• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

 
You are at :Home»IMIKINO»Bakame utagaragara mu bakinnyi 32 bahamagawe mu mwiherero w’ikipe y’igihugu, yakoze impanuka

Bakame utagaragara mu bakinnyi 32 bahamagawe mu mwiherero w’ikipe y’igihugu, yakoze impanuka

Ubwanditsi 22 Aug 2018 IMIKINO

Ndayishimiye Eric Bakame wahoze ari Kapiteni wa Rayon Sports yakoze impanuka ari kumwe n’umugore n’abana.

Nta n’umwe mu bari muri iyi modoka witabye Imana, gusa abagize ikibazo ubu bari kwitabwaho mu bitaro.

Amakuru agera kuri Rushyashya  ni uko iyi mpanuka yabereye i Nyamata mu Karere uyu mukinnyi asanzwe atuyemo.

Umwe mu nshuti z’uyu mukinnyi yatangaje  ko kugeza ubu bose bari kwa muganga i Nyamata. Ngo Umugore ni we wakomeretse cyane naho abandi ntibikomeye.

Bakame ni umwe mu bakinnyi bafite amateka akomeye mu Rwanda wabaye kapiteni wa Rayon Sports igihe kinini aza gutandukana nayo umwaka ushize w’imikino.

Yayihesheje Igikombe cy’Amahoro mu 2016, icya shampiyona mu 2017 naho mu 2018 ayifasha kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup ku nshuro ya mbere.

Bakame ntagaragara mu bakinnyi 32 bahamagawe mu mwiherero w’ikipe y’igihugu, Amavubi- Urutonde

Nyuma yo kumurikirwa ku mugaragaro itangazamakuru, umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi, Mashami Vincent aherekejwe n’abatoza bamwungirije, yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi 32 bagomba gutangira umwiherero bitegura gucakirana na Cote d’Ivoire.

 

Ni mu rugamba rwo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika cya 2019 kizabera muri Cameroun aho u Rwanda ruherereye mu itsinda H hamwe na Repubulika ya Centrafrique, Guinea na Cote d’Ivoire.


Ni urutonde rwagaragayemo gutungurana ku bakinnyi bamwe na bamwe batagaragayemo barimo umuzamu Ndayishimiye Eric Bakame wari usanzwe ari kapiteni w’ikipe y’abakinnyi b’imbere mu gihugu bitabira CHAN.

Ni mu gihe kandi abanyarwanda bishimiye kongera kubona Kagere Meddie ahamagarwa mu ikipe y’igihugu nyuma yo guhabwa ubwenegihugu mu buryo bwemewe n’amategeko.

Muri aba bakinnyi 32 kandi bahamagawe, abagera ku 9 kuri uru rutonde bakina nk’ababigize umwuga hanze y’u Rwanda harimo umuzamu Kwizera Olivier Free State Stars muri Afurika y’Epfo, ba myugariro babiri Salomon Nirisarike (AFC Tubize, Ububiligi) na Usengimana Faustin (Khitan Sport Club, Kuwait), abakinnyi batatu bakina hagati barimo Bizimana Djihad (Beveren, Ububiligi) Haruna Niyonzima (Simba SC, Tanzania) na Sibomana Patrick (FC Shakhtyor, Belarus) ndetse n’abatatu basatira izamu barimo Kagere Meddie (Simba SC, Tanzania), Jack Tuyisenge (Gor Mahia, Kenya) na Usengimana Dany (Tersana FC, Misiri).

Abazamu: Kwizera Olivier (Free State Stars, South Africa), Kimenyi Yves (APR FC), Rwabugiri Omar (Mukura VS) na Ntwari Fiacre (Intare FC & U20)

Ba myugariro: Salomon Nirisarike (AFC Tubize,Belgium), Iragire Saidi (Mukura VS), Usengimana Faustin (Khitan Sport Club, Kuwait), Rwatubyaye Abdul (Rayon Sports), Rugwiro Herve (APR FC), Manzi Thierry (Rayon Sports), Michel Rusheshangoga (nta kipe afite), Emmanuel Manishimwe (APR FC), Fitina Omborenga (APR FC) na Rutanga Eric (Rayon Sports)

Abakina hagati: Mukunzi Yannick (Rayon Sports), Mugiraneza Jean Baptiste (APR FC), Niyonzima Ally (AS Kigali), Bizimana Djihad (Beveren, Belgium), Haruna Niyonzima (Simba SC,Tanzania), Buteera Andrew (APR FC), Cyiza Hussein (Mukura VS), Iranzi Jean Claude (APR FC), Muhire Kevin (Rayon Sports), Sibomana Patrick (FC Shakhtyor, Belarus), Ngendahimana Eric (Police FC) na Nizeyimana Djuma (Kiyovu Sports)

Ba Rutahizamu: Kagere Meddie (Simba SC, Tanzania), Jack Tuyisenge (Gor Mahia, Kenya), Usengimana Dany (Tersana FC, Egypt), Hakizimana Muhadjili (APR FC), Mbaraga Jimmy (AS Kigali) na Uwimbabazi Jean Paul (Kirehe FC).

Abakinnyi bakina imbere mu gihugu bagomba gutangira umwiherero muri La Palisse Hotel i Nyamata kuva kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Kanama 2018, naho abakina hanze y’u Rwanda bakaziyunga ku bandi ubwo ingengabihe ya FIFA iteganyiriza ibiruhuko by’amakipe y’ibihugu izaba igeze.

Aba bakinnyi bahamagawe bakazavamo 18 bazahatana n’Inzovu za Cote d’Ivoire i Kigali mu byumweru bitatu biri imbere tariki ya 09 Nzeli mu mukino w’umunsi wa kabiri, tubibutsa ko umukino wa mbere U Rwanda rwatsindiwe i Bangui muri Centrafrique ibitego 2-1.

Mashami Vincent wri umaze igihe kinini yungiriza abatoza b’abera, ubu yagiriwe icyizere ahabwa amasezerano y’umwaka

Staff tekinike nshya y’ikipe y’igihugu igizwe: Mashami Vincent (Head Coach/umutoza mukuru), Jimmy Mulisa (1st Assistant Coach/ umutoza wa mbere wungirije), Seninga Innocent (2nd Assistant Coach/umutoza wa kabiri wungirije), Higiro Thomas (Goalkeeper Coach/umutza w’abazamu), Niyintunze Jean Paul (Fitness Coach/umutoza wongerera ingufu abakinnyi), Rutayisire Jackson (Team Manager), Rutamu Patrick (Physio/umuganga), Nuhu Asouman (Physio/umuganga), Peter Baziki (Kit Manager/ushinzwe ibikoresho) na Munyaneza Jacques (Assistant Kit Manager/ushinzwe ibikoresho wungirije)

Bivugwa ko Bakame ariwe wari utwaye imodoka ari kumwe n’umugore n’abana babo batatu.

 

Imodoka uyu mukinnyi yarimo yangiritse bikomeye

 

Ndayishimiye Eric Bakame yakoze impanuka ari kumwe n’umuryango we

 

2018-08-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Areruya yegukanye igihembo ku munsi wa nyuma wa ‘Tour de France U 23’

Areruya yegukanye igihembo ku munsi wa nyuma wa ‘Tour de France U 23’

Ubwanditsi 27 Aug 2018
Rutahizamu Harry Kane yafashije ikipe y’u Bwongereza gusanga u Butaliyani ku Mukino wa Nyuma wa Euro 2020

Rutahizamu Harry Kane yafashije ikipe y’u Bwongereza gusanga u Butaliyani ku Mukino wa Nyuma wa Euro 2020

Ubwanditsi 08 Jul 2021
REG WBC yabonye itike y’igikombe cya Afurika itsinze APR WBC mu mikino ya Zone V ibera muri Zanzibar

REG WBC yabonye itike y’igikombe cya Afurika itsinze APR WBC mu mikino ya Zone V ibera muri Zanzibar

Ubwanditsi 01 Nov 2024
Hatangajwe inzira ya Tour du Rwanda 2024 izatangira kuya 18 isozwe 25 Gashyantare 2024

Hatangajwe inzira ya Tour du Rwanda 2024 izatangira kuya 18 isozwe 25 Gashyantare 2024

Ubwanditsi 25 Nov 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bishop Rugagi yagarutse mu Rwanda atangaza ko i burayi ahakuye izindi mbaraga
Mu Rwanda

Bishop Rugagi yagarutse mu Rwanda atangaza ko i burayi ahakuye izindi mbaraga

Ubwanditsi 20 Oct 2017
Perezida cyril Ramaphosa w’Afrika y’Epfo aratabariza Abanyapalesitina bagwa mu ntambara yo muri Gaza, ariko agashimishwa no gufasha Tshisekedi kwica Abakongomani
Amakuru

Perezida cyril Ramaphosa w’Afrika y’Epfo aratabariza Abanyapalesitina bagwa mu ntambara yo muri Gaza, ariko agashimishwa no gufasha Tshisekedi kwica Abakongomani

Ubwanditsi 26 Jan 2024
Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice cya 9 )
ITOHOZA

Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice cya 9 )

Ubwanditsi 25 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru