Sosiyete Nyarwanda itwara abantu n’ibintu mu ndege (RwandAir) igiye kugura indege enye zizayifasha kwagura imikorere no guhangana n’imbogamizi ziri mu isoko ry’ubwikorezi bwo mu kirere.
RwandAir ifite indege 12 ikoresha mu byerekezo 26. Intego yayo ni ugukuba kabiri umubare wazo mu myaka itanu, hagamijwe kwagura ibikorwa muri Afurika no gukora ingendo ku yindi migabane y’Isi.
Biteganyijwe ko 2019, RwandAir izakira indege enye nshya zizayifasha no kwinjira ku isoko rya Amerika, Aziya n’u Burayi.
Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo, yavuze ko muri Nyakanga 2019, bazakira indege ebyiri zo mu bwoko bushya bwa Airbus A330 n’iza Boeing 737 MAX.
Abahanga mu by’ubwikorezi bavuga ko nubwo hari izifite ubushobozi bwo gutwara imizigo ariko zitaragera ku rwego rufatika.
Imizigo itwarwa muri RwandAir yavuye kuri toni 8,000 mu 2016 igera ku 13,000 mu Ukuboza 2017. Ingano y’imizigo inyura ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali yitezweho kuzamukaho 30% ikagera kuri toni 16,900 mu Ukuboza 2018.
The East African yanditse ko ubuyobozi bwa RwandAir bwatangaje ko “Indege yerekeza mu Burayi, Aziya, Uburengerazuba bwo hagati, ku bibuga byo muri Afurika n’ibyerekezo bishya nka Amerika, u Bushinwa yitezweho uruhare muri iri terambere.”
RwandAir yihaye intego yo kwinjiza 9% by’inyungu mu gutwara imizigo. Ku bufatanye na Leta, igiciro cy’umuzigo itwaye cyagabanutseho 62% kigera ku $0.95 ku kilo mu gihe ibigo byo mu karere ikilo gitwarirwa $1.5.
Abayobozi bagaragaza ko kuvugurura imikorere ari ishoramari rirambye rishobora kugira imbogamizi ku bukungu.
Umuyobozi w’Ikigo Aviation Travel and Logistics Holdings Limited (ATL), Jean Ndenga, yatangaje ko “Tubibona nk’amahirwe kuko ku ruhande rwacu dushyize imbaraga mu ishoramari rya RwandAir. Kugira abo muhangana ni byiza kuko bituma ibyo mukora bizamuka.”
Leta yashyize miliyoni $47 muri RwandAir mu 2017, zivuye kuri miliyoni $53.8 mu 2016 na miliyoni $56.2 mu 2015.
U Rwanda ruheruka gusinya amasezerano n’u Butaliyani yemerera RwandAir gukoresha ibibuga by’indege byose byo muri icyo gihugu, aho ishobora gusiga cyangwa igakura abagenzi n’imizigo.
Ni amasezerano ya 32 yashyizweho umukono hagati y’u Rwanda n’igihugu cyo hanze ya Afurika nk’amahirwe yo kwagura imiryango.
RwandAir izatangiza ingendo i Guangzhou mu Bushinwa na New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Kamena 2019. Ni iya kane muri Afurika izerekeza i New York nyuma ya Kenya Airways, South African Airways na Ethiopian Airlines.
RUGENDO
NTUBONA INKURU NZIZA!!AHA HO SAWA NDABEMEYE!!
AHO KWANDIKA AMATIKU KU BYIBIHUGU BITURANYE NATWE!!
RWANDAIR ,MUZANGURIRE AGATIKE NYITEMBEREMO!!
GUSA SINZI AHO NAJYA KUKO NTAGIHUGU KIRUTA U RWANDA!!
HARAKABAHO PRESIDENT KAGAME!!