Urujijo ni rwose ku hazaza ha Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila, mu gihe hasigaye iminsi itatu ngo igihe cyo gutanga kandidatire ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu kirangire.
Kugeza tariki ya 8 Kanama, Kabila w’imyaka 47 agomba gutangaza uwo ishyaka rye rizatanga uzamusimbura ku buyobozi cyangwa niba aziyamamariza indi manda mu matora azaba tariki 23 Ukuboza uyu mwaka nubwo atabyemerewe n’Itegeko Nshinga.
Abayoboke ba Kiliziya Gatolika biyemeje kumara iminsi itatu bigaragambya guhera tariki 12 Kanama Kabila naramuka yongeye kwiyamamaza.
Nta na kimwe Kabila aratangaza ku hazaza he muri politiki ya Congo kuko no mu ruzinduko rw’iminsi ibiri aherutse kugirira muri Angola ntacyo yabivuzeho.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Manuel Augusto, yavuze ko Kabila yijeje Perezida Joao Lourenço ko amatora azakorwa mu mucyo kandi ko yasabwe kubahiriza Itegeko Nshinga.
Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, Lambert Mende, yavuze ko Kabila yasabye impuzamashyaka FCC (Front Commun pour le Congo) kumuha amazina ane y’abashobora kuba abakandida, agatoranyamo umwe.
Umwe mu mu bazi neza politiki ya Congo yabwiye Jeune Afrique dukesha iyi nkuru ko abashyigikiye Kabila batifuza ko ava ku butegetsi.
Uyu muntu yavuze ko abari kumwe na Kabila mu mpuzamashyaka bamubwira bati “Uwo twifuza mbere na mbere ni mwe, uwa kabiri ni njye, uwa gatatu ni Aubin Minaku (uyoboye Inteko Ishinga Amategeko) kuko ari we munyamabanga mukuru w’ishyaka iri ku butegetsi.”
Kabila yakwiyamamaza cyangwa agashyiraho umusimbura, azahangana n’abatavuga rumwe na Leta bakomeye barimo Jean Pierre Bemba uherutse kurekurwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) ndetse na Moïse Katumbi wahoze ari Guverineri w’Intara ya Katanga.
Katumbi umaze iminsi mu buhungiro yatewe ubwoba ko niyinjira muri Congo azahita atabwa muri yombi. Uyu mugabo yatangaje ko kuwa Gatanu w’iki cyumweru yangiwe kwinjira mu gihugu cye ku mupaka ugihuza na Zambia.
Nubwo kandidatire zabo zatangwa, hari impungenge z’ukwemerwa kwazo, byose bikazamenyekana tariki 19 Kanama ubwo hazaba hatangazwa by’agateganyo abemerewe kwiyamamaza ndetse na 19 Nzeli ubwo hazaba hatangazwa urutonde ntakuka.