• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Rugema yarekuwe na Police ya Norvege none atangiye kubwejagura

Rugema yarekuwe na Police ya Norvege none atangiye kubwejagura

Ubwanditsi 13 Jun 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Kayumba Rugema  wari umaze iminsi mu maboko ya Police ya Norvege  yarekuwe nyuma yo guhatwa ibibazo birebana n’inyandiko mpimbano yari akurikiranweho.

Mu minsi ishize nibwo Rugema Kayumba yatawe muri yombi agerageza gusohoka mu gihugu cya Norvege ajya mu Bubiligi mu myigaragambyo yo kwamagana Perezida Kagame.

Rugema yanditse kuri facebook ye ati : To all my friends and foes I have been silent but never have I been in jail. I have alot of work that is why I have not even been answering many of you in my in box. Love. ” ati : Ku nshuti zanjye zose n’abanzi banjye, nari nicecekeye, ariko si nari mfunzwe. Mfite akazi kenshi, akaba ariyompamvu ntajyaga nsubiza ibibazo byanyu”.

Amakuru  avuga ko Rugema Kayumba, yambuwe ibyangombwa byose  agendana ategekwa kutarenga imbibi z’igihugu acumbikiwemo cya Norvege, dore ko  yafatanywe ibyangombwa by’ibihimbano by’Abanyekongo agerageza gusohoka muri icyo gihugu, bivugwa ko Rugema Kayumba  yafashwe yihinduye  umukongomani  usanzwe uba muri Norvege mu mazina ya Assumani  Bin Ramazani  wavukiye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu Karere ka Karehe , wavutse kuwa 16 Nyakanga 1982,  maze kuri  icyo cyangombwa  hakagaragaraho ifoto ya Rugema Kayumba w’impunzi y’umunyarwanda.

Rugema Kayumba  yafatiwe kumupaka agerageza gusohoka muri icyo gihugu  mugihe  yari asanzwe ari gukorwaho iperereza  kubyaha bigendanye no gushimuta abantu  Kampala no kwinjiza urubyiruko mu mitwe y’inyeshyamba nabyo  ashinjwaga  gukoreraga I Kampala muri Uganda.

Ni nyuma yaho ku wa 11 Ukuboza 2017,  ku mupaka wa Uganda na Tanzania, batangiriye ndetse bata muri yombi itsinda ry’ urubyiruko rw’ impunzi z’abanyarwanda zari zerekeje mu myitozo y’umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda[ RNC ], mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uru urubyiruko  rugera kuri 45 rwatawe muri yombi  rwabaga mu nkambi y’ impunzi ya Nyakivale  rwigishijwe amatwara ya RNC  rufatwa rujyanywe kwitoza gisirikare mu misozi miremirere ya Minembwe mu gace Itombwe  mu Burasirazuba bwa Congo-Kinshasa.

RNC yizezaga ababyeyi ko abana bagiye koherezwa muri Irak

Ababyeyi baba bana baje kwandikira ambasade ya Norvege muri uganda batabaza ku bana babo bafungiwe kugeza ubu muri Mbarara, uku gutabaza kubaye mu gihe  ushinzwe ubukangurambaga muri RNC, Kayumba Rugema wakomeje avugwaho ibi bikorwa  yahoraga  yumvisha ababyeyi bafite abana mu nkambi ya Nyakivale ko abana babo bagiye gutozwa kugirango boherezwe  muri Irak mu mirimo y’ umutekano nk’ uko bisanzwe bifasha urubyiruko rwinshi rudafite akazi muri Uganda.

N’ ubwo Rugema Kayumba yaje kwirukanwa Kampala ni inzego zishinzwe umutekano nyuma y’ibiganiro Perezida Kagame yagiranye na mugenzi we wa Uganda, Rugema  yizezaga ababyeyi ko abana babo bagiye kubona amahirwe yo kujya gukorera amafaranga menshi muri Irak si uko byagenze kuko benshi muri bo baje gutabwa muri yombi na polisi ya Uganda ku mupaka wa Uganda na Tanzania mu gace ka  Kikagati , ubwo bageragezaga kwambuka kugirango binjire muri Tanzania banyure i Burundi maze bambuke mu  Majyepfo ya Kivu aho i Minembwe aho bitoreza.

Ni muri uru rwego ababyeyi bafite abana bajyanywe muri RNC  bagafatwa n’ inzego z’ umutekano bandikiye ibaruwa ifunguye ambasade ya Norvege muri Uganda bayisaba ko abana babo baherutse gufatwa  barekurwa nk’ uko tubikesha Site ya diaspora nyarwanda.

Aba babyeyi ndetse  bafite abana bafashwe bajyanywe mu myitozo y’ igisirikare cya RNC barasaba ko Rugema Kayumba aho aherereye hose  ko yagezwa  imbere y’ ubugenzacyaha akabazwa aho yajyanaga abana babo bityo bakarekurwa.

Rugema wa RNC ashobora kwamburwa  ubuhungiro muri Norvege

Kuba uyu Rugema Kayumba  akomeje gufatanwa inyandiko mpimbano mu gihugu cya muhaye ubuhungiro no kuba  ufitanye isano na Gen. Kayumba Nyamwasa  washinze RNC, umutwe w’iterabwoba  waje gukorera muri Uganda ubu ukaba ugeze muri Congo.  Kuba Rugema Kayumba ukomeje ibikorwa by’ubukangurambaga muri uyu mutwe agafatwa ajya Congo anyuze mu Bubiligi mu myigaragambyo nibyangombwa bya feke,  ibi bikorwa  byawe byose  bishobora ku kuviramo kwamburwa ubuhungiro ndetse ukaba wasubizwa mu gihugu cyawe cy’u Rwanda ku ngufu.

Niyo mpamvu kuba ababyeyi ba bana baritabaje ambasade ya Norevege  aricyo  gihugu cyonyine  cyaguhaye ubuhungiro nibyo bituma aba babyeyi basaba iki gihugu kugira uruhare mu kuvuganira abana babo kugirango barekurwe mu maguru mashya.

Gusa kuva na mbere hose Rugema Kayumba  wari ikivume uza gukorera muri Uganda wahoze ari umuhuzabikorwa wa RNC aho muri Norevege. Amakuru agera kuri  twe  yemeza kandi ko Rugema Kayumba waje gukorera muri Uganda ku butumire bwa nyokorume  Gen.Kayumba Nyamwasa ubarizwa muri Afurika y’ Epfo.

Mu bikorwa  byawe ushinzwe by’ ubukangurambaga no kwinjiza urubyiruko rw’ abanyarwanda muri RNC, Rugema Kayumba uyu ni umuvumo kuri wowe n’umuryango wawe wataye Kampala, umugore wawe ucuruza ibitoki kugirango arere abo mwabyaranye wowe wirarwa uyerera  inyuma ya nyokorume n’ubu ucumbikiwe na mushikiwe wabaye ikivume imbere y’Imana n’abanyarwanda bose. Wibuke ko  wavuye muri  Uganda ufatanyije na bamwe mu bayobozi bakuru b’ urwego rukuru rw’ iperereza rya gisirikare cya Uganda (CMI) gushimuta abasaza  bene wanyu ubakorera iyica rubozo, ibi bikorwa  byawe bya kinyamanswa nibyo bikubungamo ntamahoro uzagira.

 

2018-06-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Inama nyirizina ya OIF yatangiye  kuri uyu wa Kane

Inama nyirizina ya OIF yatangiye kuri uyu wa Kane

Ubwanditsi 11 Oct 2018
FDLR yikomye umunyamakuru Marie-France Cros wa La Libre Belgique

FDLR yikomye umunyamakuru Marie-France Cros wa La Libre Belgique

Ubwanditsi 22 May 2018
Impinduka mu nzego nkuru za Gisilikare

Impinduka mu nzego nkuru za Gisilikare

Ubwanditsi 05 Oct 2018
Udushya mutamenye mu ruzinduko rwa Perezida Tshisekedi mu Bwongereza, abasirikari babiri bamurinda baracyafungiwe muri icyo gihugu

Udushya mutamenye mu ruzinduko rwa Perezida Tshisekedi mu Bwongereza, abasirikari babiri bamurinda baracyafungiwe muri icyo gihugu

Ubwanditsi 21 Oct 2022

2 Ibitekerezo

  1. Intareyakanwa
    June 13, 201811:25 am -

    Ko mbona iki kinyamakuru sigaye ucyandikanamo ikinyabupfura gike wana?

    Ntimukagaragaze amarangamutima yanyu mu isura itabubahisha kuko bituma nuwakekaga ko ibintu ariko bitari ahita abona ko ahubwo ariko biri.

    Ndabona kiri kugenda gifata isura nk’iya za rutwitsi ku buryo bishobora kuzadukoraho umunsi umwe pe!

    Ndi inkotanyi itajegajega cg ngo ijegajezwe n’umuyaga,ya yindi idatinya ijini cg umujura, isasu iryumva nk’umubu utambutse.!

    Subiza
  2. Yayeli G.
    June 13, 20185:58 pm -

    Yemwe ga kabameranye..mbega kubura ubunyamwuga!! Ubu koko ni Rugema ubavugisha amagambo nyandagazi?? Mwakwiyubashye?

    KUBWEJAGURA? Ko ndeba buri wese asigaye abatera ubwoba se ? Ah wa mugani ntimubufite??

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Minisitiri Mushikiwabo yerekeje muri Arménie ahazafatirwa umwanzuro ku hazaza ha OIF
ITOHOZA

Minisitiri Mushikiwabo yerekeje muri Arménie ahazafatirwa umwanzuro ku hazaza ha OIF

Ubwanditsi 22 Aug 2018
Uganda: Abasirikare 2 ba UPDF bakorewe iyicarubozo ku munsi w’umurimo
Mu Rwanda

Uganda: Abasirikare 2 ba UPDF bakorewe iyicarubozo ku munsi w’umurimo

Ubwanditsi 05 May 2017
Diane Rwigara  yaretse NEC ko afite ‘ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ‘ ngo  akaba yifuza kuyobora u Rwanda
Mu Rwanda

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ‘ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ‘ ngo akaba yifuza kuyobora u Rwanda

Ubwanditsi 22 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru