Abayisilamu bo mu Rwanda bifatanyije n’abandi ku Isi kwizihiza Umunsi Mukuru w’Igitambo wa Eid Al Adha, hazirikanwa umunsi Aburahamu yari agiye gutamba umwana we Ismail, Imana ikamushumbusha intama.
Ibirori ku rwego rw’igihugu byabereye muri Stade ya Kigali i Nyamirambo, kuri uyu wa 21 Kanama 2018.
Eid al-Adha yizihijwe nyuma y’iminsi ibiri abayisilamu barenga miliyoni ebyiri bari mu Mutambagiro Mutagatifu i Mecca. Uyu mutambagiro witabiriwe n’Abanyarwanda 79, watangiye ku wa 19 Kanama, ukazasozwa ku wa 26 Kanama 2018.
Mufti w’u Rwanda, Hitimana Salim, ni we wayoboye isengesho ryitabiriwe n’abayisilamu baturutse mu bice bitandukanye mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo.
Mu butumwa bwe, yashishikarije abayisilamu kongera imbaraga mu kurwanya ibiyobyabwenge byugarije urubyiruko no gutungira ubuyobozi agatoki ababicuruza n’ababinywa.
Mufti Hitimana yanabasabye uruhare mu migendekere myiza y’amatora y’abadepite ateganyijwe ku wa 2 Nzeri ku Banyarwanda baba hanze no ku wa 3 Nzeri 2018 ku b’imbere mu gihugu.
Gutamba ni inkingi ya gatatu mu zigize ukwemera kwa Islam ndetse ku munsi wa Eid Al Adha, abayisilamu babishoboye babaga amatungo nk’intama, ihene n’inka nk’ibitambo, bakagaburira abatishoboye mu gusigasira ubumwe bafitanye.
Mufti Hitimana yasabye abayisilamu gusangira n’abatishoboye bazirikana umunsi w’igitambo.
Yagize ati “Uyu munsi ni uw’impuhwe n’ibyishimo bikwiye kuranga abayisilamu. Mukwiye kwitwararika, mugafasha abakene mukanasangira. Abagore bakwiye gutamba nk’intama cyangwa ihene.”
Yanavuze ko abayisilamu badakwiye gutegera amaboko abanyamahanga ngo ni bo bazabafasha kubona igitambo.
Kuri uyu munsi mukuru wa Eid al Adha, Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC) watanze ibitambo by’inka 1000 n’ihene 2000 bifite agaciro ka miliyoni 200Frw..