• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyo Urubyiruko Rugomba Kumenya kuri Ingabire Victoire   |   04 Jun 2025

  • Ibihugu Umunani byo ku migabane itandukanye, bigiye guhurira mu Rwanda mu irushanwa ryo Kwibuka ku ncuro ya 31 Genocide yakorewe Abatutsi 1994   |   03 Jun 2025

  • Minisitiri Bizimana yakurugutuye Gustave Mbonyumutwa washakaga “kugira abatagatifu” abajenosideri barimo se Shingiro Mbonyumutwa na Ngirumpatse   |   03 Jun 2025

  • Amavubi yatangiye umwiherero muri Algeria, Manishimwe Djabel yangiwe kwinjira mu gihugu , Rafael York ntiyatanze impamvu yo kutitabira umwihero   |   02 Jun 2025

  • Niyigena Clément wa APR FC n’uwahoze ari umutoza we Darko Novic mu begukanye ibikombe by’abahize abandi muri Rwanda Premier League 2024-2025   |   31 May 2025

  • Umunya-Tunisia Afhamia Lotfi watozaGA ikipe ya Mukura VS yagizwe Umutoza Mukuru mushya wa Rayon Sports FC   |   30 May 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Impamvu Uganda yugarijwe n’ubwicanyi butagira gikurikirana

Impamvu Uganda yugarijwe n’ubwicanyi butagira gikurikirana

Editorial 16 Sep 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Tariki 8 Nzeri, umwe mu bayobozi ba Polisi muri Uganda Muhammad Kirumira yishwe arasiwe mu modoka hafi y’urugo rwe mu karere ka Wakiso.Yarashwe hashize amezi atatu Depite Ibrahim Abiriga na we arashwe.

Guhera mu 2012 nta munsi w’ubusa muri Uganda hatavugwa abicwa mu buryo budasobanutse nyamara iperereza ntirigire icyo rigeraho.

Mu bishwe harimo abari bakomeye mu butegetsi nk’umushinjacyaha Joan Kagezi, uwahoze ari umuvugizi wa Polisi Andrew Kaweesi n’abandi.

Ikinyamakuru Daily Monitor cyo muri Uganda cyagaragaje impamvu abantu bicwa buri munsi ariko ababigizemo ruhare ntibagaragazwe, cyifashishijwe bamwe mu bakozi b’inzego z’iperereza.

Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (CIID) nirwo rufite inshingano yo kugenza ibyaha rukagaragaza abakekwaho kubigiramo uruhare.

Icyo kinyamakuru cyaganiriye n’abagenzacyaha batandukanye bagaragaza imbogamizi n’ibibazo bituma impfu ziba ariko kumenya abazikoze bikaba ingorabahizi.

Bamwe mu bagenzacyaha bavuze ko CIID yazambijwe n’imikorere mibi, agasuzuguro, kudahabwa ingengo y’imari ihagije, ruswa, irondamoko n’imiyoborere idahwitse.

Imikorere mibi ya CIID na Museveni yemera ko ihari, kugeza ubwo urwego rushinzwe ubutasi bwa gisirikare (CMI) n’urwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu (ISO) bisigaye bigonganra mu kugenza ibyaha.

Raporo ya Polisi umwaka ushize igaragaza ko hakiriwe amadosiye 252,065 y’abakekwaho ibyaha ariko ayakozweho iperereza ni 66,526 ari nayo yagejejwe mu nkiko. Amadosiye 185,439 ntiyigeze agezwa mu nkiko.

Mu madosiye 66,526 yagejejwe mu nkiko, abahamijwe ibyaha ni 1,419 naho amadosiye 9,613 inkiko zarayanze zivuga ko nta bimenyetso, amadosiye asigaye abayarezwemo bagirwa abere.

CIID iravangirwa

Abagenzacyaha baganiriye na Monitor bavuga ko ikizambije CIID ari ukuvangirwa n’abanyapolitiki. Bavuga ko hari amadosiye menshi bakoraho hagendewe ku mategeko bavanye ku babakuriye aho kugendera ku bunararibonye bwabo.

Bavuga ko kandi urwo rwego rugifite inkovu z’amakimbirane yahoraga hagati y’uwari umuyobozi Mukuru wa Polisi, Gen Kale Kayihura n’umuyobozi wa CIID, Grace Akullo. Ibyo byatumaga CIID igenerwa ingengo y’imari nke.

Ibi byageze n’aho Kayihura yageze igihe yigira ahantu habereye icyaha.

Abagenzacyaha banagaragaje ikibazo cyo gufata abapolisi bakirangiza imyitozo bagahabwa inshingano zo kuza kuyobora ibijyanye no kugenza ibyaha kandi nta bunararibonye.

Kubera kubura amahugurwa n’ubunararibonye, ngo bamwe mu bagenzacyaha bashya bifashisha iyicarubozo kugira ngo abakekwaho ibyaha babyemere.

Hari abagenzacyaha bakoresha amafaranga yabo

Kutabona amafaranga ahagije, bituma abagenzacyaha batabona n’ibyangombwa by’ibanze nk’amakayi n’amakaramu byo gukora akazi cyangwa bajya mu kazi bikabasaba gukoresha amafaranga yabo.

Umwe yagize ati “Iyo ikirego gitanzwe ushyirwaho igitutu cyo kugikurikirana rimwe na rimwe ubuyobozi bukaguha amafaranga. Iyo icyo gitutu gishize, gihinduka nk’ikirego cyawe; ugakoresha amafaranga yawe mu guhamagara, gufotoza inyandiko, kugura impapuro zo kwandikaho inyandikomvugo,”

Ngo hari nubwo uwatanze ikirego ari we abagenzacyaha basaba amafaranga yo kujya gukora iperereza cyangwa amafaranga agasabwa uwafashwe.

Abagenzacyaha babwiye Monitor ko ari gake umuntu wafunzwe by’agateganyo afite amafaranga asohoka atari inshuti y’abagenzacyaha.

Undi we yagereranyije bamwe mu bagenzacyaha n’abajura, ati “hari abantu benshi batabwa muri yombi nta bimenyetso bihari bifatika, ugasanga babafata nko kwinezeza cyangwa hashingiwe ku makuru atari yo y’uwatanze ikirego.”

“Ntabwo ushobora gushyira ikirego ku muntu w’inzirakarengane, ukamugeza mu rukiko kubera ko gusa ushaka kwiba imodoka ye cyangwa kumwereka ko ukaze. Hari ibirego byinshi bitaba mu madosiye ya polisi ariko ugasanga abantu bari muri kasho.”

Kubera kubura amafaranga, ngo nk’abibwe bafite amafaranga bahamagara polisi bakayishyura bakavuga amazina y’abo bakeka ubundi polisi ikajya kubafunga nta rindi perereza ryakozwe.

Umwaka wa 2017 warangiye polisi igikora iperereza ku madosiye 105,017 mu gihe amadosiye 36,633 yari agitegereje kuburanwa mu nkiko.

Andrew Felix Kaweesi wishwe arashwe
Hon. Abiriga nawe yishwe arashwe.
Afande Muhammad Kirumira n’umugore barikumwe mu modoka bishwe barashwe

2018-09-16
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yahaye imbabazi  Kizito Mihigo na Ingabire Victoire

Perezida Kagame yahaye imbabazi Kizito Mihigo na Ingabire Victoire

Editorial 15 Sep 2018
Burundi: Noneho muri CNDD-FDD hashyizweho icyumba cyo gutoteza abatavuga rumwe na Perezida Nkurunziza

Burundi: Noneho muri CNDD-FDD hashyizweho icyumba cyo gutoteza abatavuga rumwe na Perezida Nkurunziza

Editorial 23 Nov 2017
Iryavuzwe riratashye : Uganda yarunze ingabo n’ibikoresho by’intambara  ku mupaka wa DRC

Iryavuzwe riratashye : Uganda yarunze ingabo n’ibikoresho by’intambara  ku mupaka wa DRC

Editorial 15 Dec 2017
Bujumbura: Nyuma y’uko bbc itahuye inzu yahindutse ibagiro ry’abantu,  Abanyamahanga  bakomeje kwicwa mu buryo bw’amayobera

Bujumbura: Nyuma y’uko bbc itahuye inzu yahindutse ibagiro ry’abantu, Abanyamahanga bakomeje kwicwa mu buryo bw’amayobera

Editorial 11 Feb 2019

prev
next

Igitekerezo kimwe

  1. Lille
    September 16, 201811:33 am -

    Mukomeze mucane uwo muriro ,amaherezo muaza kuwota,dore ahondi!

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru