Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth), Dr. Nabeel Goheer, yagendereye u Rwanda mu gihe rwitegura kwakira mu 2020 inama y’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango.
U Rwanda rwatoranyijwe kuzakira iyi nama ya 20 ubwo muri Mata 2018 abakuru b’ibihugu bya Commonwealth bari mu nama mu Ngoro y’Umwamikazi w’u Bwongereza, Buckingham Palace.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yatangarije kuri Twitter ko Dr. Nabeel Goheer yakiriwe ku wa 6 Kanama 2018 n’Umunyamabanga wa Leta muri iyi minisiteri, Amb. Nduhungirehe Olivier, baganira ku “ku myiteguro y’Inama y’Abakuru b’Ibihugu bihurira muri Commonwealth yo mu 2020”.
Dr. Nabeel Goheer yungirije Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland.
U Rwanda ruri mu yiteguro y’iyo nama ikomeye ndetse n’imirimo y’iyubakwa ry’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera iri kwihutishwa kugira ngo abazayitabira bazagikoreshe.
U Rwanda rugiye kwakira iyi nama ikomeye ya Commonwealth nyuma y’igihe gito rwinjiyemo mu 2009. Iyi nama yitezwemo abakuru b’ibihugu benshi kuko uyu muryango uhuza ibihugu 53.
U Rwanda ni rwo rwasabye kwakira iyi nama nk’uko byagaragaye mu myanzuro y’inama iheruka yabereye mu Bwongereza, wavugaga ko “Abakuru ba za Guverinoma bakiriye kandi bemera icyifuzo cya Perezida w’u Rwanda, cyo kwakira inama itaha mu 2020.”
U Rwanda rwizewe ku mutekano rumaze kumenyera gutegura inama zikomeye kandi zikagenda neza, by’umwihariko nyuma yo gutahwa kwa Kigali Convention Centre muri Nyakanga 2016. Muri uyu mwaka wa 2018, hakiriwe iy’abakuru b’ibihugu by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yasinyiwemo amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika, AfCFTA.