• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Uko Abayisilamu bo mu Rwanda bizihije Umunsi w’Igitambo wa Eid Al Adha

Uko Abayisilamu bo mu Rwanda bizihije Umunsi w’Igitambo wa Eid Al Adha

Ubwanditsi 21 Aug 2018 Mu Rwanda

Abayisilamu bo mu Rwanda bifatanyije n’abandi ku Isi kwizihiza Umunsi Mukuru w’Igitambo wa Eid Al Adha, hazirikanwa umunsi Aburahamu yari agiye gutamba umwana we Ismail, Imana ikamushumbusha intama.

Ibirori ku rwego rw’igihugu byabereye muri Stade ya Kigali i Nyamirambo, kuri uyu wa 21 Kanama 2018.

Eid al-Adha yizihijwe nyuma y’iminsi ibiri abayisilamu barenga miliyoni ebyiri bari mu Mutambagiro Mutagatifu i Mecca. Uyu mutambagiro witabiriwe n’Abanyarwanda 79, watangiye ku wa 19 Kanama, ukazasozwa ku wa 26 Kanama 2018.

Mufti w’u Rwanda, Hitimana Salim, ni we wayoboye isengesho ryitabiriwe n’abayisilamu baturutse mu bice bitandukanye mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo.

Mu butumwa bwe, yashishikarije abayisilamu kongera imbaraga mu kurwanya ibiyobyabwenge byugarije urubyiruko no gutungira ubuyobozi agatoki ababicuruza n’ababinywa.

Mufti Hitimana yanabasabye uruhare mu migendekere myiza y’amatora y’abadepite ateganyijwe ku wa 2 Nzeri ku Banyarwanda baba hanze no ku wa 3 Nzeri 2018 ku b’imbere mu gihugu.

Gutamba ni inkingi ya gatatu mu zigize ukwemera kwa Islam ndetse ku munsi wa Eid Al Adha, abayisilamu babishoboye babaga amatungo nk’intama, ihene n’inka nk’ibitambo, bakagaburira abatishoboye mu gusigasira ubumwe bafitanye.

Mufti Hitimana yasabye abayisilamu gusangira n’abatishoboye bazirikana umunsi w’igitambo.

Yagize ati “Uyu munsi ni uw’impuhwe n’ibyishimo bikwiye kuranga abayisilamu. Mukwiye kwitwararika, mugafasha abakene mukanasangira. Abagore bakwiye gutamba nk’intama cyangwa ihene.”

Yanavuze ko abayisilamu badakwiye gutegera amaboko abanyamahanga ngo ni bo bazabafasha kubona igitambo.

Kuri uyu munsi mukuru wa Eid al Adha, Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC) watanze ibitambo by’inka 1000 n’ihene 2000 bifite agaciro ka miliyoni 200Frw..

 

 

2018-08-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abaturage b’I Rubavu bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka uhuza u Rwanda na DRC barashimira Leta yabagabanyirije ibiciro byo kwipimisha Covid 19

Abaturage b’I Rubavu bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka uhuza u Rwanda na DRC barashimira Leta yabagabanyirije ibiciro byo kwipimisha Covid 19

Ubwanditsi 30 Jan 2021
Leta mu mizo ya nyuma yo gushyiraho umushahara fatizo mushya

Leta mu mizo ya nyuma yo gushyiraho umushahara fatizo mushya

Ubwanditsi 10 Oct 2017
Ingabire Victoire na Jambo asbl nta somo batanga k’ubumwe bw’Abanyarwanda kuko nibo babusenya

Ingabire Victoire na Jambo asbl nta somo batanga k’ubumwe bw’Abanyarwanda kuko nibo babusenya

Ubwanditsi 08 Sep 2021
Hakorwa iki kugira ngo igenzura n’ikusanyamakuru ku mazi n’isukura rirusheho gukorwa neza

Hakorwa iki kugira ngo igenzura n’ikusanyamakuru ku mazi n’isukura rirusheho gukorwa neza

Ubwanditsi 22 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kuki Himbara akomeje  gusebya Louise Mushikiwabo
INKURU NYAMUKURU

Kuki Himbara akomeje gusebya Louise Mushikiwabo

Ubwanditsi 09 Oct 2018
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’umuyobozi wa FAO
POLITIKI

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’umuyobozi wa FAO

Ubwanditsi 22 Aug 2018
Muri FDLR n’Ibitsimbanyi Byayo, Aho Bukera Baramarana Bapfa Ubusambo n’Ibisabano!
Amakuru

Muri FDLR n’Ibitsimbanyi Byayo, Aho Bukera Baramarana Bapfa Ubusambo n’Ibisabano!

Ubwanditsi 21 Sep 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru