• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Inzego z’Iperereza muri Uganda zirahiga bukware abahoze mu nzego z’igisirikare na Polisi mu Rwanda

Inzego z’Iperereza muri Uganda zirahiga bukware abahoze mu nzego z’igisirikare na Polisi mu Rwanda

Ubwanditsi 30 Jul 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibikorwa byo kugirira nabi abanyarwanda bakorera muri Uganda bikomeje gukaza umurego umunsi ku wundi, aho abadatawe muri yombi baba bahigwa bukware.

Inzego z’Iperereza muri Uganda, Urwego rushinzwe Ubutasi bwa Gisirikare ndetse n’Urwego rushinzwe Umutekano w’Imbere mu gihugu bahinduye umuvuno, kuri ubu bari guhiga bukware abahoze mu nzego z’igisirikare na Polisi mu Rwanda cyangwa undi wese wakoze muri izi nzego ashinjwa kuba intasi y’u Rwanda.

Tariki ya 23 Nyakanga ahagana saa kumi z’umugoroba ku mupaka wa Gatuna, Lt. Charlie Mugabi ukorera Urwego rwa Uganda rushinzwe Umutekano w’Imbere mu gihugu, ISO, by’umwihariko akaba agenzura umutekano ku mupaka [BISO] aherekejwe n’uwitwa Mark Paul ukorera Urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare, CMI, rukorera ku mupaka; bafashe Umunyarwanda Smith Oswald Ndabarasa ucuruza amatike y’imodoka z’ikompanyi yitwa Trinity.

Lt. Charlie Mugabi wari ufite uburakari bwinshi ngo yabwiye abanyarwanda bari basanzwe baziranye ati “mutekereza ko turi hano nta mpamvu?”

Ikinyamakuru The Standard cyo muri Kenya kivuga ko Ndabarasa yahise agwa mu kantu dore ko we n’aba bakorera inzego z’umutekano za Uganda bari basanzwe baziranye ari n’inshuti. Ni ko guhita ababwira ati “Twari dusanzwe tuba turi kumwe ku mupaka”.

Nubwo aba basirikare bari bamaze kurakara, Ndabarasa ngo yababajije mu kinyabupfura ati “Muyobozi, nakoze iki?”

Aba basirikare bahise bamutwara, bamujyana kuri Station ya Polisi basaba ko afungwa, undi nawe akomeza gutegereza yizeye ko ahari hari umuntu uri buze akamubwira ibyaha ashinjwa akanamukoresha ibazwa.

Ndabarasa yakomeje gufungwa nta bazwa akoreshejwe n’ubu ntazi ibijyanye n’ifungwa rye.

Hashize amasaha, undi mukozi wa Trinity witwa Swaibu ukatira amatike i Kabale yarahageze abaza impamvu mugenzi we yatawe muri yombi. Uyu Swaibu afite ubwenegihugu bwa Uganda. Ngo yabwiwe ko “BISO ni we wamufatira umwanzuro”.

Ku munsi wakurikiyeho, ibintu byatangiye gusa n’ibisobanuka. Lt. Charlie Mugabi [BISO] na Mark Paul bahamagaje inama y’abakozi b’ibigo byose bitwara abagenzi bikorera ku mupaka wa Gatuna babagabanya mu matsinda abiri.

Abanyarwanda babwiwe ko bagomba kujya ku ruhande rumwe, Abanya-Uganda nabo bakajya ku rundi, gusa nyuma bo baje kurekurwa baragenda.

Abanyarwanda basigaye aho, ariko bari batandukanyijwe bitewe n’ikompanyi bakorera kugira ngo babahatwe ibibazo mu buryo butandukanye.

Ibibazo byose babajijwe byari ukuvuga niba barigeze bakorera Igisirikare cy’u Rwanda cyangwa Polisi y’u Rwanda.

Aba basirikare bahise batangira kureba muri pasiporo zabo, amakarita yabo y’akazi ndetse no muri telefoni. Amakuru babonye muri ibyo byangombwa bakayashyira mudasobwa.

Aba bakozi ba CMI na ISO bakomeje gutera ubwoba aba banyarwanda bababwira ko bafite amabwiriza yo kubajyana i Kampala kuko ngo bafite amakuru ko ari intasi.

Bati “Turabajyana i Kampala”. Aho i Kampala bashakaga kuvuga ku cyicaro cya CMI kiri i Mbuya aho abanyarwanda benshi bajyanywe bagafungwa abandi bagakorerwa iyicarubozo mbere y’uko barekurwa bakajugunywa ku mupaka wa Gatuna ngo abayobozi b’u Rwanda babatware.

Lt. Charlie Mugabi ngo yarababwiye ati “Ntabwo dushaka kubajyana i Kampala ariko na none ntitubashaka muri Uganda. Mbahaye amasaha abiri ngo mube mwapakiye ibintu byanyu mwambutse mujya mu gihugu cyanyu. Ntitubashaka hano.”

Ndabarasa uri gushaka akazi bundi bushya, yatangarije iki kinyamakuru ati “ubu sinshobora gusubirayo. Nari mazeyo imyaka igera kuri ibiri. Ubu abanyarwada bafite ubwoba, bazi ko nta n’umwe utekanye.”

Ndabarasa avuga ko yatawe muri yombi hagamijwe gutanga ubutumwa kuri bagenzi be. Ati “Ni njye muntu wavuganaga bya hafi n’abantu bantaye muri yombi. Kuba baramfashe bashakaga kwereka abandi ko badakwiye kwiyumva batekanye.”

