• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»UBUKERARUGENDO»RwandAir igiye kugura indege enye mu kwagura ubwikorezi bw’imizigo

RwandAir igiye kugura indege enye mu kwagura ubwikorezi bw’imizigo

Editorial 26 Aug 2018 UBUKERARUGENDO

Sosiyete Nyarwanda itwara abantu n’ibintu mu ndege (RwandAir) igiye kugura indege enye zizayifasha kwagura imikorere no guhangana n’imbogamizi ziri mu isoko ry’ubwikorezi bwo mu kirere.

RwandAir ifite indege 12 ikoresha mu byerekezo 26. Intego yayo ni ugukuba kabiri umubare wazo mu myaka itanu, hagamijwe kwagura ibikorwa muri Afurika no gukora ingendo ku yindi migabane y’Isi.

Biteganyijwe ko 2019, RwandAir izakira indege enye nshya zizayifasha no kwinjira ku isoko rya Amerika, Aziya n’u Burayi.

Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo, yavuze ko muri Nyakanga 2019, bazakira indege ebyiri zo mu bwoko bushya bwa Airbus A330 n’iza Boeing 737 MAX.

Abahanga mu by’ubwikorezi bavuga ko nubwo hari izifite ubushobozi bwo gutwara imizigo ariko zitaragera ku rwego rufatika.

Imizigo itwarwa muri RwandAir yavuye kuri toni 8,000 mu 2016 igera ku 13,000 mu Ukuboza 2017. Ingano y’imizigo inyura ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali yitezweho kuzamukaho 30% ikagera kuri toni 16,900 mu Ukuboza 2018.

The East African yanditse ko ubuyobozi bwa RwandAir bwatangaje ko “Indege yerekeza mu Burayi, Aziya, Uburengerazuba bwo hagati, ku bibuga byo muri Afurika n’ibyerekezo bishya nka Amerika, u Bushinwa yitezweho uruhare muri iri terambere.”

RwandAir yihaye intego yo kwinjiza 9% by’inyungu mu gutwara imizigo. Ku bufatanye na Leta, igiciro cy’umuzigo itwaye cyagabanutseho 62% kigera ku $0.95 ku kilo mu gihe ibigo byo mu karere ikilo gitwarirwa $1.5.

Abayobozi bagaragaza ko kuvugurura imikorere ari ishoramari rirambye rishobora kugira imbogamizi ku bukungu.

Umuyobozi w’Ikigo Aviation Travel and Logistics Holdings Limited (ATL), Jean Ndenga, yatangaje ko “Tubibona nk’amahirwe kuko ku ruhande rwacu dushyize imbaraga mu ishoramari rya RwandAir. Kugira abo muhangana ni byiza kuko bituma ibyo mukora bizamuka.”

Leta yashyize miliyoni $47 muri RwandAir mu 2017, zivuye kuri miliyoni $53.8 mu 2016 na miliyoni $56.2 mu 2015.

U Rwanda ruheruka gusinya amasezerano n’u Butaliyani yemerera RwandAir gukoresha ibibuga by’indege byose byo muri icyo gihugu, aho ishobora gusiga cyangwa igakura abagenzi n’imizigo.

Ni amasezerano ya 32 yashyizweho umukono hagati y’u Rwanda n’igihugu cyo hanze ya Afurika nk’amahirwe yo kwagura imiryango.

RwandAir izatangiza ingendo i Guangzhou mu Bushinwa na New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Kamena 2019. Ni iya kane muri Afurika izerekeza i New York nyuma ya Kenya Airways, South African Airways na Ethiopian Airlines.

2018-08-26
Editorial

IZINDI NKURU

U Rwanda rwemeranyije na Alibaba kumenyekanisha ubukerarugendo no gucururiza kuri uru rubuga

U Rwanda rwemeranyije na Alibaba kumenyekanisha ubukerarugendo no gucururiza kuri uru rubuga

Editorial 01 Nov 2018
Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe na Busingye bakurikiye umukino Arsenal yatsinzemo Manchester United 2-0

Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe na Busingye bakurikiye umukino Arsenal yatsinzemo Manchester United 2-0

Editorial 05 Dec 2024
Ibirori by’itangizwa ry’ingendo za RwandAir i Abuja

Ibirori by’itangizwa ry’ingendo za RwandAir i Abuja

Editorial 29 May 2018
RwandAir yemerewe gukorera ingendo muri Singapore

RwandAir yemerewe gukorera ingendo muri Singapore

Editorial 15 Jun 2018

Igitekerezo kimwe

  1. RUGENDO
    August 27, 20181:46 am -

    NTUBONA INKURU NZIZA!!AHA HO SAWA NDABEMEYE!!
    AHO KWANDIKA AMATIKU KU BYIBIHUGU BITURANYE NATWE!!
    RWANDAIR ,MUZANGURIRE AGATIKE NYITEMBEREMO!!
    GUSA SINZI AHO NAJYA KUKO NTAGIHUGU KIRUTA U RWANDA!!
    HARAKABAHO PRESIDENT KAGAME!!

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturage kuba maso kubera inkongi z’imiriro
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturage kuba maso kubera inkongi z’imiriro

Editorial 18 Mar 2016
Amaso ahanzwe amatora y’u Burusiya byitezwe ko azagumisha Putin ku buyobozi
POLITIKI

Amaso ahanzwe amatora y’u Burusiya byitezwe ko azagumisha Putin ku buyobozi

Editorial 15 Mar 2018
Muhanga: Umuzamu yiciwe ku kabari yarindaga
Mu Rwanda

Muhanga: Umuzamu yiciwe ku kabari yarindaga

Editorial 15 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru