Mu gihe habura imyaka ibiri ngo amatora y’umukuru w’igihugu mu Burundi abe, haba mu mashyaka atavuga rumwe na Leta ndetse na CNDD/ FDD rifite ubutegetsi, ibikorwa byo gutekereza ku zayahatanira byaratangiye.
Mu ishyaka CNDD/ FDD ho ngo ibintu bikaba bitoroshye nk’uko ikinyamakuru UBM News kibitangaza, ngo aho kwishakamo uzasimbura Nkurunziza bitoroshye, bitewe n’ibihangange bishaka uyu mwanya.
Muri ibi bihangange bishishikajwe kuba byazasimbura Perezida Nkurunziza, abenshi basigaye bita Perezida wo mu gikoni kuko kuva Coup d’Etat yo kuwa 13 Gicurasi 2015, yapfuba Perezida Nkurunziza wari uvuye muri Tanzania, agahungira muri Uganda ari nayo yamufashije gusubira kubutegetsi, ntiyongeye gusohoka mu gihugu.
Uko Uganda yayoboye batayo idasanzwe yasubije Perezida Nkurunzi i Burundi yakorewe coup d’etat.
Ubwo igisa nka kudeta yari igiye gukorwa mu gihugu cy’uBurundi, Perezida Museveni wari hamwe na Perezida Nkurunziza w’uBurundi mu ndege ye ya Perezidansi yo mu bwoko bwa Gulf Stream, yahise ahamagaza bamwe mu bayobozi b’ingabo zidasanzwe barimo Brig Sabiti Mzee Mugyenyi, ubwo yari akiri mu buyobozi bw’ingabo , kuri ubu akaba yaragizwe Komiseri wungirije wa Polisi, gushyiraho batayo yazobereye mu bikorwa by’intambara, kuko bagombaga kujya i Burundi bajyanye Perezida Nkurunziza, bityo bakamusubiza ku ntebe nka Perezida.
Brig. Sabiti Mzee Mugyenyi wari ukuriye itsinda ry’Ingabo zasubije Perezida Nkurunziza kubutegetsi mu Burundi
Perezida Museveni akaba yarahaye Brig.Sabiiti , inshingano zo kubakurira nk’umwana we yizeye, amubwira ko agiye kujyana na Nkurunziza i Bujumbura akamusubiza ku ntebe nka Perezida. Aba basirikare baherekeje Nkurunziza, bari barashiririjwe n’intambara, barateguwe dore ko bamwe bari bagikubuka muri Somalia, mu gihe abandi batumijwe kuva mu itsinda ry’abakomando bazwi nka ” Elite Commando 2 “, bari barateguriwe mu mashyamba y’ahitwa Lira, aho kandi Sabiiti yaramaze iminsi mike avuye kwitoreza. Iri tsinda rikaba ryarakoze inshingano ryari ryahawe ku buryo bunoze, ndetse bamwe mur’izo ngabo zasigaye i Burundi, kugeza magingo aya nizo zikirinze Perezida Nkurunziza. Biyoberanya mu mpuzankano z’igisilikare cy’uburundi. Dore rero urutonde ruhatanira kuzasimbura Perezida Nkurunziza.
1.Gen Evariste Ndayishimiye:
Ndayishimiye w’imyaka 48 uvuka muri Komini ya Giheta, mu Ntara ya Gitega, hagati mu Burundi, ni umwe mu bantu binjiye mu mutwe FDD bwa mbere. Mu 1995. Ubu ni umunyamabanga wa CNDD FDD.
Azwiho byinshi muri iri shyaka, ngo yarokotse igitero cyagabwe ku banyeshuri b’Abahutu ba Kaminuza y’u Burundi cyagabwe na bagenzi babo b’abanyeshuri b’abahezanguni b’Abatutsi, ahita yinjira mu mutwe wa FDD wafashe ibirwanisho nyuma y’iyicwa rya perezida Melchior Ndadaye mu mpera z’umwaka wa 1993.
Mu myaka 10 y’intambara, Evariste yagiye agirwa komanda w’abarwanyi ba FDD mu duce dutandukanye, agenda azamuka mu ntera kugeza abaye umuyobozi w’ibiro bishinzwe gupanga no gutegura politiki y’urugamba. Nk’umuntu uvuga rikijyana mu ishyaka ngo nawe ahabwa amahirwe cyane yo kuba yazasimbura Nkurunziza mu matora.
2.Gen Silas Ntigurirwa:
Uyu musirikare ufite ipeti rya Liyetona jenerali mu gisirikare cy’u Burundi, asanzwe ari umuyobozi mukuru w’inama nkuru y’umutekano w’igihugu. Mu ishyaka CNDD FDD na we ngo ari mu bavuga rikijyana bityo akaba ahabwa amahirwe.
3.Gen Guillaume Bunyoni:
Gen.Bunyoni, ubu ni Minisitiri w’Umutekano, yahoze ari umugaba mukuru w’Ingabo za CNDD FDD ikiri mu ishyamba, ndetse n’aho zifatiye ubutegetsi aba umuyobozi mukuru wa polisi yashinzwe nyuma y’intambara z’abaturage zabaye hagati ya 1993-2003, Bunyoni ngo afatwa nka nimero ya kabiri ku butoni imbere ya Perezida Nkurunziza kuva aho Adolphe Nshimirimana wari ushinzwe iperereza apfiriye.
4.Ntakarutimana Etienne:
Uyu mugabo asanzwe ari umuyobozi w’urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza. Ubwo yahabwaga uyu mwanya mu mwaka wa 2015, izina rye ntabwo ryari rizwi cyane. Etienne ngo yabaye umuyobozi mu nyeshyamba za FDD mu 1994, ngo akaba yari azwi ku izina rya Steeve mu ishyamba, iri shyaka ritarafata ubutegetsi, na we ngo akaba ari ku rutonde rw’abarwanira umwanya.
5.Denise Bucumi:
Ku izina ry’ubuyobozi ni Denise Nkurunziza akaba ari umufasha wa Perezida Nkurunziza, uyu mubyeyi usanzwe azwiho gusenga cyane akaba ari na pasiteri, ashyirwa mu majwi y’abarimo guhatanira kuzahagararira ishyaka CNDD FDD mu matora y’umukuru w’igihugu.
Perezida Pierre Nkurunziza utemewe n’amategeko mu Burundi, niwe ubwe witangarije ko mu matora yo mu 2020 atazongera kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu, none ubu hakaba hibazwa uzamusimbura kuri iyi ntebe y’icyubahiro.
Intareyakanwa
Nuko bitajya bivugwa cg ngo bihabwe agaciro, rwose i Burundi nta ntambara y’abaturage yahabaye kuko ibyakorwaga byose byakorwaga n’ubuyobozi bwariho kdi ubwo buyobozi bwakomeje kujya bwica abo butari buhuje ubwoko nabwo(ABAHUTU). Ibyobo rusange birahari byagiye birohwamo abahutu bicwaga n’ubuyobozi bwariho.
Rwose ibintu ni bigenda neza ukuri kukimikwa amateka azagaragaza Genocide zagiye zikorwa mu buhugu byo mu karere k’ibiyaga bigali zikagirwa ubwiru ndetse n’ibanga rikomeye.
Gusa icyo nanga kdi nzahora namagana ni umuntu uzapfobya Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda kuko yakozwe isi yose ireba ntihagira ubatabara.
RUGENDO
RTLM =RUSHYASHYA
MWANDIKA AMATIKU NTAKINTU KIZIMA MWANDIKA
MURI INJIJI GUSA!! ubutegetsi bwi Burundi ntibubareba!!
mwakoze ibyanyu ibyu BURUNDI mukabireka!!
NTAYINDI MAKURU MUGIRA URETSE
UBURUNDI NU UBUGANDE!!
MWAJYIYE MWANDI IBIFITE AKAMARO!!
twubakane
Ntimukajye mwita Rushyashya injiji kuko bazi ibyo bandika kandi si abana. Ni ba Professional. GUSA IBI BANDITSE NATWE ABATURAGE TWARI TUBIZI. SINZI IMPAMVU BITANGAJWE UYU MUNSI. Kdi rero n’ubu baracyariyo nibo bamurinze. Ni nayo mpamvu hari ikibazo hagati y’Uburundi n’Urwanda ndetse na Uganda. Hariho ukwikundisha hagati y’ibihugu byombi bitwaje u Rwanda. Ese umubano wabo uzamara kabiri? Nkeka ko keretse wimuye Uburundi ukabuzana aho u Rwanda ruri, n’u Rwanda ukarujyana aho u Burundi buri. Tekereza!!!!!!!!!!!!!!!!. Abaturanyi bagomba kubana neza kdi bahuje.