• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Kurwanya ruswa: Bane bafunzwe bacyekwaho kuyiha abapolisi

Kurwanya ruswa: Bane bafunzwe bacyekwaho kuyiha abapolisi

Ubwanditsi 26 Mar 2017 Mu Rwanda

Nzamuye Jean Bosco, Ntawumenyumunsi Shaban, Shyirambere Donatien na Dusabeyezu Theophile bafunzwe bacyekwaho guha abapolisi ruswa y’ibihumbi 24 by’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo babakorere ibinyuranyije n’amategeko; ariko ntibyabahiriye kuko bahise bafatwa barafungwa.”

Babiri babanza bafatiwe mu karere ka Rubavu ku wa 24 Werurwe uyu mwaka; uwa gatatu yafatiwe mu karere Kamonyi; naho uwa kane yafatiwe mu ka Muhanga. Babiri ba nyuma bafashwe ku wa 22 z’uku Kwezi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yavuze ko Nzamuye na Ntawumenyumunsi batanze ruswa kugira ngo be guhanirwa gutwara moto nta ruhushya rwo kuyitwara bafite; bakaba barafatiwe mu murenge wa Gisenyi.

Yagize ati,” Ubwo abapolisi bakora mu Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda bari mu kazi basabye aba bombi uruhushya rwo gutwara moto. Aho kubaha ibyo babasabye babahaye ibyangombwa by’imodoka (Cartes Jaune); babibahana n’amafaranga ya ruswa. Bakibikora bahise bafatwa.”

CIP Kanamugire yavuze ko Nzamuye yatanze ruswa y’ibihumbi bitatu by’amafaranga y’u Rwanda; naho Ntawumenyumunsi yatanze ruswa y’ibihumbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda.

Shyirambere yatanze ruswa y’ibihumbi 10 by’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo ahabwe moto yafashwe atwaye nta rushushya rwo kuyitwara afite; ibyo bikiyongera ku kuba yari atwaye umugenzi utambaye ingofero.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) André Hakizimana yasobanuye uko yabigenje agira ati,”Ahagana saa saba n’igice yahagaritswe n’abapolisi bo mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda kubera ko yari atwaye umugenzi utambaye ingofero. Bamaze kumuhagarika, baje gusanga nta ruhushya rwo gutwara moto afite; hanyuma bajyana iyo moto kuri Sitasiyo ya Runda.”

Yakomeje agira ati,”Nyuma y’isaha imwe iyo moto ifashwe Shyirambere yasanze abo bapolisi kuri iyi Sitasiyo ya Polisi (Runda) aha umwe muri bo iyo ruswa amubwira ko ari Fanta amuhaye kugira ngo amuhe iyo moto; ibyo akaba ari byo byamuviriyemo gufatwa no gufungwa.”

CIP Hakizimana yavuze ko Dusabeyezu yahaye umupolisi ukorera kuri Sitasiyo ya Kiyumba (Muhanga) ibihumbi bitandatu by’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo ye gukurikiranwaho kugura igare ritwarwaho Ikawa ry’iryibano.

Yagize ati,”Iryo gare yariguze ibihumbi 180 by’amafaranga y’u Rwanda. Uwo yariguze na we yari yaritiye. Uwarimugurishije yabeshye nyiraryo ko barimwibye. Dusabeyezu amaze kubona ko ashobora kuryamburwa yahaye iyo ruswa umupolisi wakurikiranaga iyo dosiye kugira ngo abihagarike; ariko ntibyamuhiriye .”

Nzamuye na Ntawumenyumunsi bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi; Shyirambere afungiwe ku ya Runda; naho Dusabeyezu afungiwe ku ya Kiyumba.

CIP Hakizimana yagarutse ku bubi bwa ruswa avuga ko igira ingaruka mbi ku mitangire ya serivisi, ku iterambere n’ubukungu, no ku ishusho rusange y’igihugu.

Yagize ati, “Ruswa ni ikizira muri Polisi y’u Rwanda. Abayitanga kugira ngo bakorerwe ibinyuranyije n’amategeko bamenye ko bazafatwa babihanirwe.”

-6172.jpg

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burengerazuba yibukije ko umuntu utanyuzwe na serivisi ahawe n’umupolisi asabwa kubimenyesha inzego zimukuriye kugira ngo niba yarenganye arenganurwe aho gutanga ruswa.

Yasabye buri wese kwirinda ruswa y’uburyo bwose no gutanga umusanzu mu kuyirwanya atungira agatoki Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe abo acyekaho kuyaka no kuyitanga.

Uhamwe n’iki cyaha ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro ka ruswa yashatse gutanga nk’uko biteganywa n’ingingo ya 640 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

2017-03-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Musanze: Uwishe mugenzi we amukubise ibuye mu mutwe yakaniwe urumukwiye

Musanze: Uwishe mugenzi we amukubise ibuye mu mutwe yakaniwe urumukwiye

Ubwanditsi 07 Jun 2018
FERWAFA yanze ubusabe bw’ikipe ya APR FC bwo kuba yasubikirwa umukino wayo na Rayon Sports ngo ibashe kwitegura neza RS Berkane mu mukino wa CAF Confederations Cup

FERWAFA yanze ubusabe bw’ikipe ya APR FC bwo kuba yasubikirwa umukino wayo na Rayon Sports ngo ibashe kwitegura neza RS Berkane mu mukino wa CAF Confederations Cup

Ubwanditsi 19 Nov 2021
Ingabire Victoire, kwandagaza igihugu cyawe mu mahanga ni nko kwambika ubusa nyoko mu ruhame

Ingabire Victoire, kwandagaza igihugu cyawe mu mahanga ni nko kwambika ubusa nyoko mu ruhame

Ubwanditsi 27 Oct 2024
Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i Burundi

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i Burundi

Ubwanditsi 14 Apr 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ikipe ya Bugesera FC yanyagiye AS Muhanga ikatisha itike mu makipe 8 agomba guhatanira igikombe.
Amakuru

Ikipe ya Bugesera FC yanyagiye AS Muhanga ikatisha itike mu makipe 8 agomba guhatanira igikombe.

Ubwanditsi 21 May 2021
Burundi: Imirwano hagati y’abasirikare n’abapolisi yakomerekeyemo bane
Mu Mahanga

Burundi: Imirwano hagati y’abasirikare n’abapolisi yakomerekeyemo bane

Ubwanditsi 03 Nov 2017
Umwuka ni mwiza, Amavubi agiye gutangira urugendo rwo gusha itike y’igikombe ya Afcon 2025 akina na Libya
Amakuru

Umwuka ni mwiza, Amavubi agiye gutangira urugendo rwo gusha itike y’igikombe ya Afcon 2025 akina na Libya

Ubwanditsi 03 Sep 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru