Abafana ba Arsenal mu mpande zose z’Isi, kuri iki Cyumweru wabaye umunsi udasanzwe ubwo bongeraga kubona mu kibuga ikipe bihebeye, gusa biba akarusho ku Banyarwanda kuko gufungura uyu mwaka wa shampiyona y’u Bwongereza byanatangije ku mugaragaro ubufatanye bw’iyo kipe na ‘Visit Rwanda’ nk’umuterankunga.
Ibyapa bimenyekanisha u Rwanda byari ku kibuga, ndetse imbere muri stade abafana beretswe byinshi ku Rwanda binyuze mu mashusho yanyujijwe kuri televiziyo za rutura ziri imbere muri Emirates Stadium.
Ni umukino witabiriwe n’abakunzi ba Arsenal benshi kuko uretse Abongereza n’abavuye mu bindi bihugu, abaturutse mu rwa Gasabo bari babukereye n’icyizere cyinshi dore ko ikipe yabo muri iyi mpeshyi yiyubatse ikagura abakinnyi bashoboka n’umutoza mushya Unai Emery.
Arsenal FC ariko ntiyahiriwe kuko yatsinzwe na Manchester City ibitego 2-0, icya mbere gitsindwa na Raheem Sterling ku munota wa 14, icya kabiri gitsindwa na Bernardo Silva ku wa 64. Man City ntiyoroshye kuko yatwaye Premier League umwaka ushize n’uduhigo turimo ko yatsinze imikino 32 muri 38 igize umwaka wa shampiyona, igeza ku manota 100 n’ibitego 106.
Uyu ni wo mukino wa mbere Arsenal FC ikinnye muri Premier League idatozwa na Arsène Wenger mu myaka 22 ishize, ukaba n’uwa mbere mu myaka itatu izamara yambara imipira ku kuboko kw’ibumoso handitseho ‘Visit Rwanda’, mu kwereka amahanga u Rwanda nk’icyerekezo cya mbere mu bukerarugendo n’ishoramari mu nzego zose.
Itsinda rihagarariye Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB ryari muri Emirates Stadium, stade igezweho kuko yatashywe muri Nyakanga 2006, yakira abafana 59 867.
Mbere y’uyu mukino, Umuyobozi Ushinzwe Itumanaho muri RDB, Sanny Ntayombya, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko kuri Emirates Stadium kuba u Rwanda rwarateye inkunga Arsenal FC, byatumye abayobozi ba RDB batumirwa ndetse bakagenerwa ibyicaro byihariye.
Yagize ati “Turi hano nk’abafatanyabikorwa ba Arsenal, tukabafana ku mukino wa mbere wa shampiyona kandi twatumiwe n’ikipe, dufite n’imyanya yihariye yacu, hari n’abayobozi bacu batumiwe n’ikipe barimo Umuyobozi Mukuru Clare Akamanzi uza kuba yicaranye n’abayobozi bakomeye ba Arsenal mu gice cyagenewe abanyacyubahiro, aho abantu bahicara aba ari abantu ikipe yubashye. Kuba ikipe yaduhaye imyanya y’icyubahiro ni gihamya y’uko ubu bufatanye bwacu na Arsenal bwatangiye neza kandi twizera ko buzakomeza neza.”
Uyu mukino wanakurikiwe n’Abanyarwanda n’abafatanyabikorwa b’u Rwanda, abahagarariye abafana ba Arsenal mu rw’imisozi 1000 n’inshuti z’u Rwanda ndetse n’abantu bageza ba mukerarugendo mu Rwanda, bicaye mu gace bagenewe kiswe Visit Rwanda.
Si mu Bwongereza uyu mukino wakurikiwe gusa, kuko RDB yanateguye uburyo bwo kuwurebera kuri televiziyo za rutura muri Kigali Convention Center.
Ntayombya yakomeje agira ati “Ntabwo ari umukino wa Arsenal gusa ariko ni no kwishimira iterambere u Rwanda rugezeho muri iyi myaka ishize tuvuye mu bihe bibi. Ni ishema ry’abafana ba Arsenal ariko ni n’ishema ry’Abanyarwanda bose kubera ko igihugu cyabo kiri kurebwa cyane mu mahanga yose. Twiyibutse ko shampiyona y’u Bwongereza irebwa n’abantu bagera kuri miliyari ku munsi w’imikino.”
Muri ubu bufatanye bwa Visit Rwanda, biteganywa ko abakinnyi ba Arsenal mu makipe y’abagabo n’abagore bazasura u Rwanda ndetse abatoza bayo bakazakira amahugurwa agamije gushyigikira iterambere ry’umupira mu bagabo n’abagore mu Rwanda.
Titi
Nubwo twishimira aho tugeze ariko turacyari hasi mu mitwe kumva umuyobozi nkuriya yanyurwa no kwicarana n’abayobozi ba arsenal akabigira ninkuru. Ubundi se mu rwego rwe yumvaga yari kwicara hehe? Ahjyajyajya burya ukivamo ariko ntikikuvamo kabisa. Niwe munyacyubahiro kuko yashoye imari agomba kubahwa burya ntiyarabizi? Hahhaha “batwubashye kuko twicaranye n’abayobozi ba Arsenal” hahahaha. So sad umukoroni yaratwishe kweri kandi gukira biri kure niba n’abategetsi bo kuri uru rwego ariko babyumva
TITI
Aroko kuki mubaho munenga gusa ntimushima
Ukuli
Wowe Titi uligiki cyatuma unenga uku, bigaragaza ubwonko bwawe uko bungana.
Uzi turnover (chiffre d’affaires ) ya Arsenal ?
Uyu muyobozi wa RDB Uzi CV ye mbere yo kuvuga uti ukivamo ntikikuvamo ?
Wowe Uzi ko yigiye HARVARD ?
Uzi yibitseho degree zingahe za kaminuza ?
Abantu mbana nabo hano Europe usanga hali benshi batekereza nkawe kubera kubura esprit d’analyse nzima.
Gupinga ,Gupinga . Erega abanyarwanda barazwi. Abakurambere bati. Ubuze icyo atuka inka , aravuga ati murebe kiriya gicebe cyayo. …
Titi
Wowe ukuli,
Chiffre d’affaires ya Arsenal ntabwo iruta iyu Rwanda. Kandi umenye ko umuguzi arusha icyubahiro ugurisha. Ahubwo ni wowe uragaragaza nivea d’analyse iciriritse niba utekereza ko abo mubana I burayi aribo bakwiye kugira imitekerereze ihanitse. Uti abanyarwanda barazwi ngira ngo abo bazi ni abameze nkawe wowe muhorana niba ubiyereka nkuko nyine niko bazakumenya. Amahirwe yawe nuko mbona wowe wabwiyambuye utakiri we. Niba warahabuwe na budget ya arsenal ukumva ko ari honor kwicarana nabo ngewe mbibona bihabanye nawe ngewe nsanga Arsenal ariyo yubashywe kwakira umuyobozi wo kuri ruriya rwego Kandi yaranabigaragaje. Komeza wowe uhabuke nakubwiriki ariko kdi sinabiguhora nawe ntunzize uko mbyumva