• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Amajwi y’agateganyo: FPR Inkotanyi ku isonga na 75 %, nta mukandida wigenga urageza kuri 5%

Amajwi y’agateganyo: FPR Inkotanyi ku isonga na 75 %, nta mukandida wigenga urageza kuri 5%

Ubwanditsi 04 Sep 2018 INKURU NYAMUKURU

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, yatangaje amajwi y’agateganyo y’imitwe ya Politiki n’abakandida bigenga biyamamaje mu matora y’abadepite, aho kuri 70% amaze kubarurwa, FPR Inkotanyi iri ku isonga na 75%.

Amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko yabaye ku wa 02 Nzeri ku Banyarwanda bari muri Diaspora no ku wa 03 Nzeri ku bari imbere mu gihugu.

Mu majwi y’agateganyo yatangajwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, FPR Inkotanyi iri ku isonga, aho ikurikiwe PSD na PL. Green Party na PS Imberakuri nabo barakurikirana.

Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Prof. Kalisa Mbanda atangaza by;agateganyo ibyavuye mu matora y’Abadepite

Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Prof. Kalisa Mbanda, yatangaje ati “Ibyo turaranye ni uko FPR iri muri za 75%, PSD 8.5%, PL 7%, Democratic Green Party 4.5%, PS Imberakuri 4.5%.”

“Ni ukuvuga ko abakandida bigenga uko ari bane bose bafite amajwi make, ay’ejo ntacyo yahindura ngo babe babona umwanya mu nteko Ishinga Amategeko.”

Mu majwi y’agateganyo yatangajwe, FPR Inkotanyi, ni yo yabashije kubona amajwi menshi mu bihugu byo hanze y’u Rwanda bigera kuri 25 hatangajwe uko byatowe.

Ukurikije abitabiriye amatora y’abadepite uyu mwaka, umutwe wa politiki uhabwe umyanya mu mutwe w’abadepite birasaba ko ubona amajwi asaga ibihumbi 350.

Hamwe mu hatorewe byasaga n’ibirori mu muco nyarwanda

Ku rutonde rw’abakandida 80, FPR Inkotanyi ifitemo 70, abandi icumi baturuka mu mitwe itandatu bifatanyije ariyo PDI, PSR, PDC, PPC, UDPR na PSP.

Mu matora y’abadepite yo mu 2013, FPR Inkotanyi n’imitwe ine byari byifatanyije (PDI, PSR, PPC, PDC) yabonye amajwi (76.2%), yatumye igira Abadepite benshi mu Nteko. Yagize abadepite 41 muri 53 baturuka mu mitwe ya politiki n’abakandida bigenga.

2018-09-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

RDC: Abakomeye mu ngabo za leta barashinjwa ubugambanyi mu kwinjiza mu gisirikare abahoze muri M23

RDC: Abakomeye mu ngabo za leta barashinjwa ubugambanyi mu kwinjiza mu gisirikare abahoze muri M23

Ubwanditsi 15 Dec 2017
Urubanza rwa Sosthène Munyemana rukomeje mu bujurire mu Bufaransa

Urubanza rwa Sosthène Munyemana rukomeje mu bujurire mu Bufaransa

RUSHYASHYA 15 Oct 2025
Mu karere ka Gisagara, amabandi yitwaje intwaro yateye abaturage anakomeretsa Gitifu

Mu karere ka Gisagara, amabandi yitwaje intwaro yateye abaturage anakomeretsa Gitifu

Ubwanditsi 11 Jul 2018
“Muzaraswa,” Museveni aburira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe

“Muzaraswa,” Museveni aburira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe

Ubwanditsi 13 Nov 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abanye-Congo bakomeje kwinjira mu Rwanda batinya imvururu zishobora gukurikira amatora
POLITIKI

Abanye-Congo bakomeje kwinjira mu Rwanda batinya imvururu zishobora gukurikira amatora

Ubwanditsi 07 Jan 2019
Uganda: Lt Gen Andrew Gutti Uburanisha Gen Kayihura Ari Kuririra Mu Myotsi
POLITIKI

Uganda: Lt Gen Andrew Gutti Uburanisha Gen Kayihura Ari Kuririra Mu Myotsi

Ubwanditsi 31 Aug 2018
Igisirikare cya Uganda cyafatiye M23 ibyemezo bikakaye
ITOHOZA

Igisirikare cya Uganda cyafatiye M23 ibyemezo bikakaye

Ubwanditsi 10 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru