Kamuzinzi Eric wo mu Karere ka Rusizi mu myaka itatu ishize nibwo yabonye agafoto yafotowe n’ umuntu atazi ari mu Nkambi ya Nyarushishi kamwibutsa amateka atazibagirwa mu buzima.
Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Kamuzinzi Eric yari mu mbaga y’Abatutsi bari muri stade Kamarampaka (Ubu yitwa stade Rusizi) aho bamaze hafi ukwezi kose.
Yinjiyemo ari kumwe n’umuryango we wose urimo se na nyina n’abandi bavandimwe be batanu. Bamaze kugeramo babayeho ubuzima bukomeye cyane.
Mukiganiro yahaye kt ,agira ati “Twabonaga bwije bugacya gusa, nta cyo kurya, kuryama nta byo hakaniyongeraho ko twabaga tutazi niba turamuka.”
Avuga ko yiboneraga uburyo abicanyi bazanaga lisite bakoresheje indangururamajwi bagasoma amazina y’abo bashaka bakabasohora bakajya kubicira ahitwa mu Gatandara.
Se wari umwalimu muri icyo gihe bakaba na we ari ko bamujyanye maze uba umunsi we wa nyuma wo kureba izuba.
Ati “Twari duhagararanye, baza gusoma amazina na we basomamo irye baba baramujyanye, ntitwongeye kumubona.”
Ku myaka 13 y’amavuko, Kamuzinzi wari mukuru mu bana b’iwabo yagumanye na barumuna be 5 na nyina ubabyara bakomeza guhangayikira muri iyi stade n’abandi bahigwaga, kugera tariki ya 16 Kamena 94, ubwo batwarwaga mu Nkambi ya Nyarushishi.
Byiswe ko ari ukubahungisha nyamara inyuma yabyo hari hihishe umugambi wo kujya kubicira kure y’umujyi. Buri munsi aha Nyarushishi ni ko hagezwaga abantu bavuye imihanda yose. Aho buri tsinda ryerekwaga ko ari ho rizaba, ryahitaga izina bakurikije uko bagiye bahagera.
Yagize ati “Aho nabaga hitwaga muri Stade ya Mbere, abaje ku nshuro ya kabiri bavuye muri stade hakitwa stade ya kabiri gutyo gutyo. Inkambi yose ikaba yararindwaga n’abajandarume bayobowe na Coloneli witwaga Bavugamenshi.”
Ubuzima bwarakomeje muri iyi Nkambi yarimo abantu barenga ibihumbi 10. Ariko Kamuzinzi avuga ko atazibagirwa ubuzima babayemo aho yahoraga yibaza iby’ejo hazaza bikamurenga n’ubwo yari akiri mu myaka yo hasi.
Avuga ko mu mezi bahamaze, interahamwe zatwikaga bamwe mu bantu zafatiraga hakurya bagiye gushaka inkwi. Icyakora ngo ntazibagirwa na none uwo yise Padiri Oscar n’umuryango utabara imbabare Croix Rouge babagaburiraga, bakabavura bakanabaha inkwi.
Iyi nkuru ya kt , ivuga ko umunsi umwe, yambaye agakabutura gato konyine yagiraga n’agakoti ko mu bwoko bwa Jaketi yarengeje ku gapira korohereye imbere, yicaye yitegereza utuzu tw’inkambi babagamo, byaje kumenyekana nyuma ko hari uwamufotoye ariko ntiyahise abimenya ubwo.
Ati “Nafotowe n’umuntu ntazi ndetse n’igihe nafotorewe ntacyo nzi. Icyo nibuka ni uko aho hakundaga kugenda abantu benshi barimo n’abanyamakuru.”
Uko agaragara kuri iyi foto, avuga ko ariko buri gihe babaga bameze bategereje ko hari uwaza kubatabara cyangwa kubakura muri ubwo buzima. Imodoka yose bumvaga birukaga bajya kureba ko ari uje kubatabara.
Abafaransa baje kuhabasanga barahaba bavuga ko baje kubarinda, ariko mbere y’uko abo bahagera interahamwe zigeze kuza zigota inkambi kugira ngo Abafaransa bazasange zabatsembye. Gusa ngo amakuru bamenye ni uko icyo gihe zaje guhagarikwa na wa mu koloneri Bavugamenshi wari uyoboye abari barinze iyi nkambi avuga ko ngo bakererewe kubica, ubwo uwo munsi baba bararusimbutse.
Abafaransa bahageze mu kwezi kwa 6. Ariko na bo ngo nta gakiza bari bazanye kuko ngo bakoraga ibisa no korohereza interahamwe kubona abantu.
Ati “Cyane cyane ababaga basohotse mu nkambi bagiye nko gushaka udukwi, Abafaransa bitwazaga ko barenze urubibi, amahirwe ariko nta musirikari wigeze
yinjira mu nkambi.”
Inkotanyi zageze mu nkambi ya Nyarushishi mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga 1994 ni ko kurokokana n’abavandimwe be n’umubyeyi wabo bakurwa muri iyo nkambi mu kwezi kwa cyenda.
Tugarutse kuri ya foto igaragaza ubuzima bugoye Kamuzinzi yabagamo mu nkambi, kimwe n’abandi bacikacumu bose barokowe n’ingabo zari iza RPF-Inkotanyi , Kamuzinzi avuga ko aka gafoto ke yaje ku kavumbura mu mwaka wa 2015 ayikuye kuri Google.
Utwenda yambaye kuri iyo foto yibuka ko ari yo myenda yambaraga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye muri seminaire kuko Jenoside yabaye ari bwo yari agitangira ikaba ari na yo myenda yonyine yari afite muri iyi nkambi kuva mu kwezi kwa kane kugera muri Nzeri bahavuye.
Ati “Nkibona iyi foto byaranshimishije kuko yanyibukije amateka nkibuka ko navuye kure.”
Kamuzinzi yaje kujya kwiga, maze arangiza kaminuza mu mwaka wa 2005, ubu ni umugabo wubatse, afite umugore n’umwana umwe yishimira ubuzima abayeho abukesha Leta iyobowe na Perezida Kagame, akaba ari umukozi w’umurenge wa Nkanka i Rusizi ushinzwe Imibereho myiza.
Aka gafoto yafotowe muri Jenoside avuga ko ari ifoto y’amateka ye. Yemeza ko n’ubwo ari amateka asharira ariko ko atamubujije kuba uwo ari we ubu kandi afite icyizere cy’ahazaza.
Ariko icyo ashyira imbere cyane ni ukubana n’abantu bose amahoro kuko ngo kuri we ubuzima ni ishuri.
Iyo wumvise aya mateka wibaza Abacikacumu batazi aho bavuye ndetse n’uwabakijije, bakava ibizimu bakajya ibuntu. Wibaza uwiyita ko yacitse ku icumu, ariko akaba yarahisemo inzira yo kwifatanya n’abamwiciye gusenya ibyagezweho no kugaruka gutsemba n’abasigaye. Yaba Ben Rutabana n’umuryango we wa Rwigara n’abo binzaduka nka Nsabimana Calixte wiyise Sankara, wigamba ko yateye igihugu afatanyije n’abicanyi, Nsankara n’ubwo avuga ko yacitse ku icumu akaba ashinja ubwicanyi Inkotanyi zamurokoye , yibuke ko nyina nase bari barwaye amavunja aho bari mu kigundu k’insina I Gacu ka Nyanza, bahashyizwe n’Interahamwe arikumwe nazo kandi zabahoraga icyo baricyo [ abyibuke ]. Yibuke ko kuba ariho abikesha uwafashe umuheto akiyemeza kubohora iki igihugu [ Paul Kagame ] .
Sankara n’undi wese wacitse ku icumu, wahisemo kwifatanya n’aba bantu ngo ni FLN b’abicanyi ukajya mu bitero , akaba urimo kurya ibisahurano, ntaho ataniye naza nterahamwe zo muri 94. Kurya ibisahurano wakuye mu baturage [ Nyabimata ] ukabambura ihene zabo n’udushyimbo twabo ukajyana n’aba bantu mu ishyamba, urarya umuvumo. Urarya amagufa ya bene wanyu ari mu nzibutso hirya no hino mu gihugu. Urya Nyarubuye, Gisozi, Bisesero, n’ahandi…
Ndagaya n’abandi bacikacumu nka Miheto, bagifite ibitekerezo bipfuye birirwa bandika kuri za facebook, uyu Ndolimana Tatien wiyita Miheto yabaye muri PSD aza no kuba DG wa Ocir the, ni umukwe wa mwarimu Karangwa [ wari imfura] , akaba na musanzire wa Major Micombero [ RNC ], Miheto kandi ni mubyara wa Mitali Kabanda Protain, ari nawe wamucikishije Addis abeba muri Ethiopia , nyuma y’iminsi mike havuzwe inyerezwa ry’umutungo w’ishyaka PL, hagakekwa ko Protais Mitali wariyoboraga yabigizemo uruhare, akaza guhungira i Burayi. Miheto ni we wamucumbikiye bwambwere i Burayi, nyuma yo guhungana asaga miliyoni 50, za PL. n’ubu Mitali, akaba agihigwa bukware na interpol.
Miheto yiyita impunzi mu Bubiligi, ariko yavuye mu Rwanda ahunze amadeni, asiga akabari ke n’ama lodge i Nyamirambo, arambika inda kumuyaga ubu yiyise umusesenguzi [Analyste] ukomeye ndetse yigira n’ umuvugizi w’abacitse ku icumu kuri facebook. Ariko iyo usomye ibyo yandika kuri izo social media nka facebook wibaza uti : ” Aba nibo bacika cumu igihugu cyasigaranye , akawa mugani ngo “abagabo barapfuye hasigara …’.umuntu w’umusaza nka Ndolimana na mubyara we Mitali, ngabo abacitse ku icumu igihugu cyasigaranye ,bagifite imyitarire igayitse n’ibitekerezo bipfuye . Umuntu yakwibaza ati : Ese abo babyaye bazabaraga uruhe Rwanda ?
Undi mucikacumu wataye umurongo ngaya ni Muzima Philbert, uvuka mu cyahoze ari Kibayi mu ntara y’amajyepfo akaba atuye muri Canada, aho yagiye agiye kwivuza ibikomere yasigiwe na Jenoside , ariko akaba yirirwa avuga ubusa kuri za facebook no kurubuga rwabo bise IbukaL, ruriho n’abandi bacikacumu benshi nka Masozera, bahurizaho ibitekerezo bisa neza neza n’iby’abahezanguni bahekuye uru Rwanda.
Uyu Muzima Philibert warokotse imihoro y’abarundi, akaba agendana igikomere kinini ku gakanu cy’umuhoro yatemwe n’interahamwe z’i Kibayi mu Kabuga iza Makwaza ,no mu Mukindo zari mu gitero zarikumwe n’abarundi zikamutemera mu rufunzo rw’Akanyaru yambuka ahungira mu Burundi. Akaza kurokoka ubwo abandi bahasize ubuzima, ariko benshi basoma ibitekerezo bye muri iki gihe bakeka ko icyo gikomere cyo mu mutwe cyaba aricyo kimutera ibisazi byo guharabika ubuyobozi bwiza buriho n’ingabo za RPF za mubohoye. Aho kugirango ibyo bikomere yasigiwe na Jenoside bimutere ishema no guharanira ejo heza, atanga umuganda wubaka igihugu ise na nyina bameneyeho amaraso yabaye igitambo.
Gushimira
Ndashimara Umucikacumu Depite Mbanda Jean waje mu Rwanda muri 2017, aje kwiyamamariza kuyobora iki gihugu yareba uko cyateye imbere akisubiraho , agahitamo gushyigikira Paul Kagame warwubatse arukuye kuri zero.
Jean Mbanda ni umugabo w’imyaka 65 y’amavuko, mu Rwanda azwi ho kuba yarabaye umudepite igihe kinini.
Mbanda kuva mu 2007 yajya muri Canada kubana n’umuryango we, avuga ko yagiye asura u Rwanda inshuro nyinshi ariko ubwo yagarukaga mu gihugu mbere gato y’icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, yafashe ibitabo bitatu arabisoma bimuha ishusho ya nyayo y’icyo agomba gukora.
Muri ibyo bitabo ngo harimo icy’amahame shingiro ya PSD yakozeho ubwo iri shyaka yaryinjiragamo mu myaka ya 1990, harimo kandi ikijyanye na gahunda za leta z’imyaka irindwi [ 2010-2017] ndetse n’ikindi kirimo imyitwarire iranga umunyapolitiki.
By’umwihariko igitabo kivuga ku migabo n’imigambi ya gahunda za leta, ngo cyamweretse ishusho n’intambwe u Rwanda rumaze gutera kugeza ubwo yasanze gahunda yari agiye kugenderaho yiyamamaza zihari n’izitarakorwa ziri mu mihigo.
Yagize ati “ Abantu turanenga. Mu Kinyarwanda baravuga ngo kunegura biranoga ariko kugena bikaguma.
Biroroshye kuvuga ngo wambaye karuvati itajyanye n’ikote ariko wowe mpitiramo tuze kureba ko bihura. Ngo ririya rangi ry’inzu iyo usiga irindi, oya, yubake ushyireho irangi turebe ko rizaruta iri. Ubwo nifashishije utwo dutabo twombi, cyane ako ka porogaramu za leta, ‘ narumiwe’ . Burya twicara hanze tukavuga, tukavuga ibyo twishakiye tukareba rya cebe ry’inka ntiturebe ibyiza byayo na litiro ikamwa.”
“Narebye ibikorwa by’imihigo, kuko hari imihigo irimo gukorwa ubu igomba kurangirana na 2017, ndeba ubushake n’imihagurukire y’inzego zose. Ni ikintu cy’igitangaza. Urumva niba nshaka ko tugarura umuco muri politiki ushingiye ku bintu bitatu; imihigo, kubaha abakuru no kubanza abato, abashyitsi n’abatishoboye. Nasanze ibyinshi biri gukorwa ndetse hari n’ibyakozwe neza. Harabura gato, ako nirwo ruhare rwanjye.”
Uyu mugabo yakomeje atangaza ko yanze kwiyamamaza ngo hato natsindwa azavuge ko ashyigikiye uwatsinze, kimwe no kwanga kujya mu gatebo k’abiyamamaza bafite politiki zidahamye nko ‘kubaka urukuta’ bityo yanzura “ndahagaritse ibintu byose bya politiki, nanjye ngiye gushyigikira iyi leta n’umutware wayo kugira ngo bazasoze inshingano biyemeje mu mahoro kuko nicyo twese duharanira.”
Mu gusoza twibutsa ko wowe wacitse ku icumu ukwiye kwigira kuri Mbanda Jean no kuzirikana aho wavuye, ko wavuye mu rupfu, ukajya ibintu ko kandi ntacyo warushaga abagiye baharanira igihugu kiza nk’iki turimo. Ko ntabundi buyobozi bwiza uzongera kubona bukwifuriza ibyiza nk’ubwo ufite burangajwe imbere na Perezida Kagame.
Iki ni igitekerezo cy’umusomyi wacu wacitse ku ucumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
KATSIBWENENE
”abagabo barapfuye hasigara …’.umuntu w’umusaza nka Ndolimana na mubyara we Mitali, ngabo abacitse ku icumu igihugu cyasigaranye ,bagifite imyitarire igayitse n’ibitekerezo bipfuye .” Ariko nibarize, iyo rushyashya yandika ibi iba yabuze ibyo yandika?!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!! Ese ko Abacikacumu turi bake tubategeje ikihe kibazo?
Abo mwashwanye nabo mufite ibyo mwapfuye, iyo utangiye kubarebera mu mateka yabo ukabaha nicyiciro cyangwa classe sociale runaka bivuze ko utangiye kwikoma ABACITSE KW’ICUMU. ntawe bahagarariye ariko kandi kubaho kwacu tubikesha IMANA YO MWIJURU uwibeshya ko ariwe tubikesha rwose uwo yibagirwe kuko nawe icyo gihe ntabwo yarafite urukingo kuko nawe hari abo bari kumwe bapfuye.
KATSIBWENENE
Ikikwereka kwikoma igikundi cy’abantu ni iki: kuki umusomyi wandika ibi ativuga????????????
Emmy
Nubundi ngo ushize impumu yibagirwa icyamwirukanaga kandi ngo icyibagirana vuba ninzara nubugumba abamaze kurengwa no kutibuka nababwira iki ariko abanyarwanda b’intore turahari kandi twiteguye guharanira amahoro nubumwe bwabanyarwanda
KAGAME Paul oyeeeee turagushyigikiye.
Ikibasumba
Nararokotse ariko ndagirango nkubwire ko atari FPR yandokoye. Imana yo mw’ijuru yonyine niyo nemera.