Guhigwa kw’Abanyarwanda mu gihugu cya Uganda kwatangiye mu mwaka ushize ngo kwafashe indi ntera, aho inzego z’ubutasi za Uganda, nka CMI na ISO, kuri ubu ngo zibasiye abantu bigeze kwambara umwambaro w’igisirikare n’igipolisi by’u Rwanda cyangwa undi muntu wese wakoranye nabyo bashinjwa kunekera u Rwanda.
Biravugwa ko kuwa 23 Nyakanga ahagana saa 4:00 z’umugoroba, ku mupaka wa Gatuna, Lt Charlie Mugabi, ukorera urwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu, ISO, akaba azwi ku izina ry’akazi rya BISO, bisobanuye mu Cyongereza (Border Internal Security Organ), aherekejwe na Mark Paul, ukorera Urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare, CMI, ukorera ku mupaka, bataye muri yombi uwitwa Smith Oswald Ndabarasa, Umunyarwanda ushinzwe amatike mu kigo gitwara abagenzi cya Trinity Bus Company.
Uyu Mugabi wahise uhinduka mu kanya gato agatangira kubwira nabi uyu Munyarwanda, ngo yari asanzwe aziranye nawe ndetse ari nk’inshuti. Kuri uyu munsi akaba yaramubwiye mu Kigande ati: “Mwe mulowoza tubela wano nga tutude tetulina milimu jjakukola?” , ugenekereje mu Kinyarwanda ni nko kugira ati: “Mutekereza ko turi hano ntacyo turimo gukora?”
Ndabarasa ngo akaba yaratunguwe n’uwo munabi w’ako kanya mu gihe we n’aba bakozi babiri b’inzego z’ubutasi bari baziranye neza ari inshuti mbere y’uwo munsi. Ndabarasa ati: “Ubusanzwe twabaga turi kumwe ku mupaka.”
Nubwo yabonaga ko ibintu bihindutse, atabwa muri yombi Ndabarasa yabajije ati: “Boss Nkoze iki?”
Biso ngo ntacyo yavuze ahubwo yahise ajyana Ndabarasa kuri station ya polisi yo ku mupaka aho yamushyize agategeka abapolisi kumufunga. Ndabarasa ngo yategereje ko haza umuntu akamubwira icyo azira cyangwa agakoreshwa inyandikomvugo araheba.
Nyuma y’amasaha nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga Virungapost ikomeza ivuga, haje uwitwa Swaibu, nawe ukorana na Ndabarasa mu by’amatike kuri Trinity muri Kabale, uyu akaba ari Umugande, abaza icyo mugenzi we yafatiwe, umupolisi amubwira ko ari BISO (Lt Charlie Mugabi) uri bufate umwanzuro ku kiri bube kuri Ndabarasa.
Nyuma y’umunsi umwe ngo ibintu byatangiye kujya ahagaragara. Biso na Mark Paul bahamagaje inama y’abakozi ba kompanyi za bus zitwara abagenzi ku mupaka wa Gatuna, maze abakozi bacibwamo ibice bibiri. Abanyarwanda babwiwe kujya ku ruhande rumwe, Abagande nabo bakajya ku rundi.
Abagande ngo bararekuwe, Abanyarwanda barasigara, nabo batandukanywa hakurikijwe ibigo bakorera kugirango bababaze batandukanye. Ibibazo byose ngo ngo byari ukumenya niba barabaye mu Gisirikare cy’u Rwanda (RDF), cyangwa mu Gipolisi cy’u Rwanda (RNP).
Ngo batanze passports zabo, amakarita y’akazi na numero za telephones, umwe mu bashinzwe umutekano atangira kwinjiza amakuru yabo muri mudasobwa. Hagati aho ngo abakozi ba CMI na ISO niko babakangaga bababwira ko bahawe amabwiriza yo kubajyana i Kampala kuko bafite amakuru ko ari intasi. Abashinzwe umutekano ngo bakaba barakomezaga gusubiramo kubajyana Mbuya, ku cyicaro cya CMI, ahantu Abanyarwanda benshi bafungiwe bakanakorerwa iyicarubozo mbere yo kujya kubajugunya ku mupaka wa Gatuna bakahakurwa n’Abayobozi b’u Rwanda.
Nyuma gato ngo Biso yagize atya aravuga ati: “Ntabwo tubajyana i Kampala ariko ntabwo tubashaka muri Uganda. Nabahaye amasaha abiri yo kuzinga ibyanyu mukambuka mu gihugu cyanyu. Ntabwo tubashaka hano.”
Ndabarasa kuri ubu aravuga ko adashobora gusubira muri Uganda agiye gushaka akandi kazi. Yagize ati: “Ubu sinshobora gusubirayo, nari mpamaze hafi imyaka 2 ..Abanyarwanda muri Uganda ntibisanzuye, Bafite ubwoba. Bazi ko nta n’umwe muri bo utekanye.”
Ndabarasa akomeza avuga ko azi ko bari bamuhisemo ngo bamufunge mu rwego rwo guha ubutumwa abandi. Ati: “Ninjye wari wegereye cyane abantu bantaye muri yombi. Impamvu ari njye bahindukiriye byashakaga kwerekana ko n’abasigaye badashobora kumva batekanye.”
Kuri ubu muri Uganda ngo haba hari Abanyarwanda beza n’Abanyarwanda babi
Nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga, ngo byaba atari byo gutekereza ko Abanyarwanda bose muri Uganda badatekanye. Ngo abo mu ishyaka RNC bari mu bantu barinzwe neza mu baturage bose muri Uganda ku buryo hari n’Abagande barota gusa uko babayeho.
Igitangaje, ngo abo Banyarwanda bafashwe nk’ibyana by’ingagi muri Uganda ni bamwe mu bahoze mu gisirikare cya RDF nka Cpl. Rugema Kayumba, ushinzwe ubukangurambaga muri RNC, Cpl. Abdul Karim Mulindwa uzwi nka Mukombozi, ushinzwe gushaka abarwanyi, Sgt Claude Ndatinya, nawe ujya ushaka abarwanyi akaba n’ushinzwe gucunga business za Tribert Rujugiro, umuterankunga ukomeye wa RNC, aba bakaba bakorana bya hafi na Dr Sam Ruvuma na Pasitoro Deo Nyirigira w’urusengero AGAPE, ngo usanga barinzwe bikomeye na CMI.
Nubwo ibi byose biba, ngo bus nyinshi zitwara abagenzi Kampala-Kigali ni iz’Abagande kandi zikoresha Abagande, ariko nta na rimwe inzego z’umutekano z’u Rwanda cyangwa abashinzwe abinjira n’abasohoka barabaza umwe muri bo niba yarabaye mu Gisirikare cya Uganda (UPDF). Ngo bishimira uburenganzira n’ubwisanzure nk’iby’Abanyarwanda cyangwa undi muturage, kandi bajya mu bikorwa byabo bya buri munsi hirya no hino mu gihugu nta mbogamizi cyangwa ngo hagire ikindi kitambika mu nzira yabo.
Uganda ikaba ishinjwa gufasha abahoze mu gisirikare n’igipolisi by’u Rwanda bigometse ku butegetsi, yarangiza igahohotera abagaragara nk’abashyigikiye guverinoma iriho, bahita bafatwa nk’intasi nk’uko byongeye kugaragara mu guhohotera Abanyarwanda muri Uganda badashaka gushyigikira abarwanya ubutegetsi.