• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Kenya: Gen Kale Kayihura Uri Mu Bitaro Arinzwe Bikomeye Hirindwa Ko Yatoroka

Kenya: Gen Kale Kayihura Uri Mu Bitaro Arinzwe Bikomeye Hirindwa Ko Yatoroka

Editorial 10 Sep 2018 ITOHOZA

Abashinzwe umutekano bavuye muri Uganda na bagenzi babo bo muri Kenya bakajije uburinzi ku wahoze ari umukuru w’igipolisi cya Uganda, Gen Kale Kayihura kuri ubu uri kubarizwa mu Bitaro bya Nairobi.

Gen Kale Kayihura akaba yarerekeje muri Kenya mu cyumweru gishize agiye kwivuza nyuma yo kwemererwa gukurikiranwa adafunzwe n’Urukiko rwa gisirikare rwa Makindye rumukurikiranyeho ibyaha bigera kuri bitatu.

Amakuru agera ku rubuga Spyreports aravuga ko Gen Kale Kayihura wugarijwe na diabetes  kuri ubu atemerewe gukoresha telephone ndetse akaba ari kugerwaho n’abantu babiherewe uburenganzira nabwo arinzwe bikomeye.

Bikaba bivugwa ko arinzwe bikomeye n’abayobozi ba Kenya na Uganda mu rwego rwo kwirinda ko yagira gutya agatoroka ibitaro.

Biravugwa kandi ko umwe mu bamukurikiranira hafi ariwe  Brig. Dr Ambrose Musinguzi, ukuriye serivisi z’ubuvuzi mu Gisirikare cya Uganda, UPDF.

Mu gitondo cyo kuwa 24 Kanama nibwo Gen Kale Kayihura watawe muri yombi kuwa 13 Kamena, yagejejwe imbere y’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwa Makindye bwa mbere.

Yashinjwe ibyaha bitatu birimo kunanirwa kurinda ibikoresho by’intambara (imbunda), aho ngo hagati ya 2010 na 2018 yatanze amabwiriza yo guha imbunda abantu batazikwiriye barimo abo mu mutwe wa Boda Boda 2010 uyoborwa n’uwitwa Abdallah Kitata, kunanirwa kugenzura imbunda zahawe umutwe wa Flying Squad w’igipolisi n’umutwe w’ubugenzacyaha wa polisi na none hagati ya 2010 na 2018 no kugira uruhare mu ishimuta no gucyura ku ngufu impunzi z’Abanyarwanda ndetse ngo n’Abagande bakuwe mu Rwanda hagati ya 2012 na 2016. Ibi byaha byose yarabihakanye.

2018-09-10
Editorial

IZINDI NKURU

U Burusiya: Indege ya gisirikare yarimo abantu 91 yaguye mu Nyanja

U Burusiya: Indege ya gisirikare yarimo abantu 91 yaguye mu Nyanja

Editorial 25 Dec 2016
Abanyarwanda basigaye bakoreshwa uburetwa muri Uganda ” UBUHAMYA “

Abanyarwanda basigaye bakoreshwa uburetwa muri Uganda ” UBUHAMYA “

Editorial 11 Feb 2019
Afrika Y’epfo : Umuhungu Wa Ngeze Hassan Yasanzwe Muri Hotel Yimanitse Mu Mugozi

Afrika Y’epfo : Umuhungu Wa Ngeze Hassan Yasanzwe Muri Hotel Yimanitse Mu Mugozi

Editorial 18 Jun 2018
Kugereka ibibazo byabo ku Rwanda, ishyari n’iturufu by’abananiwe kuyobora ibihugu byabo.

Kugereka ibibazo byabo ku Rwanda, ishyari n’iturufu by’abananiwe kuyobora ibihugu byabo.

Editorial 30 Dec 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yihanganishije umuryango wa Depite Mukayisenga
Mu Rwanda

Perezida Kagame yihanganishije umuryango wa Depite Mukayisenga

Editorial 15 Jun 2017
Malawi: Vincent Murekezi afite ubwoba bwo koherezwa mu Rwanda
ITOHOZA

Malawi: Vincent Murekezi afite ubwoba bwo koherezwa mu Rwanda

Editorial 27 Jun 2017
Interahamwe n’ibigarasha byabaga muri Zambiya byatangiye gukwira imishwaro nyuma y’aho polisi y’icyo gihugu n’iy’u Rwanda ziyemereje gufatanya mu guhashya abanyabyaha
Amakuru

Interahamwe n’ibigarasha byabaga muri Zambiya byatangiye gukwira imishwaro nyuma y’aho polisi y’icyo gihugu n’iy’u Rwanda ziyemereje gufatanya mu guhashya abanyabyaha

Editorial 21 Dec 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru