• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uko Uganda yayoboye batayo idasanzwe yasubije Perezida Nkurunzi i Burundi yakorewe coup d’etat.

Uko Uganda yayoboye batayo idasanzwe yasubije Perezida Nkurunzi i Burundi yakorewe coup d’etat.

Editorial 21 Aug 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Mu gihe habura imyaka ibiri ngo amatora  y’umukuru w’igihugu mu Burundi abe, haba mu mashyaka atavuga rumwe na Leta ndetse na CNDD/ FDD rifite ubutegetsi, ibikorwa byo gutekereza ku zayahatanira  byaratangiye.

Mu ishyaka CNDD/ FDD ho ngo ibintu bikaba bitoroshye nk’uko ikinyamakuru UBM News kibitangaza, ngo aho kwishakamo uzasimbura Nkurunziza bitoroshye, bitewe n’ibihangange bishaka uyu mwanya.

Muri ibi bihangange bishishikajwe kuba byazasimbura Perezida Nkurunziza,  abenshi basigaye bita Perezida wo mu gikoni kuko kuva Coup d’Etat yo kuwa  13 Gicurasi 2015,   yapfuba  Perezida Nkurunziza  wari uvuye muri Tanzania, agahungira  muri Uganda ari nayo yamufashije gusubira kubutegetsi, ntiyongeye gusohoka mu gihugu.

Uko Uganda yayoboye batayo idasanzwe yasubije Perezida Nkurunzi i Burundi yakorewe coup d’etat.

Ubwo igisa nka kudeta yari igiye gukorwa mu gihugu cy’uBurundi, Perezida Museveni wari hamwe na Perezida Nkurunziza w’uBurundi mu ndege ye ya Perezidansi yo mu bwoko bwa Gulf Stream, yahise ahamagaza bamwe mu bayobozi b’ingabo zidasanzwe barimo  Brig Sabiti Mzee Mugyenyi, ubwo yari akiri  mu buyobozi  bw’ingabo , kuri ubu akaba yaragizwe  Komiseri wungirije wa Polisi,  gushyiraho batayo yazobereye mu bikorwa by’intambara, kuko bagombaga kujya i Burundi bajyanye Perezida  Nkurunziza, bityo bakamusubiza ku ntebe nka Perezida.

Résultat de recherche d'images pour "Brig. Sabiti Mzee"

Brig. Sabiti Mzee Mugyenyi wari ukuriye itsinda ry’Ingabo zasubije Perezida Nkurunziza kubutegetsi mu Burundi

Perezida Museveni akaba yarahaye  Brig.Sabiiti , inshingano zo kubakurira nk’umwana we yizeye, amubwira ko agiye kujyana na Nkurunziza i Bujumbura akamusubiza ku ntebe nka Perezida. Aba basirikare  baherekeje Nkurunziza, bari barashiririjwe n’intambara,  barateguwe  dore ko bamwe bari bagikubuka muri Somalia, mu gihe abandi batumijwe kuva mu itsinda ry’abakomando bazwi nka ” Elite Commando 2 “, bari barateguriwe mu mashyamba y’ahitwa Lira, aho kandi Sabiiti yaramaze iminsi mike avuye kwitoreza.  Iri tsinda rikaba ryarakoze inshingano ryari ryahawe ku buryo bunoze, ndetse bamwe mur’izo ngabo zasigaye i Burundi, kugeza magingo aya nizo zikirinze Perezida Nkurunziza. Biyoberanya mu mpuzankano z’igisilikare cy’uburundi. Dore rero urutonde ruhatanira kuzasimbura Perezida Nkurunziza.

1.Gen Evariste Ndayishimiye:

Ndayishimiye w’imyaka 48 uvuka muri Komini ya Giheta, mu Ntara ya Gitega, hagati mu Burundi, ni umwe mu bantu binjiye mu mutwe FDD bwa mbere. Mu 1995. Ubu ni umunyamabanga wa CNDD FDD.

Azwiho byinshi muri iri shyaka, ngo yarokotse igitero cyagabwe ku banyeshuri b’Abahutu ba Kaminuza y’u Burundi cyagabwe na bagenzi babo b’abanyeshuri b’abahezanguni b’Abatutsi, ahita yinjira mu mutwe wa FDD wafashe ibirwanisho nyuma y’iyicwa rya perezida Melchior Ndadaye mu mpera z’umwaka wa 1993.

Mu myaka 10 y’intambara, Evariste yagiye agirwa komanda w’abarwanyi ba FDD mu duce dutandukanye, agenda azamuka mu ntera kugeza abaye umuyobozi w’ibiro bishinzwe gupanga no gutegura politiki y’urugamba. Nk’umuntu uvuga rikijyana mu ishyaka ngo nawe ahabwa amahirwe cyane yo kuba yazasimbura Nkurunziza mu matora.

2.Gen Silas Ntigurirwa:

Uyu musirikare ufite ipeti rya Liyetona jenerali mu gisirikare cy’u Burundi, asanzwe ari umuyobozi mukuru w’inama nkuru y’umutekano w’igihugu. Mu ishyaka CNDD FDD na we ngo ari mu bavuga rikijyana bityo akaba ahabwa amahirwe.

3.Gen Guillaume Bunyoni:

Gen.Bunyoni, ubu ni Minisitiri w’Umutekano, yahoze ari umugaba mukuru w’Ingabo za CNDD FDD ikiri mu ishyamba, ndetse n’aho zifatiye ubutegetsi aba umuyobozi mukuru wa polisi yashinzwe nyuma y’intambara z’abaturage zabaye hagati ya 1993-2003, Bunyoni ngo afatwa nka nimero ya kabiri ku butoni imbere ya Perezida Nkurunziza kuva aho Adolphe Nshimirimana wari ushinzwe iperereza apfiriye.

4.Ntakarutimana Etienne:

Uyu mugabo asanzwe ari umuyobozi w’urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza. Ubwo yahabwaga uyu mwanya mu mwaka wa 2015, izina rye ntabwo ryari rizwi cyane. Etienne ngo yabaye umuyobozi mu nyeshyamba za FDD mu 1994, ngo akaba yari azwi ku izina rya Steeve mu ishyamba, iri shyaka ritarafata ubutegetsi, na we ngo akaba ari ku rutonde rw’abarwanira umwanya.

5.Denise Bucumi:

Ku izina ry’ubuyobozi ni Denise Nkurunziza akaba ari umufasha wa Perezida Nkurunziza, uyu mubyeyi usanzwe azwiho gusenga cyane akaba ari na pasiteri, ashyirwa mu majwi y’abarimo guhatanira kuzahagararira ishyaka CNDD FDD mu matora y’umukuru w’igihugu.

Perezida Pierre Nkurunziza utemewe n’amategeko mu Burundi, niwe ubwe witangarije ko mu matora yo mu 2020 atazongera kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu, none ubu hakaba hibazwa uzamusimbura kuri iyi ntebe y’icyubahiro.

2018-08-21
Editorial

IZINDI NKURU

M7 yasinziriye mu nama ya Commonwealth

M7 yasinziriye mu nama ya Commonwealth

Editorial 19 Apr 2018
Uko  Ingabo z’u Rwanda ziri gusuzumwa uko umubiri wazo uhagaze

Uko Ingabo z’u Rwanda ziri gusuzumwa uko umubiri wazo uhagaze

Editorial 21 Oct 2018
Burundi: Interahamwe zaba zarinjijwe mu mutwe kabuhariwe ushinzwe kurinda Perezida Nkurunziza

Burundi: Interahamwe zaba zarinjijwe mu mutwe kabuhariwe ushinzwe kurinda Perezida Nkurunziza

Editorial 03 Jan 2018
Ndayishimiye ashinjwa kohereza Imbonerakure gufasha FLN mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Ndayishimiye ashinjwa kohereza Imbonerakure gufasha FLN mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Administrator 21 Oct 2025

3 Ibitekerezo

  1. Intareyakanwa
    August 21, 201812:39 pm -

    Nuko bitajya bivugwa cg ngo bihabwe agaciro, rwose i Burundi nta ntambara y’abaturage yahabaye kuko ibyakorwaga byose byakorwaga n’ubuyobozi bwariho kdi ubwo buyobozi bwakomeje kujya bwica abo butari buhuje ubwoko nabwo(ABAHUTU). Ibyobo rusange birahari byagiye birohwamo abahutu bicwaga n’ubuyobozi bwariho.

    Rwose ibintu ni bigenda neza ukuri kukimikwa amateka azagaragaza Genocide zagiye zikorwa mu buhugu byo mu karere k’ibiyaga bigali zikagirwa ubwiru ndetse n’ibanga rikomeye.

    Gusa icyo nanga kdi nzahora namagana ni umuntu uzapfobya Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda kuko yakozwe isi yose ireba ntihagira ubatabara.

    Subiza
  2. RUGENDO
    August 21, 20189:30 pm -

    RTLM =RUSHYASHYA
    MWANDIKA AMATIKU NTAKINTU KIZIMA MWANDIKA
    MURI INJIJI GUSA!! ubutegetsi bwi Burundi ntibubareba!!
    mwakoze ibyanyu ibyu BURUNDI mukabireka!!
    NTAYINDI MAKURU MUGIRA URETSE
    UBURUNDI NU UBUGANDE!!
    MWAJYIYE MWANDI IBIFITE AKAMARO!!

    Subiza
  3. twubakane
    August 23, 20185:49 am -

    Ntimukajye mwita Rushyashya injiji kuko bazi ibyo bandika kandi si abana. Ni ba Professional. GUSA IBI BANDITSE NATWE ABATURAGE TWARI TUBIZI. SINZI IMPAMVU BITANGAJWE UYU MUNSI. Kdi rero n’ubu baracyariyo nibo bamurinze. Ni nayo mpamvu hari ikibazo hagati y’Uburundi n’Urwanda ndetse na Uganda. Hariho ukwikundisha hagati y’ibihugu byombi bitwaje u Rwanda. Ese umubano wabo uzamara kabiri? Nkeka ko keretse wimuye Uburundi ukabuzana aho u Rwanda ruri, n’u Rwanda ukarujyana aho u Burundi buri. Tekereza!!!!!!!!!!!!!!!!. Abaturanyi bagomba kubana neza kdi bahuje.

    Subiza

Leave a Reply to twubakane Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Volleybal : Urukiko rwafunguye abayobozi batawe muri yombi bakekwaho ruswa
Mu Rwanda

Volleybal : Urukiko rwafunguye abayobozi batawe muri yombi bakekwaho ruswa

Editorial 02 Mar 2017
Rutahizamu Kylian Mbappe  yasezeye Paris St Germain yitegura kwerekeza muri Real Madrid
Amakuru

Rutahizamu Kylian Mbappe yasezeye Paris St Germain yitegura kwerekeza muri Real Madrid

Editorial 10 May 2024
Ariko bamwe mu Banyamerika barega u Rwanda “gushimuta” icyihebe Paul Rusesabagina, bibuka ibyo igihugu cyabo cyakoze muri Libya, Pakistan n’ahandi henshi?
Amakuru

Ariko bamwe mu Banyamerika barega u Rwanda “gushimuta” icyihebe Paul Rusesabagina, bibuka ibyo igihugu cyabo cyakoze muri Libya, Pakistan n’ahandi henshi?

Editorial 20 May 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru