Tariki 8 Nzeri, umwe mu bayobozi ba Polisi muri Uganda Muhammad Kirumira yishwe arasiwe mu modoka hafi y’urugo rwe mu karere ka Wakiso.Yarashwe hashize amezi atatu Depite Ibrahim Abiriga na we arashwe.
Guhera mu 2012 nta munsi w’ubusa muri Uganda hatavugwa abicwa mu buryo budasobanutse nyamara iperereza ntirigire icyo rigeraho.
Mu bishwe harimo abari bakomeye mu butegetsi nk’umushinjacyaha Joan Kagezi, uwahoze ari umuvugizi wa Polisi Andrew Kaweesi n’abandi.
Ikinyamakuru Daily Monitor cyo muri Uganda cyagaragaje impamvu abantu bicwa buri munsi ariko ababigizemo ruhare ntibagaragazwe, cyifashishijwe bamwe mu bakozi b’inzego z’iperereza.
Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (CIID) nirwo rufite inshingano yo kugenza ibyaha rukagaragaza abakekwaho kubigiramo uruhare.
Icyo kinyamakuru cyaganiriye n’abagenzacyaha batandukanye bagaragaza imbogamizi n’ibibazo bituma impfu ziba ariko kumenya abazikoze bikaba ingorabahizi.
Bamwe mu bagenzacyaha bavuze ko CIID yazambijwe n’imikorere mibi, agasuzuguro, kudahabwa ingengo y’imari ihagije, ruswa, irondamoko n’imiyoborere idahwitse.
Imikorere mibi ya CIID na Museveni yemera ko ihari, kugeza ubwo urwego rushinzwe ubutasi bwa gisirikare (CMI) n’urwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu (ISO) bisigaye bigonganra mu kugenza ibyaha.
Raporo ya Polisi umwaka ushize igaragaza ko hakiriwe amadosiye 252,065 y’abakekwaho ibyaha ariko ayakozweho iperereza ni 66,526 ari nayo yagejejwe mu nkiko. Amadosiye 185,439 ntiyigeze agezwa mu nkiko.
Mu madosiye 66,526 yagejejwe mu nkiko, abahamijwe ibyaha ni 1,419 naho amadosiye 9,613 inkiko zarayanze zivuga ko nta bimenyetso, amadosiye asigaye abayarezwemo bagirwa abere.
CIID iravangirwa
Abagenzacyaha baganiriye na Monitor bavuga ko ikizambije CIID ari ukuvangirwa n’abanyapolitiki. Bavuga ko hari amadosiye menshi bakoraho hagendewe ku mategeko bavanye ku babakuriye aho kugendera ku bunararibonye bwabo.
Bavuga ko kandi urwo rwego rugifite inkovu z’amakimbirane yahoraga hagati y’uwari umuyobozi Mukuru wa Polisi, Gen Kale Kayihura n’umuyobozi wa CIID, Grace Akullo. Ibyo byatumaga CIID igenerwa ingengo y’imari nke.
Ibi byageze n’aho Kayihura yageze igihe yigira ahantu habereye icyaha.
Abagenzacyaha banagaragaje ikibazo cyo gufata abapolisi bakirangiza imyitozo bagahabwa inshingano zo kuza kuyobora ibijyanye no kugenza ibyaha kandi nta bunararibonye.
Kubera kubura amahugurwa n’ubunararibonye, ngo bamwe mu bagenzacyaha bashya bifashisha iyicarubozo kugira ngo abakekwaho ibyaha babyemere.
Hari abagenzacyaha bakoresha amafaranga yabo
Kutabona amafaranga ahagije, bituma abagenzacyaha batabona n’ibyangombwa by’ibanze nk’amakayi n’amakaramu byo gukora akazi cyangwa bajya mu kazi bikabasaba gukoresha amafaranga yabo.
Umwe yagize ati “Iyo ikirego gitanzwe ushyirwaho igitutu cyo kugikurikirana rimwe na rimwe ubuyobozi bukaguha amafaranga. Iyo icyo gitutu gishize, gihinduka nk’ikirego cyawe; ugakoresha amafaranga yawe mu guhamagara, gufotoza inyandiko, kugura impapuro zo kwandikaho inyandikomvugo,”
Ngo hari nubwo uwatanze ikirego ari we abagenzacyaha basaba amafaranga yo kujya gukora iperereza cyangwa amafaranga agasabwa uwafashwe.
Abagenzacyaha babwiye Monitor ko ari gake umuntu wafunzwe by’agateganyo afite amafaranga asohoka atari inshuti y’abagenzacyaha.
Undi we yagereranyije bamwe mu bagenzacyaha n’abajura, ati “hari abantu benshi batabwa muri yombi nta bimenyetso bihari bifatika, ugasanga babafata nko kwinezeza cyangwa hashingiwe ku makuru atari yo y’uwatanze ikirego.”
“Ntabwo ushobora gushyira ikirego ku muntu w’inzirakarengane, ukamugeza mu rukiko kubera ko gusa ushaka kwiba imodoka ye cyangwa kumwereka ko ukaze. Hari ibirego byinshi bitaba mu madosiye ya polisi ariko ugasanga abantu bari muri kasho.”
Kubera kubura amafaranga, ngo nk’abibwe bafite amafaranga bahamagara polisi bakayishyura bakavuga amazina y’abo bakeka ubundi polisi ikajya kubafunga nta rindi perereza ryakozwe.
Umwaka wa 2017 warangiye polisi igikora iperereza ku madosiye 105,017 mu gihe amadosiye 36,633 yari agitegereje kuburanwa mu nkiko.
Lille
Mukomeze mucane uwo muriro ,amaherezo muaza kuwota,dore ahondi!