Mu gihugu cya Uganda abashyigikiye Gen Kale Kayihura wahoze ari umukuru w’Igipolisi cya Uganda, batangiye amasengesho mu gihugu cyose yo kumusabira bavuga ko Imana yonyine ari yo yamukura mu buroko amazemo amezi abiri.
“Uyu munsi turi hano gusaba Imana ngo Kayihura arekurwe,” uyu ni umukuru wa njyanama y’Akarere ka Kisoro, Abel Bizimana ku Rusengero rw’Ibitaro bya Mulago mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, itariki 12 Kanama.
Uru rusengero rwakoze amasengesho adasanzwe yo gusabira Gen Kayihura watawe muri yombi n’igisirikare kimukuye ku ifamu ye iherereye Lyantonde akaba afungiye mu Kigo cya gisirikare cya Makindye.
Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig. Richard Karemire aherutse gutangaza ko ikibazo cya Kayihura kirimo kwitabwaho uko bikwiye n’igisirikare (UPDF), igihe nikigera kikazatangaza ibyo cyagezeho mu iperereza, gitange umwanzuro n’icyemezo.
Inshuti n’umuryango wa Gen Kayihura bo bavuga ko biyambaje Inteko ishinga amategeko, minisitiri Amelia Kyambadde ubwo yajyaga Kisoro, Minisitiri w’Intebe n’abandi benshi ariko nta cyahindutse.
Bizimana yongeyeho ko kuri ubu basaba Imana ko yaha perezida Museveni izindi ndorerwamo zo kureba Kayihura nk’inshuti nziza ya kera.
Komite ihuriweho ishinzwe iperereza iyobowe n’umuyobozi wa CIID, Grace Akullo, ngo iherutse kubaza Kayihura ku iyicwa rya AIGP Andrew Kaweesi wari umuvugizi w’Igipolisi cya Uganda nk’uko Chimpreports dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.
Nk’uko bamwe mu bitabiriye iri bazwa babitangaje, ngo Kayihura yagaragaje gutungurwa yumvise icyo kibazo kizamuwe yongera kubaza impamvu yari kwica Kaweesi cyangwa aho ahuriye n’urupfu rwe.
Mu rusengero kuri iki Cyumweru, abari bahateraniye basabwe gusabira ubuzima bwa Kayihura.
“Ndashaka gusaba buri wese gusabira Gen Kayihura,” uwo ni Bizimana wakomeje agira ati: “Aha ni ahantu ni ahantu h’amasengesho, ntabwo ari politiki ariko iteka dusabira abayobozi bacu n’abanyapolitiki. Turi gutangiza aya masengesho mu nsengero zose.”
Bizimana yakomeje avuga ko Eliya (Muri Bibiliya) yaciye mu bibazo byinshi ariko akaza kubivamo, akaba yizeye ko na Kayihura azava mu bibazo arimo. Ati: “Ndasaba Perezida kumenya ko hari amakimbirane mu bantu bawe. Ni ba mafia. Barashaka kurangiza abantu bamwe.”
Abashyigikiye Gen Kale Kayihura bari bambaye imipira yirabura iriho ifoto ya Kayihura. Umwe mu bo mu muryango we akaba yagize ati: “Natangije aya masengesho kandi nizeye ko Gen Kayihura agiye gufungurwa.”
Nyirasenge wa Kayihura yanenze Minisitiri w’Intebe, Ruhakana Rugunda, uherutse gutangaza ko abayobozi barimo kwita ku kibazo cya kayihura uko bikwiye.
Ati: “Uburyo Minisitiri w’Intebe yavuze mu nteko ntibwari ku bwacu. Ntiyigeze aduha icyizere na gito. Ubu Imana niyo cyizere yonyine.”
Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko bagerageje guhura na Perezida Museveni bikanga, bakaba basaba abanyamadini bose n’abizera mu gihugu cyose gusengera Gen. Kayihura.
Iki kinyamakuru mu gusoza iyi nkuru kikaba kivuga ko cyamenye ko Urwego rushinzwe Umutekano Imbere mu Gihugu (ISO), rwari rwasabye Perezida Museveni ukwezi kumwe ngo rupfundikire iperereza ku iyicwa rya AIGP Kaweesi, mbere yo gusaba kongerwa ibindi byumweru bibiri nabyo byarangiye mu byumweru bibiri bishize.