Aba mbari ba RNC bo baratekanye

Byaba ari ugutekereza nabi mu gihe umuntu yiyumvishije ko abanyarwanda bose bari muri Uganda babayeho badatekanye. Ababa mu mutwe w’iterabwoba wa RNC barinzwe ku rwego rwo hejuru nk’abaturage ba Uganda aho bishyira bakizana ndetse igitangaje ni uko bamwe muri bo bahoze mu Ngabo z’u Rwanda.

Corporal Rugema Kayumba ushinzwe ibikorwa by’ubukangurambaga muri RNC, Corporal Abdul Karim Mulindwa “Mukombozi” ushinzwe gushaka abantu bashya bo kwinjira muri uyu mutwe akaba anareberera ibikorwa by’ubucuruzi bya Tribert Rujugiro; bose bakorana bya hafi na Dr. Sam Ruvuma na Pasiteri Deo Nyirigira ufite urusengero rwitwa AGAPE i Gatuna.

Ni ibintu bimaze kugaragara cyane uburyo Uganda ifasha abanyarwanda bateye umugongo igihugu cyabo bagashaka kugihungabanya.

Nubwo bimeze bityo, imodoka nyinshi zikora mu muhanda wa Kampala-Kigali, ni iz’Abanya-Uganda ndetse abakozi bazo nabo ni Abanya-Uganda. Gusa nta na rimwe umukozi w’urwego rw’umutekano mu Rwanda cyangwa ushinzwe abinjira n’abasohoka yigeze abaza umuntu uwo ariwe wese niba yarigeze akora mu Gisirikare cya Uganda cyangwa muri Polisi yayo.

Bose baba bisanga mu Rwanda, bagahabwa uburenganzira bwose nk’abandi baturage ku buryo bakora ibikorwa byabo bya buri munsi hose mu Rwanda nta nzitizi bahuye nazo.

 

Abanyarwanda bakorera ibikorwa by’ubucuruzi muri Uganda, ntibatekanye kubera ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bakorerwa

 

2018-07-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibitero byo mu Kinigi : mu rwego rwo kujijisha iperereza, PDP-Imanzi yakurikiye ingabire kuva muri P5

Ibitero byo mu Kinigi : mu rwego rwo kujijisha iperereza, PDP-Imanzi yakurikiye ingabire kuva muri P5

Ubwanditsi 16 Nov 2019
Isesengura : Ibihugu by’Akarere bishobora kurwana intambara yeruye muri DR.Congo kubera “Abanyamulenge “

Isesengura : Ibihugu by’Akarere bishobora kurwana intambara yeruye muri DR.Congo kubera “Abanyamulenge “

Ubwanditsi 22 May 2019
Nta shyaka na rimwe rya opposition  rikorera mu buhungiro  ryahungabanya umutekano w’u Rwanda –Rutayisire Boniface

Nta shyaka na rimwe rya opposition  rikorera mu buhungiro  ryahungabanya umutekano w’u Rwanda –Rutayisire Boniface

Ubwanditsi 30 Jul 2018
Uko Gén. Prime Niyongabo, Agemura Ibiryo, Intwaro N’ibikoresho, N’uko Atanga Imiti Mu Nkambi Y’imyitozo Igamije Gutera U Rwanda.

Uko Gén. Prime Niyongabo, Agemura Ibiryo, Intwaro N’ibikoresho, N’uko Atanga Imiti Mu Nkambi Y’imyitozo Igamije Gutera U Rwanda.

Ubwanditsi 22 Jan 2019

4 Ibitekerezo

  1. niyogihozo
    July 30, 201811:43 am -

    Iri vangura rishingiye he kandi rigamije iki?

    Subiza
  2. MAOMBI jOHN
    July 30, 201812:10 pm -

    ARIKO NJYE SIMBUMVA, NONE SE MUBABAZWA NIKI NIMBA UGANDA IRI GUCUNGA UMUTEKANO

    WIGIHUGU CYABO UKANAFATA IBYITSO BYA KAGAME? MUSEVENI RERO ABAREKE MUMUVANGIRE

    NKUKO MWABIKOZE MURI KONGO? AKUMIRO NI AMAVUNJA NUKURI!!!! EREGA ARABAZI NIWE

    WABAREZE!!

    Subiza
  3. Shimon
    July 30, 20189:38 pm -

    Sinzi ibyanyu namwe. Uganda murayishakaho iki finaly?

    Subiza
  4. shelly
    August 8, 20189:48 am -

    Ni mutahe sha mureke ibyo guhunahuna mu gihugu cy’abandi!
    INDYANDYA IHIMWA N’INDYAMIRIZI

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urukiko rwa gisirikare rutegetse ko Bobi Wine arekurwa, yongera gutabwa muri yombi ageze ku muryango
INKURU NYAMUKURU

Urukiko rwa gisirikare rutegetse ko Bobi Wine arekurwa, yongera gutabwa muri yombi ageze ku muryango

Ubwanditsi 23 Aug 2018
Umugabo wafashwe asambanya inka yasobanuye icyamuteye gukora amahano
ITOHOZA

Umugabo wafashwe asambanya inka yasobanuye icyamuteye gukora amahano

Ubwanditsi 16 Mar 2017
Abasirikare babiri ba FARDC bishwe n’inyeshyamba za FDLR
INKURU NYAMUKURU

Abasirikare babiri ba FARDC bishwe n’inyeshyamba za FDLR

Ubwanditsi 23 Jan 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru