho uri ukunda igihugu, jya uzirikana ko uri ijisho n’amaboko bya leta y’u Rwanda kandi wirindira kubwirizwa kuko ufite uburenganzira busesuye igiye ugamije ibyiza no gushyigikira gahunda za leta.
MAOMBI jOHN
MURI KWICINYA ICYARA KO UWO YAVUZEKO NTA MUNTU ARIHO ARWANYA INGOMA TA KAGAME?
NONESE IYO MVUGO YE NIYO IZABUZA IMPALA GUCURANGA? UBWO NI UBWANA KOKO!!!
Ikibasumba
Wowe Rutayisire watwibwiriye ko “wapfuye ukazuka” mugihe utarasubira ku Ikondera ngo utubwire ko ibyo wavugaga wabeshyaga abanyarwanda n’ubundi tuzakomeza tugufate uko uri keretse abarezi nibo batakyzi naho twe twakinnye umukino w’Ikiryabareze tukawikuramo tutaraba Abareze nkawe duhita twumva uburyo bwawe bwo guhimba inkuru kugirango ucinye inkoro neza.